IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
‘Gira icyo utura Yehova’
Ni iki ‘twatura Yehova’ muri iki gihe (1Ng 29:5, 9, 14)? Dore bumwe mu buryo ushobora gukoresha utanga impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova, haba mu gihugu cyawe cyangwa ku isi hose.
GUTANGA IMPANO UKORESHEJE INTERINETI CYANGWA KUZISHYIRA MU GASANDUKU K’IMPANO:
UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE
Kubaka amazu y’ibiro by’amashami n’ay’ibiro by’ubuhinduzi biri mu turere twitaruye no gushyigikira imirimo ihakorerwa
Amashuri ya gitewokarasi
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye
Gufasha abagwiririwe n’ibiza
Gucapa ibitabo, gukora videwo, n’izindi nyandiko zo mu rwego rwa eregitoroniki
AMAFARANGA AKORESHWA MU ITORERO
Kugura ibyo itorero rikenera no kwita ku Nzu y’Ubwami
Amafaranga itorero ryiyemeza rikayohereza ku biro by’ishami kugira ngo akoreshwe:
Mu kubaka Amazu y’Ubwami n’ay’Amakoraniro ku isi hose
Muri Gahunda y’Ingoboka ku Isi Hose
Mu yindi mirimo ikorerwa ku isi hose
AMAKORANIRO
Impano zitangwa mu ikoraniro ry’iminsi itatu ziba zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose. Amafaranga akoreshwa mu ikoraniro ry’iminsi itatu, mu ikoraniro ryihariye no mu ikoraniro mpuzamahanga ava mu yagenewe umurimo ukorerwa ku isi hose.
Impano zitangwa mu ikoraniro ry’akarere zikoreshwa mu gukodesha aho ikoraniro rizabera, kuhatunganya no kugura ibindi bintu bikenewe muri iryo koraniro. Icyakora iyo hari amafaranga akarere kasaguye, gashobora kugena ayo gatangaho impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ku isi hose.