IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Uduceri tubiri” tw’agaciro kenshi
Uduceri tubiri umupfakazi yatuye, ntitwashoboraga no kugura ibyokurya byoroheje. (Reba w08 1/3 12 par. 1-3.) Icyakora iryo turo ryagaragazaga ko yubahaga cyane uburyo Yehova yari yarashyizeho bwo kumusenga. Ni yo mpamvu Yehova yabonaga ko iryo turo ryari rifite agaciro kenshi.—Mr 12:43.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “GIRA ICYO UTURA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Amafaranga dutanga akora iki?
Kuki amafaranga dutanga afite agaciro kenshi nubwo yaba ari make?
Ni iki twakora ngo tumenye ubundi buryo bwo gutanga impano?—Reba agasanduku kavuga ngo “Reba uko wabigenza kuri interineti”