UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABAKORINTO 7-10
Umurimo wo gufasha abandi
Umurimo dukora ugizwe n’ibice bibiri. Hari “umurimo wo kwiyunga,” cyangwa umurimo wo kubwiriza no kwigisha, n’‘umurimo wo gufasha’ abandi ni ukuvuga kwita ku bavandimwe bacu duhuje ukwizera (2Kr 5:18-20; 8:4). Ubwo rero, gufasha Abakristo bagenzi bacu mu gihe bahuye n’ibibazo, ni kimwe mu bigize umurimo wera. Iyo tuwifatanyijemo, bituma
abavandimwe na bashiki bacu babona ibyo bakeneye.—2Kr 9:12a
dufasha abahuye n’ibibazo bagasubukura gahunda zabo zo mu buryo bw’umwuka, urugero nko kwiyigisha, kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza kuko bigaragaza ko bashimira Yehova.—2Kr 9:12b
duhesha Yehova ikuzo (2Kr 9:13). Umurimo wo gufasha abandi utuma abantu bose, hakubiyemo n’abatwanga, babona ko turi Abakristo b’ukuri