“Urukundo Kristo afite ruraduhata.”—2Kr 5:14
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ushobora kuba umupayiniya w’umufasha muri Werurwe cyangwa Mata
Ese wifuza kurushaho gukora byinshi mu murimo wa Yehova mu gihe cy’Urwibutso (2Kr 5:14, 15)? Abazaba abapayiniya muri Werurwe na Mata, bashobora guhitamo kubwiriza amasaha 30 cyangwa 50. Niba wifuza kwifatanya muri iyo gahunda yihariye, uzuza fomu maze uyihe Komite y’Umurimo y’Itorero. Buri kwezi, mu itorero bazajya batangaza amazina y’abemerewe kuba abapayiniya b’abafasha. Ibyo bizajya bituma abandi bagize itorero bashyigikira abo bapayiniya mu murimo wo kubwiriza. Nimucyo twiyemeza kuzaba abapayiniya mu gihe cy’Urwibutso, kugira ngo twongere ubuhanga bwacu bwo kubwiriza kandi duterane inkunga.—1Ts 5:11.