ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Nzeri p. 7
  • “Ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho”
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Abafilipi 4:8—“Iby’ukuri byose, . . . Abe ari byo mukomeza gutekerezaho”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Uko twaba indahemuka mu bitekerezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibyo umutima wanjye utekereza
    Turirimbire Yehova twishimye
  • Ni Gute Ukwizera Kwacu Dushobora Kukongeraho Ingeso Nziza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Nzeri p. 7
Umuvandimwe ureba kuri mudasobwa nijoro, inyuma ye hari intare yivuga igereranya Satani

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho”

Ibyo bintu ni ibihe? Mu Bafilipi 4:8 hatugira inama yo gutekereza ku bintu by’ukuri, ibikwiriye gufatanwa uburemere, ibikiranuka, ibiboneye, ibikwiriye gukundwa, ibivugwa neza, ingeso nziza n’ibishimwa byose. Birumvikana ko ibyo bidashaka kuvuga ko Abakristo bagomba guhora batekereza ku Byanditswe gusa. Icyakora, ibyo dutekerezaho byagombye kuba bishimisha Yehova kandi bigatuma dukomeza kumubera indahemuka.—Zb 19:14.

Icyakora, kwirinda ibitekerezo bibi bishobora kutugora. Tugomba kurwanya umubiri wacu udatunganye kandi tukarwanya na Satani, we ‘mana y’iyi si’ (2Kr 4:4). Satani ni we uyobora ibibera muri iyi si. Ibyo bituma ibintu bica kuri tereviziyo, ku maradiyo, kuri interineti no mu bitabo, inshuro nyinshi biba birimo ibintu bidakwiriye. Ubwo rero, twagombye guhitamo neza ibyo twuzuza mu bwenge bwacu, kuko bigira ingaruka ku mitekerereze yacu no ku byo dukora.—Yk 1:14, 15.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IRINDE IBINTU BYAKUBUZA GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA​—IMYIDAGADURO IDAKWIRIYE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Umuvandimwe ureba ibintu bitari byiza kuri terefoni ye mu gicuku

    Ni ibihe bintu umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yarebaga kuri terefone ye, kandi se byamugizeho izihe ngaruka?

  • Umuvandimwe wanze gukomeza gukoresha rumwe mu mbuga nkoranyambaga

    Ni mu buhe buryo umurongo w’Ibyanditswe wo mu Bagalatiya 6:7, 8 n’uwo muri Zaburi ya 119:37 yamufashije?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze