IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya ugerageza kubona ibintu mu buryo bwagutse
Mu gihe usoma inkuru zo muri Bibiliya, jya ugerageza kubona ibintu mu buryo bwagutse. Jya umenya uko ibintu byari byifashe, abantu bavugwamo n’icyatumye bakora ibintu runaka. Ujye ugerageza gusa n’ureba uko ibivugwa muri iyo nkuru byari bimeze, wumve amajwi n’impumuro byari bihari kandi ugerageze kwiyumvisha uko abantu bavugwa muri iyo nkuru bari bamerewe.
MUREBE AGACE KA VIDEWO IVUGA NGO: “ONGERA UBUSHOBOZI BWAWE BWO KWIYUMVISHA IBINTU MU GIHE USOMA BIBILIYA,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni ibihe bintu bishobora kuba byaratumaga haba amakimbirane hagati ya Yozefu n’abavandimwe be?
Kuki hari igihe abavandimwe ba Yozefu bakundaga kugaragaza uburakari kandi bagakora ibintu badatekereje ku ngaruka bizagira?
Ni irihe somo twavana mu mirongo y’Ibyanditswe ivuga kuri Yakobo?
Ni uruhe rugero rwiza Yakobo yahaye abahungu be ku bijyanye no guhosha amakimbirane?
Iyi videwo ikwigishije iki?