UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 12
Uko Abakristo babona Pasika
Abisirayeli bagombaga gukurikiza amabwiriza kugira ngo icyago cya cumi kitabahitana (Kv 12:28). Urugero, ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Nisani, abagize umuryango bose basabwe guteranira mu ngo zabo, bakabaga isekurume y’intama cyangwa y’ihene imaze umwaka umwe ivutse maze bagasiga amaraso yayo hejuru y’umuryango no ku nkomanizo zombi z’umuryango. Nanone bagombaga kotsa iyo sekurume yose uko yakabaye maze bakarya inyama zayo vubavuba. Ikindi kandi nta muntu wagombaga gusohoka mu nzu kugeza mu gitondo.—Kv 12:9-11, 22.
Ni izihe ngero zifatika zigaragaza ko kumvira Yehova biturinda?