IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova arinda ubwoko bwe
Pasika ya mbere Abisirayeli bijihije wari umunsi wihariye. Muri iryo joro, Farawo amaze kubona ko umwana we w’imfura yapfuye yabwiye Mose ati: “Muhaguruke muve mu bantu banjye, mujyane n’abandi Bisirayeli, mugende mukorere Yehova nk’uko mwabivuze” (Kv 12:31). Icyo gihe Yehova yagaragaje ko arinda ubwoko bwe.
Amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na yo agaragaza ko Yehova arinda ubwoko bwe. Ibyo bigaragazwa n’ibiri mu nzu ndangamurage iri ku kicaro gikuru yitwa “Ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova.”
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “INZU NDANGAMURAGE ZIRI I WARWICK: UBWOKO BWITIRIRWA IZINA RYA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni ikihe kintu abigishwa ba Bibiliya bakoresheje kuva mu mwaka wa 1914 kugira ngo bafashe abantu kwizera Bibiliya, kandi se cyagize akahe kamaro?
Ni ibihe bigeragezo abigishwa ba Bibilliya bahuye na byo mu mwaka wa 1916 no mu wa 1918, kandi se ni iki kigaragaza ko Yehova ari we wayoboraga umuryango we?
Ni iki kigaragaza ko abagize ubwoko bwa Yehova bakomeje gushikama nubwo bari bahanganye n’ibigeragezo?
Ni ikihe kintu gishya abagize ubwoko bwa Yehova bamenye mu wa 1935, kandi se ibyo byatumye bakora iki?
Mu gihe warebaga iyi videwo, ni iki cyakwemeje ko Yehova ayobora ubwoko bwe kandi akaburinda?