IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Abapayiniya basingiza Yehova
Abisirayeli bari bafite impamvu zifatika zituma basingiza Yehova. Yari yarabakuye muri Egiputa kandi abakiza ingabo za Farawo (Kv 15:1, 2). Muri iki gihe nabwo Yehova aradufasha. Twagaragaza dute ko tumushimira?—Zb 116:12.
Dushobora kumushimira tuba abapayiniya b’abafasha cyangwa ab’igihe cyose. Uge usenga Yehova agufashe kubigeraho kandi aguhe imbaraga zo gukora uwo murimo (Fp 2:13). Abenshi batangirira ku bupayiniya bw’ubufasha. Nawe ushobora gukora ubupayiniya bw’amasaha 30 cyangwa 50. Urugero, ushobora gukora ubw’amasaha 30 muri Werurwe no muri Mata cyangwa mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero. Kuba umupayiniya w’umufasha, bishobora gutuma wifuza gukora ubupayiniya bw’igihe cyose. Hari n’abakora ubupayiniya bw’igihe cyose nubwo baba bafite akazi kabatwara igihe kirekire cyangwa bahanganye n’uburwayi (mwb16.07 8). Tuzi neza ko Yehova akwiriye gusingizwa kandi ko abona imihati yose dushyiraho kugira ngo tumushimishe.—1Ng 16:25.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ABAKOBWA BATATU BAVUKANA BO MURI MONGOLIYA,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni izihe nzitizi zatumaga aba bashiki bacu bataba abapayiniya?
Ni iyihe migisha babonye?
Ni ibihe bintu bindi bagezeho nyuma yo kuba abapayiniya b’igihe cyose?
Ni mu buhe buryo babereye abandi urugero rwiza?