ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Kanama p. 5
  • Abapayiniya basingiza Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abapayiniya basingiza Yehova
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ubundi buryo bwo gusingiza Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Intego nziza dukwiriye kwishyiriraho muri uyu mwaka mushya w’umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibyishimo bituruka mu mulimo w’ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Kanama p. 5
Amafoto ari muri videwo ivuga ngo: “Abakobwa batatu bavukana bo muri Mongoliya.” Umupayiniya witwa Undraa agiye kwinjira mu modoka.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Abapayiniya basingiza Yehova

Abisirayeli bari bafite impamvu zifatika zituma basingiza Yehova. Yari yarabakuye muri Egiputa kandi abakiza ingabo za Farawo (Kv 15:1, 2). Muri iki gihe nabwo Yehova aradufasha. Twagaragaza dute ko tumushimira?—Zb 116:12.

Dushobora kumushimira tuba abapayiniya b’abafasha cyangwa ab’igihe cyose. Uge usenga Yehova agufashe kubigeraho kandi aguhe imbaraga zo gukora uwo murimo (Fp 2:13). Abenshi batangirira ku bupayiniya bw’ubufasha. Nawe ushobora gukora ubupayiniya bw’amasaha 30 cyangwa 50. Urugero, ushobora gukora ubw’amasaha 30 muri Werurwe no muri Mata cyangwa mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero. Kuba umupayiniya w’umufasha, bishobora gutuma wifuza gukora ubupayiniya bw’igihe cyose. Hari n’abakora ubupayiniya bw’igihe cyose nubwo baba bafite akazi kabatwara igihe kirekire cyangwa bahanganye n’uburwayi (mwb16.07 8). Tuzi neza ko Yehova akwiriye gusingizwa kandi ko abona imihati yose dushyiraho kugira ngo tumushimishe.—1Ng 16:25.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ABAKOBWA BATATU BAVUKANA BO MURI MONGOLIYA,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Amafoto ari muri videwo ivuga ngo: “Abakobwa batatu bavukana bo muri Mongoliya.” Umupayiniya witwa Undraa agiye kwinjira mu modoka.

    Ni izihe nzitizi zatumaga aba bashiki bacu bataba abapayiniya?

  • Amafoto ari muri videwo ivuga ngo: “Abakobwa batatu bavukana bo muri Mongoliya.” Umupayiniya witwa Oyun, akora aho bafatira amafunguro, kuri Beteli.

    Ni iyihe migisha babonye?

  • Amafoto ari muri videwo ivuga ngo: “Abakobwa batatu bavukana bo muri Mongoliya.” Umupayiniya witwa Dorjkhand, arimo abwiriza.

    Ni ibihe bintu bindi bagezeho nyuma yo kuba abapayiniya b’igihe cyose?

  • Amafoto ari muri videwo ivuga ngo: “Abakobwa batatu bavukana bo muri Mongoliya.” Abakobwa batatu bavukana bari kumwe na nyina.

    Ni mu buhe buryo babereye abandi urugero rwiza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze