ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Ukuboza p. 3
  • Tuge tugaragaza urukundo, dushyigikira igihano Yehova atanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tuge tugaragaza urukundo, dushyigikira igihano Yehova atanga
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Igihano kigaragaza ko Yehova adukunda
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Igihano cyera imbuto y’amahoro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Impamvu guca umuntu mu itorero ari igikorwa kirangwa n’urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Mu gihe umuntu wo mu muryango wawe aretse gukorera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Ukuboza p. 3

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Tuge tugaragaza urukundo, dushyigikira igihano Yehova atanga

Guca umuntu mu itorero ni uburyo bwo guhana umunyabyaha utihana kandi birinda itorero (1Kr 5:6, 11). Iyo dushyigikiye icyo gihano Yehova atanga, tuba tugaragaje urukundo. None se bigaragaza urukundo bite kandi bibabaza bene wabo w’uwaciwe n’abagize komite y’urubanza?

Mbere na mbere bigaragaza ko dukunda Yehova, kandi ko dushyigikiye amahame ye arebana no kwera (1Pt 1:14-16). Nanone bigaragaza ko dukunda uwaciwe. Nubwo igihano nk’icyo kibabaza cyane, gishobora kwerera uwagihawe “imbuto z’amahoro, ari zo gukiranuka” (Hb 12:5, 6, 11). Iyo dukomeje gushyikirana n’umuntu waciwe cyangwa witandukanyije n’itorero rya gikristo, ntituba duha agaciro igihano Yehova yatanze. Tugomba kuzirikana ko Yehova akosora abagaragu be “mu rugero rukwiriye” (Yr 30:11). Nidukomeza guha agaciro igihano Yehova atanga kandi tugakomeza kuba inshuti ze, tuzizera ko uwaciwe azageraho akagarukira Imana yacu igira imbabazi.—Ye 1:16-18; 55:7.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KOMEZA KUBA INDAHEMUKA UFITE UMUTIMA UMWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe.” Gabriella na Ben bababajwe n’ibaruwa y’umuhungu wabo wavuye mu rugo.

    Iyo umwana ataye Yehova, bigira izihe ngaruka ku babyeyi be?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: ‘“Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe.” Nyuma y’amateraniro inshuti za Gabriella na Ben zirimo zirabahobera.

    Abagize itorero bashyigikira bate abagize umuryango w’uwaciwe?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe.” Gabriella arimo atekereza ku nkuru y’ukuntu Kora yigometse.

    Ni iyihe nkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko tugomba kubera Yehova indahemuka kuruta bene wacu?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Komeza kuba indahemuka ufite umutima umwe.” Gabriella arimo kubwira Ben iby’ubutumwa umuhungu wabo yohereje.

    Twagaragaza dute ko dukunda Yehova kuruta bene wacu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze