ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Mutarama p. 3
  • Babyeyi, muge mufasha abana banyu kugira ubumenyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Babyeyi, muge mufasha abana banyu kugira ubumenyi
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Wakora iki ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?—Igice cya 2
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Babyeyi—Nimurinde Abana Banyu!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Babyeyi, mufashe abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Abana bacu ni umurage w’agaciro kenshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Mutarama p. 3
Ababyeyi barimo kwigisha abana uko bazitwara mu gihe hagize ugerageza kubashuka.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Babyeyi, muge mufasha abana banyu kugira ubumenyi

Abantu bo muri iyi si usanga ikiza bakita ikibi, naho ikibi bakakita ikiza (Ye 5:20). Ikibabaje ni uko hari bamwe bakora ibyo Yehova yanga, urugero nk’abaryamana bahuje igitsina. Nanone abana bacu bashukwa n’abo bigana cyangwa abandi bantu ngo bakore ibikorwa bibi. Ni iki wakora ngo ufashe abana bawe gutsinda ibishuko?

Muge mufasha abana banyu kumenya amahame ya Yehova (Lw 18:3). Muge mubigisha icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibitsina, mukurikije imyaka yabo n’ubushobozi bafite (Gut 6:7). Ibaze uti: “Ese nasobanuriye abana bange uburyo bwiza bwo kugaragarizanya urukundo, akamaro ko kwambara imyenda yiyubashye no kumva ko badakwiriye gukora ibyo abandi babasabye byose? Ese abana bange bazi icyo bakora hagize umuntu ushaka kubereka porunogarafiya cyangwa ubasabye gukora ikindi Yehova yanga?” Kumenya ibintu hakiri kare bishobora kubarinda akaga (Img 27:12; Umb 7:12). Nimwigisha abana banyu, muzaba mugaragaje ko muha agaciro uwo murage Yehova yabahaye.—Zb 127:3.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UBAKA UMURYANGO UKOMEYE: URINDA ABANA BAWE ‘IBIBI,’” MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ubaka umuryango ukomeye: Urinda abana bawe ‘ibibi.’” Umubyeyi n’umwana we barimo bareba videwo ivuga ngo: “Rinda abana bawe.”

    Kuki hari ababyeyi batigisha abana babo ibirebana n’ibitsina?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ubaka umuryango ukomeye: Urinda abana bawe ‘ibibi.’” Ababyeyi barimo barigana n’abana babo babiri igitabo Reka umwigisha ukomeye akwigishe.

    Kuki ababyeyi bagomba kwigisha abana babo kandi ‘bakabatoza kugira imitekerereze nk’iya Yehova?’—Ef 6:4

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ubaka umuryango ukomeye: Urinda abana bawe ‘ibibi.’” Ababyeyi bo muri Afurika barimo gusomera abana babo imirongo ya Bibiliya kandi bakayiganiraho.

    Ubumenyi ni uburinzi

    Ni ibihe bikoresho umuryango wacu watanze, byafasha ababyeyi kwigisha abana babo ibirebana n’ibitsina?—w19.05 12, agasanduku

  • Kuki wagombye kuganira n’abana bawe buri gihe, batarahura n’ibibazo bikomeye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze