JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Ukoresha Ijambo ry’Imana
Ijambo ry’Imana rifite imbaraga (Hb 4:12). Rishobora no gufasha abantu batazi Imana bakayimenya (1Ts 1:9; 2:13). Iyo dufashije umuntu kumenya ukuri ko muri Bibiliya tugira ibyishimo byinshi.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NOZA UBUHANGA BWAWE BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—UBEREKA KO IJAMBO RY’IMANA RIFITE IMBARAGA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Neeta yagaragaje ate ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga mbere yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe?
Neeta yagaragaje ate ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga igihe yasabaga Jade gusoma umurongo w’Ibyanditswe kandi bakawuganiraho?
Ni iki kigaragaza ko uwo murongo w’Ibyanditswe wakoze ku mutima Jade, kandi se Neeta yabyakiriye ate?