ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Werurwe p. 7
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Usenga Yehova kugira ngo agufashe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ubaza ibibazo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ugera abantu ku mutima
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Werurwe p. 7

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Ufasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi

Abantu bafite imyifatire myiza ni bo bonyine bashobora kuba inshuti za Yehova (1Pt 1:14-16). Iyo abigishwa ba Bibiliya baretse ibibi, bashobora kubana neza n’abagize umuryango wabo, bakagira ubuzima bwiza kandi bagakoresha neza amafaranga.

Jya ubasobanurira neza amahame ya Yehova arebana n’imyifatire, impamvu bagomba kuyakurikiza n’ibyiza byo gukora ibyo Yehova adusaba. Jya ufasha abo wigisha Bibiliya guhindura imitekerereze, kugira ngo bazashobore gukora ibyo Yehova ashaka (Ef 4:22-24). Jya ubizeza ko Yehova azabafasha, bakabona imbaraga zo kureka ingeso mbi (Fp 4:13). Jya ubigisha kujya basenga Yehova mu gihe bumva bagiye kugwa mu cyaha. Jya ubafasha kumenya ibishuko bashobora guhura na byo n’uko babyirinda. Nanone jya ubashishikariza gukora ibikorwa byiza, mu mwanya w’ibibi bakoraga. Nubona uko Yehova afasha abigishwa ba Bibiliya bagahinduka, bizagushimisha.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABIGISHWA BA BIBILIYA KUREKA IBIBI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi.” Neeta na Jade bahuye n’abasaza.

    Abasaza b’itorero na Neeta bagaragaje bate ko bizeye ko Jade yari kuzareka ingeso mbi?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi.” Neeta yigisha Jade.

    Ni iki kindi Neeta yakoze ngo afashe Jade?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi.” Jade asenga Yehova asaba ko yamufasha.

    Ni iki Jade yakoze kugira ngo Yehova amufashe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze