ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Werurwe p. 15
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ufasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ubaza ibibazo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ugera abantu ku mutima
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Werurwe p. 15

JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Ufasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova

Yehova yifuza ko tumukorera tubitewe n’urukundo (Mt 22:37, 38). Urukundo abigishwa ba Bibiliya bakunda Imana ni rwo ruzatuma bahinduka kandi bagashikama, igihe bazaba bahanganye n’ibigeragezo (1Yh 5:3). Nanone urwo rukundo ni rwo ruzatuma babatizwa.

Jya ufasha abo wigisha Bibiliya kumenya ko Yehova abakunda. Ushobora kubabaza uti: “Ibi bikwigishije iki kuri Yehova?” Cyangwa ukababaza uti: “Ibi bigaragaza bite ko Yehova agukunda?” Jya ubafasha kwibonera uko Yehova abitaho (2Ng 16:9). Jya ubabwira ukuntu Yehova yashubije amasengesho yawe, kandi ubashishikarize kujya bigenzurira kugira ngo bibonere uko Yehova asubiza amasengesho yabo. Iyo abigishwa ba Bibiliya bibonera ko Yehova abakunda kandi na bo bakagaragaza ko bamukunda, biradushimisha cyane.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABIGISHWA BA BIBILIYA KUBA INSHUTI ZA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo: “Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova.” Jade arimo kwitaba terefone kandi arahangayitse.

    Ni ikihe kibazo Jade yari ahanganye na cyo?

  • Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo: “Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova.” Neeta arimo kuvugana na Jade.

    Neeta yamufashije ate?

  • Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo: “Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova.” Jade arimo gutekereza ukuntu Yehova yamufashije.

    Ni iki cyafashije Jade gukemura icyo kibazo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze