ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Ugushyingo p. 15
  • Ufasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ufasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ubaza ibibazo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ugera abantu ku mutima
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Ugushyingo p. 15

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Ufasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha

Abigishwa ba Bibiliya baba bagomba kumenya ibintu byinshi kurusha ibyo tubigisha, kugira ngo barusheho kumenya Yehova no gukura mu buryo bw’umwuka (Mt 5:3; Hb 5:12–6:2). Nanone baba bagomba kumenya uko bakwiyigisha.

Twagombye gutoza abigishwa ba Bibiliya gutegura kuva tugitangira kubigisha kandi tukabashishikariza kubikora (mwb18.03 6). Jya ubatera inkunga yo gusenga mbere yo gutangira kwiyigisha. Jya ubafasha kumenya uko bakoresha ibikoresho bya eregitoronike mu gihe biyigisha. Jya ubereka uko babona ibintu bishya biri ku rubuga rwacu no kuri tereviziyo yacu. Gahorogahoro, uzabatoze gusoma Bibiliya buri munsi, gutegura amateraniro no gukora ubushakashatsi kugira ngo babone ibisubizo by’ibibazo bibaza. Hanyuma uge ubatoza gutekereza ku byo biga.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABO WIGISHA BIBILIYA KWIYIGISHA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Fasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha.” Jade agaragaza ko yibuka ibyamukoze ku mutima.

    Neeta yafashije Jade ate kubona ko intego yo kwiga atari ukubona ibisubizo gusa?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Fasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha.” Neeta afasha Jade kubona igisubizo muri Bibiliya.

    Ni iki cyafashije Jade kubona ko itegeko Yehova yatanze ryo kwirinda ubusambanyi rikwiriye?

  • Ifoto yo muri videwo ivuga ngo: “Fasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha.” Jade atekereza ku murongo wo muri Bibiliya yicaranye n’umusore w’inshuti ye.

    Jya utoza abo wigisha Bibiliya kwiyigisha no gushyira mu bikorwa ibyo yiga

    Jade yabonye ko gutekereza ku byo umuntu asoma bisobanura iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze