ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Nzeri pp. 3-16
  • Jya ukoresha igitabo Ishimire Ubuzima mu murimo wo kubwiriza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ukoresha igitabo Ishimire Ubuzima mu murimo wo kubwiriza
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Uko wakwigisha umuntu Bibiliya ukoresheje igitabo “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose”
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Nzeri pp. 3-16
Umugabo n’umugore we barimo babwiriza umugabo uri ku cyapa cya tagisi bakoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukoresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose mu murimo wo kubwiriza

Twashimishijwe no kubona agatabo gashya n’igitabo tuzajya dukoresha twigisha abantu Bibiliya. Dusenga Yehova tumusaba ko yaduha imigisha mu murimo dukora, maze tugahindura abantu benshi abigishwa (Mt 28:18-20; 1Kr 3:6-9). None se twakoresha dute ibyo bikoresho bishya?

Kuva igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose cyasohoka, uburyo dukoresha twigisha abantu Bibiliya na bwo bwarahindutse. Ubwo rero, turagusaba gukurikiza aya mabwiriza mu gihe ugitegura n’igihe ugikoresha wigisha umuntu Bibiliya.a

  • Muge musoma buri ngingo, hanyuma muganire ku bibazo byatanzwe

  • Muge musoma imirongo y’Ibyanditswe yanditseho ngo: “Soma” kandi mufashe umwigishwa kumenya uko yayishyira mu bikorwa

  • Mwereke videwo ziri mu isomo muri kwiga kandi muziganireho mukoresheje ibibazo byatanzwe

  • Muge mugerageza kwiga isomo murirangize

Mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza, jya ubanza uhe umuntu agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose kugira ngo urebe niba ashimishijwe. (Reba agasanduku kavuga ngo: “Uko watanga agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, igihe usuye umuntu bwa mbere.”) Nimurangiza kwiga ako gatabo, ukabona umwigishwa ashimishijwe kandi ashaka gukomeza kwiga, uzamuhe igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose hanyuma mutangirire ku isomo rya 04. Niba usanzwe wigana n’umwigishwa igitabo Icyo Bibiliya itwigisha cyangwa igitabo Uko waguma mu rukundo rw’Imana, muzakomereze mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose urebe aho mwatangirira.

Uwo mugabo n’umugore we barimo bigisha Bibiliya wa mugabo, ari iwe mu rugo bakoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MENYA UKO WAKWIGA BIBILIYA,” HANYUMA MUGANIRE KU BIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni ibihe bintu abigishwa baziga mu gitabo gishya?

  • Kuki ukwiriye kwereka abigishwa bashya iyi videwo?

  • Ni izihe ntego washishikariza umwigishwa kwishyiriraho kandi akazazigeraho?​—Reba imbonerahamwe ivuga ngo: “Icyo igice kibandaho n’icyo umwigishwa yakora”

a IKITONDERWA: Nubwo ahanditse ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro” ari wowe wagena niba muzahaganiraho muri kwiga, mu gihe utegura jya ufata igihe usome ibikubiyemo kandi urebe na videwo zirimo. Ibyo bizatuma umenya ibyashimisha umwigishwa kandi bikamufasha. Mu gitabo cya eregitoronike, ushobora gukanda kuri linki za videwo no ku bindi bisobanuro by’inyongera ugahita ibibona.

ICYO IGICE KIBANDAHO N’ICYO UMWIGISHWA YAKORA

 

AMASOMO

IBIRIMO

ICYO YAKORA

1

01-12

Reba uko Bibiliya yagufasha n’uko wamenya neza uwayanditse

Tera umwigishwa inkunga yo gusoma Bibiliya, gutegura aho yiga no kuza mu materaniro

2

13-33

Reba icyo Imana yadukoreye umenye n’uburyo bwo kuyisenga buyishimisha

Tera umwigishwa inkunga yo kubwira abandi ibyo yiga no kuba umubwiriza

3

34-47

Suzuma ibyo Imana ishaka ko dukora

Shishikariza umwigishwa kwiyegurira Yehova no kubatizwa

4

48-60

Menya icyo wakora ngo ugume mu rukundo rw’Imana

Fasha umwigishwa kumenya uko yatandukanya ikiza n’ikibi n’uko yakomeza kugira amajyambere

UKO WATANGA AGATABO ISHIMIRE UBUZIMA ITEKA RYOSE, IGIHE USUYE UMUNTU BWA MBERE

Nk’uko bimeze ku nkuru z’Ubwami, inyuma ku gifubiko cy’ako gatabo hari ikibazo gishishikaje. Gerageza gukora ibi bikurikira:

  • Baza nyiri inzu ikibazo maze yihitiremo igisubizo

  • Musomere muri Zaburi ya 37:29, arebe igisubizo Bibiliya itanga

  • Muganire ku ngingo ziri munsi y’ahanditse ngo: “Ibyo bizakugirira akahe kamaro?” Niba igihe kibikwemerera, musome imirongo y’Ibyanditswe kandi mugire icyo muvuga ku mashusho ahari

  • Musabe ko wazagaruka maze ukamusubiza ikibazo kiri hasi ku ipaji, hanyuma muzatangire isomo rya mbere

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze