ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Nzeri p. 11
  • Wemera ko Abakristo bagenzi bawe bagufasha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Wemera ko Abakristo bagenzi bawe bagufasha
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Jya ugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza—Ubaza ibibazo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ugera abantu ku mutima
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya kureka ibibi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Usenga Yehova kugira ngo agufashe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Nzeri p. 11

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Wemera ko Abakristo bagenzi bawe bagufasha

Yehova yaduhaye ‘umuryango wose w’abavandimwe’ kugira ngo udufashe (1Pt 5:9). Bashobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo mu murimo wo kubwiriza. Urugero, Akwila, Purisikila, Silasi, Timoteyo n’abandi bafashije intumwa Pawulo.​—Ibk 18:1-5.

None se Abakristo bagenzi bawe bagufasha bate mu murimo wo kubwiriza? Bashobora kugufasha kumenya uko watsinda imbogamirabiganiro, uko wasubira gusura, uko watangiza ikigisho cya Bibiliya n’uko wakwigisha umuntu Bibiliya. Jya ureba mu itorero umuntu wagufasha maze ubimusabe. Ibyo bizabagirira akamaro mwembi kandi bitume mwishima.​—Fp 1:25.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “EMERA UBUFASHA YEHOVA ADUHA MU MURIMO WO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—ABAVANDIMWE BACU,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Emera ubufasha Yehova aduha mu murimo wo guhindura abantu abigishwa—Abavandimwe bacu.” Neeta yajyanye n’undi mushiki wacu kwigisha Jade Bibiliya.

    Neeta yagerageje ate gufasha Jade ngo aze mu materaniro?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Emera ubufasha Yehova aduha mu murimo wo guhindura abantu abigishwa—Abavandimwe bacu.” Abigay yajyanye na Neeta kwigisha Jade Bibiliya akamubwira ko yigeze kuba mu itsinda ry’abacuranzi.

    Kuki dukwiriye kujyana n’abandi babwiriza mu gihe tugiye kwigisha umuntu Bibiliya?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Emera ubufasha Yehova aduha mu murimo wo guhindura abantu abigishwa—Abavandimwe bacu.” Abigay yigisha Jade Bibiliya igihe Neeta yari yaragiye.

    Kugira ngo umuntu ahinduke umwigishwa, abagize itorero bose babigiramo uruhare

    Ni iki Jade yari ahuriyeho na Abigay?

  • Ni iki twakwigira ku Bakristo bagenzi bacu igihe turi mu murimo wo kubwiriza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze