ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Nzeri p. 13
  • Shyira Yehova imbere yawe iteka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Shyira Yehova imbere yawe iteka
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Jason Worilds: Iyo ukorera Yehova, ibyo ukora byose bigenda neza
    Bibiliya ihindura imibereho
  • Yehova abibona ate?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Aburahamu yarangwaga no kwizera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ujye ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Nzeri p. 13

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Shyira Yehova imbere yawe iteka

Iyo kubona akazi dukora bitoroshye, gukomeza gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere no gukiranuka kwayo bishobora kutugora. Icyo gihe dushobora kugwa mu mutego wo kwemera akazi gatuma tudakorera Yehova cyangwa tukarenga ku mahame ya Bibiliya. Icyakora dushobora kwiringira ko Yehova azagaragaza imbaraga ze “arengera abafite umutima umutunganiye” (2Ng 16:9). Nta cyabuza Data udukunda kudufasha no kuduha ibyo dukeneye (Rm 8:32). Ubwo rero, mu gihe tugiye guhitamo akazi tuzakora, tugomba kwiringira Yehova kandi tugakomeza gushyira umurimo we mu mwanya wa mbere.—Zb 16:8.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “JYA UKORERA YEHOVA N’UBUGINGO BWAWE BWOSE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Jya ukorera Yehova n’ubugingo bwawe bwose.” Thomas yitegereza Jason yanga kwakira ruswa.

    Kuki Jason yanze kwakira ruswa?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Jya ukorera Yehova n’ubugingo bwawe bwose.” Jason ajya kujugunya imyanda.

    Twashyira mu bikorwa dute ibivugwa mu Bakolosayi 3:23?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Jya ukorera Yehova n’ubugingo bwawe bwose.” Jason yigisha Bibiliya Thomas.

    Ni mu buhe buryo ibyo Jason yakoze byafashije Thomas?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Jya ukorera Yehova n’ubugingo bwawe bwose.” Jason na Thomas bahagarika akazi kugira ngo bage mu materaniro.

    Jya ureka Yehova akuyobore mu gihe ugiye gufata imyanzuro no mu byo ukora byose

    Twashyira mu bikorwa dute ibivugwa muri Matayo 6:22?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze