IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Ibyaremwe bituma twemera ko Yehova afite ubwenge
Buri gihe Yehova aba azi icyatubera kiza. Ni yo mpamvu iyo tumwumviye, biba bigaragaza ko dufite ubwenge (Img 16:3, 9). Icyakora kumvira Yehova bishobora kutugora mu gihe ibyo adusaba binyuranye n’ibyo twatekerezaga. Nidutekereza ku byaremwe, bizatuma turushaho kwemera ko Yehova afite ubwenge.—Img 30:24, 25; Rm 1:20.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ESE BYARAREMWE? IBIMONYO BYIRINDA BITE UMUBYIGANO?” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:
Ni iki ibimonyo bikora buri munsi?
Ibimonyo bikora iki kugira ngo byirinde umubyigano?
Ni ayahe masomo abantu bavana ku bimonyo ku birebana n’uko byirinda umubyigano?
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ESE BYARAREMWE? URUYUKI RUFITE UBUHANGA BUHAMBAYE BWO KUGURUKA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni ibihe bibazo abantu batwara indege nto bahura na byo?
Ni iki gituma urwo ruyuki ruto cyane, rugira ubushobozi bwo kuguruka mu muyaga mwinshi kandi ntiruhungabane?
Ubwo bushobozi buhambaye bw’urwo ruyuki, bushobora kugirira abantu akahe kamaro?
Mu byaremwe ubona mu gace utuyemo, ni iki gituma urushaho kwemera ko Yehova afite ubwenge?