ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Mutarama p. 11
  • Mwebwe abakiri bato muge mubwira ababyeyi banyu ibibari ku mutima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mwebwe abakiri bato muge mubwira ababyeyi banyu ibibari ku mutima
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • “Jya wubaha so na nyoko”
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Ushobora gutuma abagize umuryango wawe bishima
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Babyeyi, mufashe abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Wakora iki ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?—Igice cya 2
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Mutarama p. 11

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Mwebwe abakiri bato muge mubwira ababyeyi banyu ibibari ku mutima

Kuki mukwiriye kubwira ababyeyi banyu ibibari ku mutima (Img 23:26)? Ni ukubera ko Yehova yahaye ababyeyi inshingano yo kubitaho no kubayobora (Zb 127:3, 4). Iyo utababwiye ibiguhangayikishije ntibamenya uko bagufasha. Nanone, kubera ko ababyeyi bawe baba ari inararibonye, iyo utabaganirije bishobora gutuma hari ibintu byinshi utamenya byakugirira akamaro. Ese kutavuga ibikuri ku mutima byose ni bibi? Si ko buri gihe biba ari bibi; upfa gusa kudatuma batekereza ko byose bimeze neza kandi nyamara hari ikibazo.—Img 3:32.

Waganira ute n’ababyeyi bawe? Jya ushaka igihe gikwiriye. Niba ubona bitoroshye, ushobora kwandikira ibaruwa umwe muri bo ukamubwira uko wiyumva. Wakora iki se niba bashaka ko muganira ku kintu wowe utifuza? Jya uzirikana ko baba bifuza kugufasha. Ntukabone ko ababyeyi bawe ari abanzi bawe, ahubwo uge ubona ko bagushyigikiye. Nukora uko ushoboye kose ukababwira ibikuri ku mutima, bizakugirira akamaro mu buzima bwawe bwose.—Img 4:10-12.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “NTANGIYE GUKURA—UKO NAGANIRA N’ABABYEYI BANGE” MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo “Ntangiye gukura—Uko naganira n’ababyeyi bange.” Umukobwa wambaye ekuteri, ari gukoresha mudasobwa kandi ntashaka kumva ibyo nyina amubwira.

    Esther na Partik baje gusanga bafite ikihe kibazo?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo “Ntangiye gukura—Uko naganira n’ababyeyi bange.” Umukobwa aganira na nyina akamwereka ibiri muri terefone ye.

    Ni irihe somo wavana ku rugero Yesu yadusigiye?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo “Ntangiye gukura—Uko naganira n’ababyeyi bange.” Umubyeyi ahagarika imirimo yo mu rugo kugira ngo akine n’umwana we.

    Ni iki ababyeyi bawe bakora kigaragaza ko bakwitaho?

  • Ifoto yavuye muri videwo ivuga ngo “Ntangiye gukura—Uko naganira n’ababyeyi bange.” Umutoza wa basiketi ashushanyiriza abakinnyi ikibuga bari bukinireho.

    Ababyeyi bawe bifuza ko wakwishima

    Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha kuganira n’ababyeyi bawe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze