ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Nyakanga p. 11
  • Ushobora gutuma abagize umuryango wawe bishima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora gutuma abagize umuryango wawe bishima
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Igihano kigaragaza ko Yehova adukunda
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Jya ukoresha inama zo muri Bibiliya ufashe abana bawe gukorera Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Nyakanga p. 11
Amafoto: Amafoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Muharanire kugira umuryango urangwa n’ibyishimo.” 1. Abakobwa bitegereza ababyeyi babo basangira keke. 2. Abo bakobwa baseka bari mu mugoroba w’iby’umwuka. 3. Umwe muri bo arimo kureba mama we yarwaye, aryamye mu ntebe.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ushobora gutuma abagize umuryango wawe bishima

Yehova yifuza ko abagize umuryango bakwishima (Zb 127:3-5; Umb 9:9; 11:9). Icyakora, ibibazo byo muri iyi si n’amakosa y’abagize umuryango wacu, bishobora gutuma tudakomeza kwishima. None se, buri wese mu bagize umuryango yakora iki, kugira ngo abawugize bishime?

Umugabo akwiriye kubaha umugore we (1Pt 3:7). Nanone agomba kumarana na we igihe, akamwitegaho ibintu bishyize mu gaciro kandi akamushimira ibyo amukorera n’ibyo akorera abagize umuryango bose (Kl 3:15). Ikindi kandi, umugabo mwiza abwira umugore we ko amukunda, akabimwereka kandi akamuvuga neza mu bandi.—Img 31:28, 31.

Umugore na we akwiriye gushyigikira umugabo we (Img 31:12). Nanone agomba kumugandukira kandi akamufasha (Kl 3:18). Akwiriye no kumubwira neza kandi akamuvuga neza mu bandi.—Img 31:26.

Ababyeyi bakwiriye kumarana igihe n’abana babo (Gut 6:6, 7). Nanone baba bagomba kubabwira ko babakunda (Mt 3:17). Mu gihe babahana, bagaragaza ubushishozi kandi bakabereka ko babakunda.—Ef 6:4.

Abana na bo bagomba kumvira ababyeyi babo (Img 23:22). Nanone bakwiriye kubwira ababyeyi babo uko biyumva n’ibyo batekereza. Ikindi kandi bagomba kubaha ababyeyi babo kandi bakemera ko babahana.—Img 19:20.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MUHARANIRE KUGIRA UMURYANGO URANGWA N’IBYISHIMO,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:

Ni iki buri wese yakoze kugira ngo abagize umuryango bose bishime?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze