UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Salomo yasenze abikuye ku mutima kandi yicishije bugufi
Igihe Salomo yeguriraga Yehova urusengero, yasenze isengesho rivuye ku mutima ari imbere y’imbaga y’abantu (1Bm 8:22; w09 15/11 9 par. 9-10)
Salomo yahesheje Yehova ikuzo aho kuryihesha (1Bm 8:23, 24)
Salomo yasenze Yehova yicishije bugufi (1Bm 8:27; w99 15/1 17 par. 7-8)
Salomo yatubereye urugero rwiza cyanecyane abasengera mu ruhame. Tugomba kuzirikana ko ari Yehova tuba tubwira, atari abantu.