ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Nzeri p. 5
  • Icyagufasha kubana akaramata n’uwo muzashakana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyagufasha kubana akaramata n’uwo muzashakana
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ivuga iki ku buseribateri no gushaka?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana idukunda
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kwitegura ishyingiranwa ryiza
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Nzeri p. 5
Umugabo n’umugore bajyanye kubwiriza.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Icyagufasha kubana akaramata n’uwo muzashakana

Iyo abashakanye babana neza, bishimisha Yehova kandi na bo bikabashimisha (Mr 10:9). Umukristo utarashaka, aba akwiriye gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu gihe ahitamo uwo bazana, kugira ngo azagire urugo rwiza.

Umukristo akwiriye kurambagiza amaze ‘kurenga igihe cy’amabyiruka’ (1Kr 7:36). Icyo gihe umuntu ukiri muto aba afite irari ry’ibitsina ryinshi, ku buryo gufata imyanzuro myiza bishobora kumugora. Mu gihe ukiri umuseribateri, uge ukoresha icyo gihe neza, kugira ngo urusheho kuba inshuti ya Yehova kandi witoze imico iranga Abakristo. Ibyo bizatuma nushaka, uzashyigikira uwo muzabana maze mugire urugo rwiza.

Nanone mbere y’uko wemerera umuntu ko muzabana, jya ufata igihe umumenye neza, mbese umenye “umuntu uhishwe mu mutima” (1Pt 3:4). Niba hari ikintu umushidikanyijeho, muge mubiganiraho. Nk’uko bigenda ku bucuti busanzwe abantu bagirana, nawe uge utekereza icyo uzamarira uwo muzashakana, aho gutekereza ku cyo azakumarira (Fp 2:3, 4). Niwitoza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mbere yo gushaka, numara no gushaka kuyakurikiza bizakorohera.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KWITEGURA GUSHAKA—IGICE CYA 3: ‘TEKEREZA ICYO BIZAGUSABA,’” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Mushiki wacu yatangiye gukundana ate na Shane?

  • Ni iki yabonye amaze kumumenya neza?

  • Ababyeyi be bamufashije bate, kandi se ni uwuhe mwanzuro mwiza yafashe?

Dore ibibazo umuvandimwe urambagiza mushiki wacu akwiriye kwibaza:

Ni iyihe mico myiza iranga Abakristo afite? Agaragaza ate ko ashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere? Ese yumvira inama zo muri Bibiliya n’izo umuryango wacu uduha? Agaragaza ate ko yita ku bandi?

Dore ibibazo mushiki wacu urambagizwa n’umuvandimwe akwiriye kwibaza:

Ni iyihe mico myiza iranga Abakristo afite? Ese asohoza neza inshingano afite mu itorero kandi akagaragaza ko akunda Yehova kuruta akazi, amafaranga, siporo n’imyidagaduro? Ese yubaha abagize umuryango we? Agaragaza ate ko yita ku bandi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze