UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Inzu ya Ahabu yose igomba kurimbuka”—2Bm 9:8
UBWAMI BW’U BUYUDA
Yehoshafati yabaye umwami
Ahagana mu wa 911 M.Y.: Yehoramu (umuhungu wa Yehoshafati, akaba umugabo wa Ataliya, umukobwa wa Ahabu na Yezebeli) yategetse wenyine nta we bahanganye
Ahagana mu wa 906 M.Y.: Ahaziya (umwuzukuru wa Ahabu na Yezebeli) yabaye umwami
Ahagana mu wa 905 M.Y.: Ataliya yishe abana bose b’umwami, aba ari we uba umwamikazi. Umutambyi Mukuru Yehoyada yahishe umwuzukuru wa Ataliya witwaga Yehowashi, aba ari we wenyine urokoka.—2Bm 11:1-3
898 M.Y.: Yehowashi yabaye umwami. Umutambyi Mukuru Yehoyada yishe Umwamikazi Ataliya.—2Bm 11:4-16
UBWAMI BWA ISIRAYELI
Ahagana mu wa 920 M.Y.: Ahaziya (umuhungu wa Ahabu na Yezebeli) yabaye umwami
Ahagana mu wa 917 M.Y.: Yehoramu (umuhungu wa Ahabu na Yezebeli) yabaye umwami
Ahagana mu wa 905 M.Y.: Yehu yishe umwami wa Isirayeli witwaga Yehoramu n’abavandimwe be ndetse na nyina wa Yehoramu witwaga Yezebeli. Nanone yishe umwami w’u Buyuda witwaga Ahaziya n’abavandimwe be.—2Bm 9:14–10:17
Ahagana mu wa 904 M.Y.: Yehu yabaye umwami