ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Gicurasi p. 5
  • Ese witeguye guhangana n’ibibazo biterwa n’ihungabana ry’ubukungu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese witeguye guhangana n’ibibazo biterwa n’ihungabana ry’ubukungu?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Ese uriteguye?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Jya uhora witeguye muri iki gihe turi ku iherezo ry’‘iminsi y’imperuka’
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ese witeguye guhangana n’umutekano muke?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Gicurasi p. 5

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese witeguye guhangana n’ibibazo biterwa n’ihungabana ry’ubukungu?

Iyo tubonye ukuntu ibintu bibaho muri iki gihe bituma ubukungu bw’isi buhungabana, ntabwo bidutangaza. Kubera iki? Ni ukubera ko turi ku iherezo ry’iminsi y’imperuka, kandi Bibiliya ikaba itugira inama yo kutiringira “ubutunzi butiringirwa” (1Tm 6:17; 2Tm 3:1). Reka turebe ukuntu ibyabaye ku Mwami Yehoshafati byadufasha kwitegura ibibazo by’ubukene bishobora kutugeraho.

Igihe Yehoshafati yaterwaga n’ibihugu byinshi, yiringiye Yehova (2Ng 20:9-12). Nanone yiteguye hakiri kare, yubaka imijyi igoswe n’inkuta ashyiraho n’imitwe y’ingabo, kugira ngo arinde igihugu (2Ng 17:1, 2, 12, 13). Natwe dukwiriye kwigana Yehoshafati tukiringira Yehova, kandi tukitegura hakiri kare guhangana n’ibibazo tuzahura na byo.

TWAKORA IKI NGO TWITEGURE GUHANGANA N’IBIBAZO BITERWA N’IHUNGABANA RY’UBUKUNGU?

Itegure mu buryo bw’umwuka: Jya witoza umuco wo kunyurwa kandi wiringire ko Yehova afite ubushobozi bwo kuguha ibyo ukenera buri munsi (Mt 6:26; 1Tm 6:8). Mu gihe ushakisha ibigutunga, ujye wirinda gukora ibyo Yehova adashaka (Rm 2:21). Nanone jya utekereza icyo uzakora kugira ngo ukomeze gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, mu gihe uzaba udafite amashanyarazi cyangwa interinete. Jya utoranya ibitabo bike byagufasha maze ubibike, kandi niba bishoboka uvane ku rubuga ibitabo bimwe na bimwe, ubishyire ku gikoresho cyawe cya elegitoronike.

Dore ibindi bintu wakora: Jya ugabanya amadeni ufite kandi wirinde gusesagura amafaranga mbere y’uko habaho ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu (Img 22:7). Niba bishoboka, jya ugira ibyokurya ubika hamwe n’ibindi bintu by’ibanze wakenera. Hari bamwe bateye akarima k’igikoni maze amafaranga bari kugura imboga bakayazigama.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “ESE WITEGUYE GUHANGANA N’IBIZA?” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

Amafoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Ese witeguye guhangana n’ibiza?” Utundi dufoto tugaragaza Bibiliya, agakapu ko guhungana n’abubatsi.
  • Wakora iki ngo witegure guhangana n’ibiza?

Amafoto yavuye muri videwo ivuga ngo: “Ese witeguye guhangana n’ibiza?” Abavandimwe bari mu mirimo yo kubaka no gupakurura ikamyo kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuye n’ibiza.
  • Wakwitegura ute gufasha abandi?

ICYO WAKORA

Muri gahunda y’iby’umwuka, muzaganire ku nama ziboneka muri Nimukanguke! No. 1 2022. Nanone muzarebere hamwe ibindi bintu mwakora kugira ngo mwitegure ibiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze