ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb23 Nzeri p. 11
  • Yehova akiza abafite umutima ushenjaguwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova akiza abafite umutima ushenjaguwe
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ibisa na byo
  • Nakora iki ngo ndeke kubabara cyane?
    Nimukanguke!—2010
  • Tujye dufata imyanzuro igaragaza ko twiringira Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Yehova “akiza abafite imitima iremerewe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Nakora iki ngo ndeke kubabara?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
mwb23 Nzeri p. 11

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova akiza abafite umutima ushenjaguwe

Twese hari igihe tugira agahinda. Kugira agahinda ntibigaragaza ko wacitse intege mu buryo bw’umwuka. Yehova yavuze ko na we ubwe hari igihe yagiye agira agahinda (It 6:5, 6). None se twakora iki mu gihe dukunze kugira agahinda cyangwa mu gihe dufite agahinda kadashira?

Jya usaba Yehova agufashe. Yehova ashishikazwa cyane n’uko twiyumva. Iyo tubabaye n’iyo twishimye arabimenya. Aba azi ibyo dutekereza, uko twiyumva n’impamvu zibidutera (Zb 7:9b). Icy’ingenzi kurushaho, ni uko atwitaho kandi akaba ashobora kudufasha mu gihe tubabaye cyangwa dufite agahinda kenshi.​—Zb 34:18.

Jya urinda ibyiyumvo byawe. Kumva twacitse intege bishobora gutuma tutishima kandi bikangiza ubucuti dufitanye na Yehova. Ni yo mpamvu tugomba kurinda umutima wacu, ni ukuvuga abo turi bo imbere.​—Img 4:23.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UKO ABAVANDIMWE BAKOMEZA KUGIRA AMAHORO NUBWO BAHANGANYE N’IMIHANGAYIKO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Nikki yakoze iki kugira ngo ahangane n’ikibazo cyo kwiheba?

  • Ni iki cyatumye yumva ko agomba kwivuza?—Mt 9:12

  • Ni mu buhe buryo Nikki yishingikirije kuri Yehova kugira ngo amufashe?

“Umunara w’Umurinzi” 2023 No. 1, ufite umutwe uvuga ngo “Uko Bibiliya yafasha abarwaye indwara y’agahinda gakabije.”

Ese hari umuntu uzi wafashwa n’igazeti y’Umunara w’Umurinzi No. 1 2023?

Ni ibihe bintu bifatika wakora kugira ngo wite ku byiyumvo byawe?

(Suzuma agasanduku, urebe ibyo wumva wakosora.)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze