IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
‘Tujye tunyurwa n’ibyo dufite’
Ubukene bushobora gutuma dukora ikintu cyatubuza gukomeza kuba incuti za Yehova. Urugero, dushobora kubona uburyo bwo kubona amafaranga menshi, ariko bigatuma gukomeza gukorera Yehova bitugora. Gutekereza ku bivugwa mu Baheburayo 13:5 bizadufasha.
“Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga”
Jya usenga kandi wisuzume umenye uko ubona ibirebana n’amafaranga kandi utekereze ku rugero uha abana bawe.—g 9/15 6.
“Ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite”
Jya umenya ibyo ukeneye koko, nusanga ufite ikibazo ugire icyo uhindura.—w16.07 7 par. 1-2.
“Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana”
Iringire ko nukomeza gushyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere, Yehova azaguha iby’ibanze ukenera.—w14 15/4 21 par. 17.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UKO ABAVANDIMWE BAKOMEZA KUGIRA AMAHORO NUBWO BAKENNYE,” HANYUMA MUSUBIZE IKIBAZO GIKURIKIRA:
Ni iki twakwigira ku byabaye kuri Miguel Novoa?