INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Kwigana abantu b’intangarugero byatumye Yehova ampa imigisha
NKIRI muto, kubwiriza byarangoraga. Maze gukura, nahawe inshingano najyaga ntekereza ko ntari gushobora gusohoza. Reka mbabwire bamwe mu bantu b’intangarugero bamfashije kunesha ubwoba nagiraga, bityo nkamara imyaka 58 yose nkora umurimo w’igihe cyose nishimye.
Navukiye muri Kanada, mu mugi wa Québec, uri mu ntara ya Québec, ikoresha Igifaransa. Ababyeyi bange ari bo Louis na Zélia, bari abantu beza barangwa n’urukundo. Data yivugiraga make kandi yakundaga gusoma. Nakundaga kwandika kandi numvaga nzaba umunyamakuru.
Igihe nari hafi kugira imyaka 12, umugabo witwaga Rodolphe Soucy wakoranaga na Data, yazanye n’inshuti ye kudusura. Bari Abahamya ba Yehova. Sinari nzi byinshi ku Bahamya ba Yehova kandi sinashishikazwaga n’idini ryabo. Ariko nakunze ukuntu badusubizaga ibibazo twababazaga, bifashishije Bibiliya. Ababyeyi bange na bo byarabashimishije, bityo twemera kwiga Bibiliya.
Icyo gihe nigaga mu kigo cy’Abagatolika. Rimwe na rimwe najyaga mbwira abanyeshuri twiganaga ibyo nigaga muri Bibiliya. Abarimu batwigishaga b’abapadiri, baje kubimenya. Aho kugira ngo banyomoze bakoresheje Bibiliya, banshinje ko ndi ikigomeke ishuri ryose ryumva. Nubwo numvise ntaye umutwe, byangiriye akamaro kuko byatumye mbona ko ibyo twigaga mu isomo ry’iyobokamana, bitari bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Nahise mbona ko ngomba kuva kuri icyo kigo. Ababyeyi bange banyemereye kwimukira ku kindi kigo.
UKO NAKUNZE UMURIMO WO KUBWIRIZA
Nakomeje kwiga Bibiliya, ariko sinagiraga amajyambere, kubera ko natinyaga kubwiriza ku nzu n’inzu. Kiliziya Gatolika ni yo yari ifite ijambo, kandi yarwanyaga cyane umurimo wacu wo kubwiriza. Maurice Duplessis wari Minisitiri w’intebe w’intara ya Québec, yari inshuti ya kiliziya. Yashyigikiraga udutsiko tw’abantu batotezaga Abahamya ba Yehova, kandi bakabagabaho ibitero. Icyo gihe kubwiriza byasabaga ubutwari.
Umuvandimwe witwa John Rae wari wararangije Ishuri rya Gileyadi rya kenda, ni we wamfashije kunesha ubwoba nagiraga. John yari umuvandimwe w’inararibonye, akaba umugwaneza kandi akishyikirwaho. Ntiyakundaga kungira inama mu buryo bweruye, ariko imyifatire ye myiza yanyigishije byinshi. John ntiyari azi neza Igifaransa. Ubwo rero, twajyanaga kubwiriza kenshi kugira ngo mufashe gushyikirana n’abantu. Kumarana na we igihe, byatumye mfata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova. Nabatijwe ku itariki ya 26 Gicurasi 1951, nyuma y’imyaka icumi menyanye n’Abahamya ba Yehova.
John Rae (A) yatumye ntinyuka (B) kubwiriza ku nzu n’inzu
Itorero nabagamo mu mugi wa Québec ryari rito, kandi abenshi mu bari barigize bari abapayiniya. Bambereye urugero rwiza, bituma nange mba umupayiniya. Icyo gihe, twabwirizaga ku nzu n’inzu dukoresheje Bibiliya gusa. Twihatiraga gukoresha neza imirongo y’Ibyanditswe kubera ko nta bitabo twabaga dufite. Ibyo byatumye nihatira kumenya imirongo myinshi y’Ibyanditswe kugira ngo nge nyikoresha mbwiriza. Icyakora, hari abangaga no gusoma Bibiliya iyo ari yo yose, uretse iyabaga yemewe na Kiliziya Gatolika.
Mu mwaka wa 1952, nashyingiranywe n’Umukristokazi w’indahemuka twateraniraga hamwe witwaga Simone Patry. Twimukiye i Montréal, maze nyuma y’umwaka tubyara umukobwa witwa Lise. Nubwo nari narahagaritse umurimo w’ubupayiniya mbere gato y’uko nshakana na Simone, twakomeje koroshya ubuzima kugira ngo twese turusheho kwifatanya mu bikorwa by’itorero.
Nyuma y’imyaka icumi, ni bwo nongeye gutekereza nitonze uko nakongera kuba umupayiniya. Mu mwaka wa 1962, namaze ukwezi mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryari rigenewe abasaza b’itorero, ryabereye kuri Beteli yo muri Kanada. Icyo gihe nabanaga mu cyumba n’umuvandimwe witwa Camille Ouellette. Ishyaka Camille yagiraga mu murimo kandi afite umuryango, ryankoze ku mutima. Icyo gihe, muri Québec abantu bafite abana ntibakundaga kuba abapayiniya, ariko Camille we ni yo ntego yari afite. Muri icyo gihe twamaranye, yamfashije gutekereza icyo nange nakora ngo nagure umurimo. Nyuma y’amezi make gusa, nabonye nakongera kuba umupayiniya w’igihe cyose. Hari abambwiye ko uwo mwanzuro udashyize mu gaciro. Ariko ibyo ntibyanshiye intege kuko nongeye kuba umupayiniya, niringiye ko Yehova azamfasha.
DUSUBIRA MU MUGI WA QUEBEC TURI ABAPAYINIYA BA BWITE
Mu mwaka wa 1964, nge na Simone twabaye abapayiniya ba bwite iwacu mu mugi wa Québec, tuhamara imyaka runaka. Nubwo icyo gihe abantu bataturwanyaga nka mbere, hari abari bakiturwanya.
Umunsi umwe ari ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, ndi mu mugi muto wa Sainte-Marie hafi y’umugi wa Québec, umukuru w’abaporisi yaramfashe. Yanjyanye ku biro by’abaporisi maze aramfunga anziza ko nabwirizaga ku nzu n’inzu ntabifitiye uruhushya. Nyuma yaho nashyikirijwe umucamanza wari utinyitse witwaga Baillargeon. Yambajije niba nari mfite umwavoka. Nkimubwira ko ari Glen How,a umwavoka w’Umuhamya wari uzwi cyane, yahise arakara cyane, arantombokera ati: “Oya! Uwo simwemeye!” Glen yari azwiho ko yaburaniraga Abahamya bagatsinda. Bidatinze urukiko rwamenyesheje ko rumpanaguyeho ibyaha.
Ntitwashoboraga kubona amazu akwiriye yo guteraniramo kubera ko umurimo warwanywaga muri Québec. Ahantu itorero ryacu rito ryabonye ho guteranira, ni mu igaraji ryari rishaje kandi mu gihe k’itumba harakonjaga cyane. Kugira ngo hashobore kuzamo agashyuhe, abavandimwe bakoreshaga akamashini gatanga ubushyuhe. Akenshi mbere y’uko amateraniro atangira, twamaraga amasaha runaka tugakikije kugira ngo dushyuhe, ari na ko tuvuga inkuru ziteye inkunga.
Kubona ukuntu twagiye tugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza, birashimishije cyane. Mu myaka ya 1960, mu mugi wa Québec, mu gace ka Côte-Nord no mu mwigimbakirwa wa Gaspé, hari amatorero make kandi agizwe n’ababwiriza bake. Ubu muri utwo duce hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bateranira mu Mazu y’Ubwami meza cyane.
MPABWA INSHINGANO YO KUBA UMUGENZUZI USURA AMATORERO
Mu mwaka wa 1977, nagiye mu nama y’abagenzuzi basura amatorero yabereye i Toronto, muri Kanada
Mu mwaka wa 1970, nasabwe kuba umugenzuzi w’akarere. Hanyuma mu mwaka wa 1973 nabaye umugenzuzi w’intara. Muri iyo myaka yose, nigiye byinshi ku bavandimwe b’inararibonye, urugero nka Laurier Saumurb na David Splane,c bose bakaba bari abagenzuzi basura amatorero. Buri gihe iyo twabaga turangije ikoraniro ry’akarere, nge na David twahanaga ibitekerezo by’uko twarushaho kwigisha neza. Igihe kimwe David yarambwiye ati: “Léonce, disikuru isoza wayitanze neza rwose. Yari nziza, ariko ibitekerezo byarimo, byavamo izindi disikuru eshatu.” Iyo natangaga disikuru, navugaga ibintu byinshi cyane. Nagombaga kwitoza kuvuga ngusha ku ngingo.
Nakoreye umurimo mu migi myinshi yo mu burasirazuba bwa Kanada
Abagenzuzi b’intara babaga bafite inshingano yo gutera inkunga abagenzuzi b’uturere. Kubera ko nari nziranye n’ababwiriza benshi b’i Québec, iyo nabaga nasuye uturere, akenshi babaga bashaka ko tujyana kubwiriza. Ibyo byatumaga ntamarana igihe gihagije n’umugenzuzi w’akarere. Igihe kimwe umugenzuzi w’akarere w’umugwaneza yaranyibukije ati: “Kumarana igihe n’abavandimwe ni byiza rwose. Ariko ntukibagirwe ko ari nge uba waje gusura. Nange mba nkeneye ko untera inkunga.” Iyo nama yuje urukundo yamfashije gushyira mu gaciro.
Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 1976 nagize ibyago. Umugore wange nakundaga Simone yafashwe n’indwara ikomeye iramuhitana. Yari umugore uhebuje kuko yakundaga Yehova cyane kandi ntarangwe n’ubwikunde. Guhugira mu murimo byamfashije kwihangana, kandi nshimira Yehova ko yamfashije muri ibyo bihe byari bikomeye. Nyuma yaho nashakanye na Carolyn Elliott, umupayiniya warangwaga n’ishyaka wavugaga Icyongereza. Yari yaraje i Québec gukorera umurimo ahari hakenewe ababwiriza benshi. Carolyn yishyikirwaho kandi yita ku bandi abivanye ku mutima, cyanecyane abagira amasonisoni cyangwa abumva bigunze. Yaramfashije cyane mu murimo wo gusura amatorero.
UMWAKA NTAZIBAGIRWA
Muri Mutarama 1978, nasabwe kwigisha Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya rya mbere ryabereye i Québec. Numvise ngize ubwoba kubera ko ntari narigeze ndyiga, cyangwa ngo mbone igitabo cy’abapayiniya. Mu by’ukuri nta cyo narushaga abanyeshuri. Igishimishije ni uko iryo shuri ryarimo abapayiniya benshi b’inararibonye. Nubwo nari umwarimu, nigiye byinshi ku banyeshuri.
Muri uwo mwaka, twagize ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukwizera Kunesha,” ribera muri sitade y’i Montréal. Iryo koraniro ryarimo abantu 80.000, kandi ni ryo rinini twari tugize muri Québec. Nakoze mu Rwego Rushinzwe Amakuru. Navuganye n’abanyamakuru benshi kandi nashimishijwe no kubona ukuntu bagiye batuvuga neza mu bitangazamakuru. Ibiganiro bivuga iby’Abahamya byanyuze kuri tereviziyo no kuri radiyo, byose hamwe byamaze amasaha arenga 20. Nanone mu binyamakuru hasohotse ingingo zibarirwa mu magana zibavugaho. Abantu benshi bamenye Abahamya neza.
TWIMURIRWA MU YINDI FASI
Mu mwaka wa 1996 hari ikintu gikomeye cyahindutse mu buzima bwange. Nyuma yo kubatizwa, nakoreye umurimo mu ifasi ikoresha Igifaransa y’i Québec. Ariko icyo gihe nasabwe kujya gukorera umurimo mu ntara ya Toronto ikoresha Icyongereza. Numvise ntazabishobora, kandi numvaga gutanga disikuru mu Cyongereza binteye ubwoba, kuko ntari nkizi neza. Nagombaga gusenga Yehova kenshi kandi nkamwishingikirizaho.
Nubwo byabanje kuntera ubwoba, mvugishije ukuri imyaka ibiri namaze i Toronto sinzigera nyibagirwa, kuko yambereye myiza. Carolyn yamfashaga yihanganye, kugira ngo nshobore kuvuga Icyongereza nisanzuye. Abavandimwe na bo baranshyigikiraga, kandi bakantera inkunga. Twahise twunguka inshuti nyinshi.
Iyo twabaga dufite ikoraniro, ku wa Gatanu nakoraga imirimo itandukanye yo kuryitegura, hanyuma nimugoroba nkamara nk’isaha mbwiriza ku nzu n’inzu. Hari abashoboraga kwibaza bati: “Ariko se umuntu ajya kubwiriza, bucya haba ikoraniro?” Icyakora nge nabonaga ko kuganira n’abantu mu murimo wo kubwiriza, byatumaga numva nongeye kugira imbaraga. Kugeza n’ubu, kubwiriza biranshimisha cyane.
Mu mwaka wa 1998, nge na Carolyn twongeye kuba abapayiniya ba bwite i Montréal. Mu gihe k’imyaka myinshi, mu nshingano nari mfite harimo gutegura gahunda zihariye zo kubwiriza mu ruhame no gukorana n’itangazamakuru, kugira ngo abantu bamenye neza Abahamya ba Yehova. Ubu nge na Carolyn twishimira kubwiriza abanyamahanga bamaze igihe gito bimukiye muri Kanada, kandi akenshi baba bashishikajwe no kwiga Bibiliya.
Ndi kumwe n’umugore wange Carolyn
Iyo nshubije amaso inyuma, ngatekereza ku myaka 68 maze nkorera Yehova, numva yarampaye imigisha rwose. Nshimishwa cyane no kuba naritoje gukunda umurimo wo kubwiriza kandi nkaba narafashije abantu benshi kumenya ukuri. Abana b’umukobwa wange Lise bamaze gukura, we n’umugabo we babaye abapayiniya b’igihe cyose. Kubona ukuntu umukobwa wange akomeje kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, biranshimisha cyane. Nshimira cyane Abakristo bagenzi bange bambereye urugero kandi bakangira inama nziza zamfashije gukura mu buryo bw’umwuka, no kwita ku nshingano zitandukanye nagiye mpabwa. Naje kubona ko kugira ngo umuntu akomeze gusohoza inshingano ahawe, agomba kwishingikiriza ku mbaraga zikomeye Yehova atanga, ni ukuvuga umwuka wera (Zab 51:11). Nkomeza gushimira Yehova kuba yaranyemereye gusingiza izina rye.—Zab 54:6.
a Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya W. Glen How, iri muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mata 2000, ipaji ya 18-24 (mu Gifaransa).
b Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Laurier Saumur, mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1977, mu Gifaransa.
c David Splane ari mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.