ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/10 pp. 29-31
  • Nakomeje gukora byinshi mu muteguro wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakomeje gukora byinshi mu muteguro wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Nimuka kandi nkabona umuntu mushya tubana
  • Tujya kubwiriza i Gaspé
  • Duhabwa umurage
  • Imishinga y’ubwubatsi isaba urukundo, ubudahemuka no kuba uwizerwa
  • Nshimira Yehova
  • Kwigana abantu b’intangarugero byatumye Yehova ampa imigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ntibigeze bantakariza icyizere
    Nimukanguke!—2012
  • Kwita ku bandi bituma tubona imigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Niyemeje kudacika intege
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/10 pp. 29-31

Nakomeje gukora byinshi mu muteguro wa Yehova

Byavuzwe na Vernon Zubko

N AKURIYE mu muryango w’abahinzi-borozi, hafi y’i Stenen, umudugudu wo mu ntara ya Saskatchewan, muri Kanada. Ababyeyi banjye, ari bo Fred na Adella, bashyiragaho imihati kugira ngo jye na mushiki wanjye mukuru witwa Aurellia, hamwe na barumuna banjye, Alvin na Daryl na mushiki wanjye muto Allegra, tubone ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Kugeza n’uyu munsi turacyashimira ababyeyi bacu kuba baratwigishije ukuri.

Papa wari Umukristo wasutsweho umwuka yari umubwiriza udatinya. Yakoranaga umwete kugira ngo abone ikidutunga, ariko yanakoraga ibishoboka byose kugira ngo buri muntu wese amenye ko ari Umuhamya. Yahoraga avuga ibihereranye n’ukuri. Mpora nibuka ukuntu yagiraga umwete n’ubutwari. Yakundaga kumbwira ati “nukomeza gukora byinshi mu muteguro wa Yehova, uzirinda ibibazo byinshi.”

Incuro nyinshi twabwirizaga mu muhanda i Stenen no mu midugudu yari ihakikije. Icyakora, si ko buri gihe byanyoroheraga. Buri mugi wabaga urimo abanyarugomo bakundaga kwibasira abakiri bato, bakadukwena. Igihe nari mfite imyaka umunani, hari igihe nari mpagaze ahantu mu ikoni mfite amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, maze haza agatsiko k’insoresore zirankikiza. Banyambuye ingofero yanjye nshyashya bayambika igiti cyari gishinze iruhande rw’aho nari mpagaze. Igishimishije ni uko hari umuvandimwe ukuze wari hafi aho wabonye ibyari bimbayeho. Yaranyegereye maze arambaza ati “Vern, bigenze bite?” Abo bahungu bahise babura. Nubwo ibyambayeho byambabaje, byanyigishije ko mu gihe umuntu abwiriza mu muhanda agomba kugendagenda aho guhagarara nk’igiti. Imyitozo nk’iyo nabonye nkibyiruka yanatumye ngira ubutwari nari nkeneye kugira ngo mbwirize ku nzu n’inzu.

Jye na Alvin twabatijwe muri Gicurasi 1951. Icyo gihe nari mfite imyaka 13. Ndacyibuka ko umuvandimwe Jack Nathan watanze disikuru y’umubatizo yaduteye inkunga yo kutazigera tumara ukwezi tutavuze ibihereranye na Yehova.a Abagize umuryango wacu babonaga ko umurimo w’ubupayiniya ari wo murimo mwiza kurusha indi yose umuntu yakora. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1958, maze kurangiza ishuri, nagiye gukorera umurimo w’ubupayiniya i Winnipeg, muri Manitoba. Nubwo papa yari yishimiye ko dukorana mu kazi ko kunogereza imbaho umuryango wacu wakoraga, we na mama badushishikarizaga cyane gukora umurimo w’igihe cyose kandi bashyigikiye ko nimuka.

Nimuka kandi nkabona umuntu mushya tubana

Mu mwaka wa 1959, ibiro by’ishami byatumiye umuntu wese ubishoboye kwimukira i Québec, aho ababwiriza bari bakenewe cyane. Nagiye gukorera ubupayiniya i Montréal. Mbega ihinduka! Kwiga kuvuga igifaransa no kumenyera umuco utandukanye n’uw’iwacu byari bishya kuri jye. Umugenzuzi w’akarere kacu yarambwiye ati “ntuzigere uvuga ngo ‘uku ni ko iwacu bikorwa.’” Iyo yari inama nziza rwose.—1 Kor 9:22, 23.

Ubwo nageraga i Québec nta mupayiniya wundi twabanaga. Icyakora, mushiki wacu ukiri muto witwaga Shirley Turcotte, twari twarahuriye i Winnipeg, yaje kuba mugenzi wanjye dukorana iteka igihe twashyingiranwaga muri Gashyantare 1961. Na we yakomokaga mu muryango wakundaga Yehova. Nubwo muri icyo gihe ntari mbizi, yari kuzambera isoko itagereranywa y’imbaraga n’inkunga mu gihe cy’imyaka myinshi.

Tujya kubwiriza i Gaspé

Imyaka ibiri nyuma y’uko dushyingiranwa, twoherejwe gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite i Rimouski, muri Québec. Mu rugaryi rwakurikiyeho, ibiro by’ishami byadusabye kujya kubwiriza mu mwigimbakirwa wa Gaspé, ku nkengero zo mu burasirazuba bwa Kanada. Twari dufite inshingano yo kubiba imbuto z’ukuri nyinshi uko bishoboka kose (Umubw 11:6). Twapakiye mu modoka yacu amagazeti asaga 1.000 n’ibitabo bigera kuri 400, dushyiramo n’ibyokurya n’imyambaro, maze dutangira umurimo wo kubwiriza wamaze ukwezi kose. Twabwirije kuri gahunda imidugudu yose yo muri Gaspé. Radiyo yo muri ako gace yaburiye abantu ko Abahamya bari buze, irababwira ngo ntibemere kwakira ibitabo byacu. Icyakora, abenshi muri abo baturage bumvise iryo tangazo nabi, maze bumva ko byari ukwamamaza ibitabo byacu, bityo barabyakira.

Muri iyo myaka, hari hashize igihe gito ababwiriza bo mu bice bimwe na bimwe byo muri Québec bemerewe gukora umurimo wo kubwiriza, kandi byari bimenyerewe ko abapolisi bazaga bakabafata. Ibyo byabaye mu mugi umwe aho twatangaga ibitabo hafi kuri buri rugo. Hari umupolisi wadufashe atujyana ku biro byabo. Mpageze namenye ko uwari ushinzwe iby’amategeko muri uwo mugi yari yatanze itegeko ryo kutubuza kubwiriza. Kubera ko uwo munsi umukuru w’abapolisi atari ahari, neretse uwo muntu wari ushinzwe iby’amategeko muri uwo mugi ibaruwa y’ibiro by’ishami by’i Toronto yasobanuraga uburenganzira dufite bwo kubwiriza. Uwo munyamategeko amaze gusoma iyo baruwa, yaravuze ati “sinshaka kugirana namwe ibibazo; ni padiri wa paruwasi wambwiye kubafata.” Kubera ko tutashakaga ko abantu batekereza ko umurimo wacu utemewe, twahise dusubira mu gace umupolisi yari yadufatiyemo, twongera kubwiriza.

Bukeye bwaho, ubwo twasubiraga kureba umukuru w’abapolisi, twasanze yarakajwe no kuba baradufashe. Yavuganye n’uwo munyamategeko amurakariye cyane. Uwo mukuru w’abapolisi yatubwiye ko nitugira ikindi kibazo, tuzamuterefona, we ubwe akagikemura. Nubwo tutari twaravukiye aho kandi tukaba tutaravugaga igifaransa neza, abantu baho batugaragarizaga ineza kandi bakatwakirana urugwiro. Ariko twaribazaga tuti “ese ubu bazigera bamenya ukuri?” Twabonye igisubizo nyuma y’imyaka myinshi ubwo twasubiraga i Gaspé tugiye kuhubaka Amazu y’Ubwami. Twasanze abantu benshi twigeze kubwiriza ari abavandimwe bacu. Koko rero, Yehova ni we ukuza.—1 Kor 3:6, 7.

Duhabwa umurage

Umukobwa wacu witwa Lisa yavutse mu mwaka wa 1970. Uwo murage Yehova yaduhaye watumye turushaho kugira ibyishimo mu mibereho yacu. Shirley hamwe na Lisa bamfashaga mu mishinga itandukanye yo kubaka Amazu y’Ubwami. Lisa amaze kurangiza amashuri, yaravuze ati “papa, nawe mama, kubera ko natumye mumara igihe runaka mudakora umurimo w’igihe cyose, nanjye nzagerageza kubyishyura nkora umurimo w’ubupayiniya.” Lisa amaze imyaka isaga 20 akora umurimo w’ubupayiniya, ariko ubu awukora ari kumwe n’umugabo we Sylvain. Bombi bagize igikundiro cyo gukora mu mishinga myinshi y’ubwubatsi mpuzamahanga. Umuryango wacu ufite intego yo koroshya ubuzima, bityo tukaba twiteguye gukora umurimo wa Yehova. Sinzibagirwa amagambo Lisa yavuze ubwo yatangiraga gukora umurimo w’ubupayiniya. Mu by’ukuri, yatumye nsubira mu murimo w’igihe cyose mu mwaka wa 2001, kandi kuva icyo gihe ndacyari umupayiniya. Umurimo w’ubupayiniya ukomeje kunyigisha kwiringira Yehova muri buri kintu cyose nkora no koroshya ubuzima, ariko nkaba nyuzwe kandi nishimye.

Imishinga y’ubwubatsi isaba urukundo, ubudahemuka no kuba uwizerwa

Yehova yanyigishije ko iyo twiteguye kwemera inshingano iyo ari yo yose aduhaye, tubona imigisha myinshi. Gukorera muri Komite y’akarere ishinzwe iby’ubwubatsi no gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu mu yindi mishinga y’ubwubatsi muri Québec no mu tundi duce, ni igikundiro gikomeye.

Nubwo bamwe mu bitangiye gukora imirimo badashobora kujya kuri platifomu ngo batange disikuru zishishikaje, mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami ho bakora ibitangaza. Abo bavandimwe dukunda bakora umurimo babishyizeho umutima maze ubuhanga bwabo bukigaragaza. Buri gihe ibyo bituma hubakwa amazu meza akoreshwa mu gusenga Yehova.

Abantu bakunda kumbaza bati “ni iyihe mico y’ingenzi kuruta iyindi umuntu witangiye kwifatanya mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami agomba kuba afite?” Nshingiye ku byo nabonye, mbere na mbere umuntu agomba gukunda Yehova n’Umwana we, agakunda n’abavandimwe (1 Kor 16:14). Icya kabiri, agomba kuba indahemuka kandi akaba uwizerwa. Igihe ibintu bigenze uko tutabyifuzaga, kandi ibyo bibaho, umuntu w’indahemuka azakomeza gushyigikira gahunda za gitewokarasi. Kuba uwizerwa bizatuma yifatanya no mu yindi mishinga.

Nshimira Yehova

Nubwo papa yapfuye mu mwaka wa 1985, ndacyazirikana inama yangiriye yo gukomeza gukora byinshi mu muteguro wa Yehova. Kimwe n’abandi bahawe inshingano mu gice cy’umuteguro wa Yehova cyo mu ijuru, nta gushidikanya ko na we afite byinshi byo gukora (Ibyah 14:13). Ubu mama afite imyaka 97. Kubera ko yarwaye indwara ifata imitsi yo mu bwonko, ntagishobora kuvuga neza; ariko ntiyigeze yibagirwa Bibiliya. Akunda gushyira imirongo y’Ibyanditswe mu mabaruwa ye kandi adutera inkunga yo gukomeza gukorera Yehova turi abizerwa. Mbega ukuntu twese abana babo twishimira kuba twaragize ababyeyi nk’abo barangwa n’urukundo!

Nanone nshimira Yehova ku bwo kuba yarampaye Shirley, umugore wanjye akaba na mugenzi wanjye wizerwa. Ahoza ku mutima inama nyina yamugiriye, igira iti “Vern azahora afite byinshi byo gukora mu muteguro, kandi ugomba kumenya ko atazaba uwawe wenyine.” Igihe twashyingiranwaga, ubu hakaba hashize imyaka 49, twiyemeje ko twari kuzasazana dukorera Yehova, kandi twembi twaramuka turokotse iherezo ry’iyi si, tukongera kuba bato tukiri kumwe kandi tugakomeza kumukorera iteka. Koko rero, ‘twagize byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Yehova na we yakomeje kutwitaho by’ukuri kandi yakoze ibishoboka byose kugira ngo tutagira icyiza tubura.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Jack Halliday Nathan iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1990 (mu gifaransa), ku ipaji ya 10-14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

“Umuryango wacu ufite intego yo koroshya ubuzima, bityo tukaba twiteguye gukora umurimo wa Yehova”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze