INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Niyemeje kudacika intege
ABAKIRI BATO benshi bo kuri Beteli, bakunda kunyita papa, cyangwa marume. Kubera ko mfite imyaka 89, biranshimisha cyane. Kuba banyita ayo mazina agaragaza ko bankunda, mbona ko ari imwe mu ngororano Yehova yampaye, kuko maze imyaka 72 mu murimo w’igihe cyose. Nshingiye ku byo niboneye mu murimo nakoreye Imana, nshobora kubwira abakiri bato mbikuye ku mutima nti: ‘Nimudacika intege, umurimo wanyu uzagororerwa.’—2 Ngoma 15:7.
ABABYEYI BANGE N’ABO TUVUKANA
Ababyeyi bange bavuye muri Ukraine bimukira muri Kanada, batura mu mugi wa Rossburn mu ntara ya Manitoba. Mama yabyaye abahungu 8 n’abakobwa 8, kandi muri abo bose nta mpanga zirimo. Nge ndi uwa 14. Papa yakundaga Bibiliya, kandi ku Cyumweru mu gitondo yarayidusomeraga. Ariko yabonaga ko abantu bashinga amadini bishakira ifaranga. Yakundaga gutera urwenya ati: “Ariko ko Yesu yabwirizaga akanigisha, ni nde wamuhembaga?”
Amaherezo, abana umunani mu bo tuvukana, ni ukuvuga abahungu bane n’abakobwa bane, bemeye ukuri. Mushiki wange witwaga Rose yakoze umurimo w’ubupayiniya kugeza apfuye. Mu minsi ye ya nyuma, yashishikarizaga abantu bose kwita ku Ijambo ry’Imana agira ati: “Ndifuza kuzakubona mu isi nshya.” Mukuru wange Ted yari umubwirizabutumwa wigishaga inyigisho y’umuriro w’iteka. Ku Cyumweru mu gitondo, yatangaga ikibwiriza kuri radiyo, agasubiriramo kenshi ababaga bamuteze amatwi ko abanyabyaha bazababarizwa iteka mu muriro utazima. Icyakora yaje kuba umugaragu wa Yehova w’indahemuka kandi urangwa n’ishyaka.
UKO NATANGIYE UMURIMO W’IGIHE CYOSE
Umunsi umwe ari muri Kamena 1944, igihe nari ntashye mvuye ku ishuri, nabonye agatabo ku meza twafatiragaho amafunguro (The Coming World Regenerationa). Nasomye ipaji ya mbere, nsoma n’iya kabiri, numva sinakarambika hasi. Maze kukarangiza, nafashe umwanzuro wo gukorera Yehova nk’uko Yesu yamukoreye.
Ariko se ako gatabo kari kageze iwacu gate? Mukuru wange Steve yavuze ko mu rugo hari haje abagabo babiri bagurishaga ibitabo. Yaravuze ati: “Naguze aka kuko ari ko kari gahendutse.” Ku Cyumweru, abo bagabo bagarutse kudusura. Batubwiye ko ari Abahamya ba Yehova kandi ko bakoresha Bibiliya bagasubiza ibibazo abantu bibaza. Byaradushimishije cyane kubera ko ababyeyi bacu bari baradutoje kubaha Ijambo ry’Imana. Nanone, abo bagabo batubwiye ko Abahamya ba Yehova bari hafi kugira ikoraniro mu mugi wa Winnipeg, aho mushiki wange Elsie yabaga. Niyemeje kujya muri iryo koraniro.
Nagenze ibirometero 320 ku igare ngiye mu mugi wa Winnipeg, ariko nahagaze mu mugi wa Kelwood aho ba Bahamya babiri badusuye bari batuye. Igihe nari i Kelwood, nagiye mu materaniro bituma menya icyo itorero ari cyo. Nanone namenye ko abagabo, abagore ndetse n’abakiri bato bagomba kubwiriza ku nzu n’inzu, nk’uko Yesu yabigenzaga.
Muri iryo koraniro ryabereye i Winnipeg, nahahuriye na mukuru wange Jack, wari waturutse mu majyaruguru ya Ontario. Ku munsi wa mbere w’ikoraniro, umuvandimwe yatangaje ko hari kuzaba umubatizo. Nge na Jack twiyemeje kubatizwa muri iryo koraniro. Nanone twiyemeje ko nyuma yo kubatizwa twari kuba abapayiniya. Jack akiva mu ikoraniro yahise aba umupayiniya. Kubera ko nari mfite imyaka 16 nagombaga gusubira ku ishuri. Ariko mu mwaka wakurikiyeho, nange nahise mba umupayiniya w’igihe cyose.
UMURIMO W’UBUPAYINIYA WANYIGISHIJE BYINSHI
Natangiriye umurimo w’ubupayiniya mu mugi wa Souris, mu ntara ya Manitoba, nkaba nari kumwe na Stan Nicolson. Sinatinze kubona ko umurimo w’ubupayiniya atari ko buri gihe uba ari umunyenga. Amafaranga twari dufite yagendaga ashira, ariko ntitwacitse intege. Igihe kimwe twari twabwirije umunsi wose, dutaha dushonje cyane kandi nta n’urupfusha twari dufite. Twatunguwe no gusanga ku muryango w’inzu yacu hari umufuka munini wuzuyemo ibiribwa! Kugeza n’ubu ntituramenya uwabihashyize. Kuri uwo mugoroba twariye nk’abami. Twaragororewe bitewe n’uko tutacitse intege. Uko kwezi kwarangiye nsigaye mpima ibiro ntigeze ngira.
Nyuma y’amezi make, twimuriwe mu mugi wa Gilbert Plains, uri mu birometero 240 mu majyaruguru y’umugi wa Souris. Icyo gihe, buri torero ryabaga rifite imbonerahamwe nini imanitse imbere, yagaragazaga uko bakoraga umurimo buri kwezi. Igihe nabonaga ko hari ukwezi tutakoze neza umurimo, natanze disikuru mu itorero, nsindagiriza ko abavandimwe na bashiki bacu bagombaga kwikubita agashyi. Amateraniro arangiye, mushiki wacu w’umupayiniya wari ugeze mu za bukuru, kandi afite umugabo utari Umuhamya, yambwiye amarira amuzenga mu maso ati: “Ntako ntagize, ariko sinari kurenza ibyo nakoze.” Nange nahise ndira, musaba imbabazi.
Abavandimwe bakiri bato bagifite imbaraga bashobora gukora ikosa nk’iryo nange nakoze, bigatuma bumva bacitse intege. Ariko nize ko aho gucibwa intege n’amakosa wakoze, ibyiza ari ukuyavanaho isomo, kandi ukajya uhora urizirikana. Ikindi nabonye ni uko iyo ukomeje gukora umurimo mu budahemuka ubona ingororano.
URUGAMBA RW’I QUÉBEC
Igihe nari mfite imyaka 21 nashimishijwe cyane no kwiga Ishuri rya 14 rya Gileyadi, maze duhabwa impamyabumenyi muri Gashyantare 1950. Hafi kimwe cya kane cy’abanyeshuri twiganye, twoherejwe muri Kanada mu ntara ya Québec irimo abantu bavuga Igifaransa, kandi amadini yarwanyaga cyane Abahamya. Nge noherejwe mu mugi wa Val-d’Or, aho bacukura zahabu. Umunsi umwe, nge n’abandi babwiriza twagiye kubwiriza mu mudugudu wo hafi aho wa Val-Senneville. Umupadiri waho yatubwiye ko nitudahita tuva muri uwo mudugudu, ari butugirire nabi. Nahise njya mu rukiko, ndega uwo mupadiri maze acibwa amande.b
Urwo rubanza hamwe n’ibindi bintu byatubayeho ni byo byiswe “Urugamba rw’i Québec.” Intara ya Québec yari imaze imyaka irenga 300 iyoborwa na Kiliziya Gatolika y’i Roma. Abapadiri batotezaga Abahamya ba Yehova bafatanyije n’abategetsi. Icyo gihe ntibyari byoroshye kandi twari bake. Ariko ntitwacitse intege. Abaturage bo muri Québec b’imitima itaryarya bemeye ubutumwa bwiza. Nigishije abantu benshi Bibiliya, bemera ukuri. Nigishije umuryango wari ugizwe n’abantu icumi, bose batangira gukorera Yehova. Ubutwari bagaragaje bwatumye n’abandi benshi bava muri Kiliziya Gatolika. Twakomeje kubwiriza, amaherezo urwo rugamba turarutsinda!
DUTOZA ABAVANDIMWE MU NDIMI ZABO KAVUKIRE
Mu mwaka wa 1956, noherejwe gukorera umurimo muri Hayiti. Kwiga Igifaransa byagoraga abenshi mu bamisiyonari bashya. Ariko igishimishije ni uko abantu baho bakiraga neza ubutumwa bwiza. Umumisiyonari witwa Stanley Boggus yaravuze ati: “Twatangajwe n’uko abantu baho bakoraga ibishoboka byose ngo tumenye Igifaransa.” Nge ntibyangoye kubera ko nari narigiye Igifaransa muri Québec. Ariko twaje kubona ko abavandimwe baho benshi bavugaga gusa Igikerewole cyo muri Hayiti. Ubwo rero kugira ngo tugire icyo tugeraho, twagombaga kwiga ururimi rwaho. Twararwize kandi byatugiriye akamaro.
Kugira ngo turusheho gufasha abavandimwe, Inteko Nyobozi yatwemereye guhindura Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo mu Gikerewole cyo muri Hayiti. Umubare w’abazaga mu materaniro wariyongereye cyane mu gihugu hose. Mu mwaka wa 1950, muri Hayiti hari ababwiriza 99, ariko bariyongereye cyane ku buryo byageze mu mwaka wa 1960, hari ababwiriza basaga 800. Icyo gihe nasabwe gukora kuri Beteli. Mu mwaka wa 1961, nigishije mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, kandi narabyishimiye cyane. Twigishije abasaza 40, bamwe muri bo bakaba bari abapayiniya ba bwite. Mu ikoraniro ryabaye muri Mutarama 1962, twateye abavandimwe bo muri Hayiti bari bujuje ibisabwa inkunga yo kwagura umurimo, kandi bamwe muri bo babaye abapayiniya ba bwite. Ibyo byari bikwiriye kubera ko twari tugiye guhura n’ibitotezo bikaze.
Ku itariki ya 23 Mutarama 1962, nyuma gato y’iryo koraniro, nge n’undi mumisiyonari witwa Andrew D’Amico, twafatiwe ku biro by’ishami, turafungwa. Nanone bajyanye amagazeti y’Igifaransa ya Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Mutarama 1962, yari mu bubiko. Iyo gazeti ya Nimukanguke! yarimo amagambo yari yarasohotse mu bindi binyamakuru by’Igifaransa, avuga ko muri Hayiti haba ibikorwa by’ubupfumu. Hari bamwe batabyishimiye, kandi bavuze ko iyo ngingo yari yarandikiwe ku biro by’ishami byacu. Hashize ibyumweru bike, abamisiyonari birukanywe mu gihugu.c Ariko abavandimwe baho bari baratojwe, bakomeje gusohoza inshingano neza cyane. Muri iki gihe, twishimira cyane ko bihanganye kandi bakagira ukwizera gukomeye. Ubu banafite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ihinduye mu Gikerewole cyo muri Hayiti, nubwo twabonaga ko ari ibintu bidashoboka.
NUBAKA MURI SANTARAFURIKA
Mvuye muri Hayiti, noherejwe kuba umumisiyonari muri Santarafurika. Nabaye umugenzuzi usura amatorero, nyuma mba umugenzuzi w’ibiro by’ishami.
Muri icyo gihe, Amazu y’Ubwami menshi yari aciriritse cyane. Nize kwahira ibyatsi no kubisakaza inzu. Iyo abantu bambonaga nkora ako kazi baratangaraga cyane. Nanone byateye abavandimwe inkunga yo kujya biyubakira Amazu y’Ubwami kandi bakayitaho. Abayobozi b’amadini baradusekaga kubera ko insengero zabo zari zisakajwe amabati naho Amazu y’Ubwami yo asakajwe ibyatsi. Ariko ntitwacitse intege, twakomeje kubaka Amazu y’Ubwami ameze atyo. Baretse kudukoba igihe inkubi y’umuyaga yayogozaga umugi wa Bangui, ari wo murwa mukuru. Uwo muyaga wateruye igisenge cy’urusengero rumwe, ukiroha mu muhanda! Nyamara ibisenge by’ibyatsi by’Amazu y’Ubwami yacu nta cyo byabaye. Kugira ngo turusheho kugenzura umurimo w’Ubwami, twubatse ibiro by’ishami bishya n’inzu y’abamisiyonari, byuzura mu mezi atanu gusa.d
NSHYINGIRANWA N’UMUKOBWA WARANGWAGA N’ISHYAKA
Ku munsi w’ubukwe bwacu
Mu mwaka wa 1976 umurimo wo kubwiriza warabuzanyijwe muri Santarafurika, maze noherezwa mu mugi wa N’Djamena, ari wo murwa mukuru wa Cadi, igihugu bihana imbibi. Aho ni ho nahuriye na Happy, akaba yari umupayiniya wa bwite urangwa n’ishyaka, ukomoka muri Kameruni. Twashyingiranywe ku itariki ya 1 Mata 1978. Muri uko kwezi, hahise haba intambara, maze twe n’abandi benshi duhungira mu magepfo y’igihugu. Intambara irangiye, twasubiye mu rugo dusanga inzu yacu yari yarahindutse ikicaro cy’agatsiko k’abarwanyi bitwazaga intwaro. Twasanze ibintu byacu byose barabitwaye, yaba ibitabo, ikanzu ya Happy y’ubukwe n’impano zose bari baraduhaye. Ariko ntitwacitse intege. Ik’ingenzi ni uko twari tukiri kumwe kandi twiteguye gukomeza umurimo.
Nyuma y’imyaka igera hafi kuri ibiri, Abahamya ba Yehova bo muri Santarafurika bemerewe kongera gukora umurimo. Twasubiyeyo, tuba abagenzuzi basura amatorero. Inzu yacu yari imodoka irimo igitanda bakunja, ikigega cy’amazi cya litiro 200, firigo ikoresha gazi n’ishyiga rya gazi. Gukora ingendo ntibyabaga byoroshye. Hari igihe abaporisi baduhagaritse inshuro 117 zose mu rugendo rumwe.
Inshuro nyinshi ubushyuhe bwarazamukaga bukagera kuri dogere 50. Mu gihe cy’amakoraniro, rimwe na rimwe kubona amazi ahagije y’umubatizo ntibyabaga byoroshye. Kugira ngo amazi aboneke, abavandimwe bacukuraga mu mugezi wabaga warakamye, hakagenda haza utuzi dukeduke. Baratuvomaga kugeza igihe baboneye ayo gukoresha mu mubatizo, akenshi bakaba barabatirizaga mu ngunguru.
UMURIMO NAKOREYE MU BINDI BIHUGU BYO MURI AFURIKA
Mu mwaka wa 1980 twoherejwe muri Nijeriya. Twahamaze hafi imyaka ibiri n’igice, dufasha mu mirimo yo kwitegura kubaka ibiro by’ishami bishya. Abavandimwe bari baraguze inzu y’amagorofa abiri, tukaba twaragombaga kubanza kuyisenya, tukabona kubaka iyacu. Umunsi umwe ari mu gitondo, nuriye iyo nzu ngiye gufatanya n’abandi gusenya. Bigeze mu ma saa sita, nashatse kumanuka nyuze aho nari nanyuze nurira. Ariko kubera ko twarimo dusenya, nagiye gukandagira ahantu nsanga bahasenye, nitura hasi. Byasaga n’aho nazahaye cyane, ariko muganga amaze kunsuzuma no kunyuza mu cyuma, yabwiye Happy ati: “Humura. Ni imitsi yonyine yagize ikibazo, nka nyuma y’icyumweru azaba yakize.”
Turi mu modoka itwara abagenzi tugiye mu ikoraniro
Mu mwaka wa 1986 twimuriwe muri Kote Divuwari, maze tuba abagenzuzi basura amatorero. Twasuraga n’amatorero yo mu gihugu bihana imbibi cya Burukina Faso. Sinari nzi ko mu myaka yari gukurikiraho twari kuzahaba igihe runaka.
Iyo twabaga dusura amatorero, twiberaga mu modoka yacu
Nari naravuye muri Kanada mu mwaka wa 1956, ariko mu wa 2003, nyuma y’imyaka 47, nasubiye kuri Beteli yo muri Kanada kandi icyo gihe nari kumwe na Happy. Mu byangombwa twari Abanyakanada, ariko twumvaga iwacu ari muri Afurika.
Nigisha Bibiliya umuntu wo muri Burukina Faso
Mu mwaka wa 2007, mfite imyaka 79, twongeye koherezwa muri Afurika. Twagiye muri Burukina Faso, nkaba nari umwe mu bagize Komite y’Igihugu. Nyuma yaho ibyo biro by’ishami byabaye ibiro by’ubuhinduzi bikorera mu karere kitaruye, bikaba byaragenzurwaga n’Ibiro by’Ishami byo muri Bénin. Muri Kanama 2013 twoherejwe gukorera kuri Beteli yo muri Bénin.
Nge na Happy, igihe twakoreraga ku biro by’ishami byo muri Bénin
Nubwo nsigaye mfite imbaraga nke, ndacyakunda cyane umurimo. Mu myaka itatu ishize, abasaza n’umugore wange baramfashije, maze babiri mu bo nigishaga Bibiliya, ari bo Gédéon na Frégis barabatizwa. Ubu bakorera Yehova babigiranye ishyaka.
Hagati aho, nge n’umugore wange twoherejwe ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo, nkaba nitabwaho n’abagize umuryango wa Beteli. Afurika y’Epfo ni igihugu cya karindwi cyo muri Afurika noherejwe gukoreramo. Nanone mu Kwakira 2017, twabonye imigisha yihariye. Twagiye gutaha ikicaro gikuru cyacu kiri i Warwick muri New York. Ibyo bintu sinzabyibagirwa!
Igitabo nyamwaka cyo mu wa 1994 ku ipaji ya 255 kigira kiti: “Mwese abamaze imyaka myinshi mukora umurimo mwihanganye, turabatera inkunga tuti: ‘Mube intwari kandi ntimucike intege, kuko umurimo wanyu uzagororerwa.’—2 Ngoma 15:7.” Nge na Happy twiyemeje kumvira iyo nama no gutera abandi inkunga yo kubigenza batyo.
a Kanditswe n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1944. Ariko ubu ntikagicapwa.
b Reba ingingo ivuga iby’umupadiri wo muri Québec wahamijwe icyaha cyo guhohotera Abahamya ba Yehova, yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Ugushyingo 1953, ku ipaji ya 3-5 (mu Cyongereza).
c Inkuru irambuye y’ibyabaye icyo gihe iboneka mu Gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 1994, ku ipaji ya 148-150 (mu Gifaransa).
d Reba ingingo ivuga ibyo kubaka ku rufatiro rukomeye, yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Gicurasi 1966, ku ipaji ya 27, (mu Cyongereza).