ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w25 Kamena pp. 26-31
  • Amasomo Umwigisha Mukuru yatwigishije yatugiriye akamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amasomo Umwigisha Mukuru yatwigishije yatugiriye akamaro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABABYEYI BANJYE BATUBEREYE URUGERO RWIZA
  • NTANGIRA UMURIMO W’IGIHE CYOSE
  • DUKORA UMURIMO W’UBUMISIYONARI
  • DUKORERA UMURIMO MU BURAYI NYUMA YAHO TUKAJYA MURI AFURIKA
  • DUKORERA UMURIMO MU BIHUGU BYO MU BURASIRAZUBA BWO HAGATI
  • DUSUBIRA MURI AFURIKA
  • Niyemeje kudacika intege
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Abamisiyonari batumye umurimo waguka ku isi hose
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Yehova yampaye imigisha irenze iyo nari niteze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Yehova ‘yagoroye inzira zanjye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
w25 Kamena pp. 26-31
Franco Dagostini.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Amasomo Umwigisha Mukuru yatwigishije yatugiriye akamaro

BYAVUZWE NA FRANCO DAGOSTINI

IGIHE njye n’umugore wanjye twakoraga umurimo w’ubupayiniya n’umurimo w’ubumisiyonari, twahuye n’ibibazo bikomeye. Urugero, twakundaga guhura na za bariyeri ziriho abasirikare, abantu batwitse ibintu kugira ngo bafunge imihanda, imiyaga ikomeye, intambara, kandi inshuro nyinshi twarahungaga. Icyakora nubwo twahuye n’ibyo bibazo byose, twishimira ko twakomeje gukora umurimo wacu. Ibyatubagaho byose, Yehova yaradufashaga kandi akaduha imigisha. Kubera ko ari Umwigisha wacu Mukuru, yanatwigishije amasomo y’ingenzi cyane.​—Yobu 36:22; Yes. 30:20.

ABABYEYI BANJYE BATUBEREYE URUGERO RWIZA

Mu mwaka wa 1957 ababyeyi banjye bavuye mu Butaliyani bimukira muri Kanada, mu ntara ya Saskatchewan, mu mujyi wa Kindersley. Nyuma yaho gato bahise bamenya inyigisho z’ukuri kandi twazihaye agaciro mu muryango wacu. Nibuka ko nkiri umwana, najyaga mara amasaha menshi ku munsi ndi kubwirizanya n’abagize umuryango. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe ntera urwenya mvuga ko natangiye “ubupayiniya bw’umufasha” mfite imyaka umunani.

Franco akiri umwana ari kumwe n’ababyeyi be n’abandi bana bavukana.

Ndi kumwe n’abagize umuryango wanjye, ahagana mu 1966

Ababyeyi banjye bari abakene, ariko baduhaye urugero rwiza rwo kugira ibyo bigomwa kugira ngo bakorere Yehova. Urugero, mu mwaka wa 1963 bagurishije ibintu byinshi mu byo bari batunze, kugira ngo babone amafaranga yo kujya mu ikoraniro mpuzamahanga ryari kubera i Pasadena, muri leta ya Kaliforuniya, muri Amerika. Mu mwaka wa 1972 twimukiye mu ntara yo muri Kanada yitwa British Columbia, mu mujyi wa Trail, uri ku birometero bigera ku 1.000, kugira ngo tujye kubwiriza abantu bo muri ako gace bavugaga Igitaliyani. Papa yakoraga akazi ko gusukura no kwita ku nzu yarimo iduka rinini. Yagiye yanga akazi kamuhesha amafaranga menshi, kugira ngo akomeze kumara igihe kinini mu murimo wa Yehova.

Nishimira ko njye n’abo tuvukana batatu, ababyeyi bacu batubereye urugero rwiza. Urugero baduhaye, ni rwo rwambereye isomo rya mbere mu murimo nkorera Yehova. Banyigishije ikintu nakomeje kuzirikana ubuzima bwanjye bwose. Nize ko ninshyira Ubwami mu mwanya wa mbere, Yehova azanyitaho.—Mat. 6:33.

NTANGIRA UMURIMO W’IGIHE CYOSE

Mu mwaka wa 1980 nashakanye n’umukobwa mwiza cyane witwa Debbie wifuzaga gukora byinshi mu murimo. Kubera ko twifuzaga gukora umurimo w’igihe cyose, hashize amezi atatu dukoze ubukwe, Debbie yahise aba umupayiniya. Nyuma y’umwaka dushyingiranywe, twimukiye mu itorero rito ryari rikeneye ababwiriza benshi, maze nanjye mba umupayiniya.

Franco na Debbie ku munsi w’ubukwe bwabo.

Ku munsi w’ubukwe bwacu mu 1980

Nyuma y’igihe twumvise tutakishimira umurimo twakoreraga Yehova, dushaka kwimuka. Ariko twabanje kugisha inama umugenzuzi w’akarere. Yatugaragarije urukundo, ariko anatubwiza ukuri ati: “Namwe mugira uruhare mu gutuma umurimo utabaryohera. Mwibanda gusa ku bitagenda neza. Ariko mushatse kureba ibyiza, na byo mwabibona byinshi.” Iyo ni yo nama twari dukeneye (Zab. 141:5). Twahise dukurikiza inama yatugiriye, kandi ntitwatinze kubona ko hari ibintu byinshi byiza byari muri iryo itorero. Twabonye ko abavandimwe na bashiki bacu bifuzaga gukora byinshi, harimo abakiri bato n’abagore bari bafite abagabo batari Abahamya ba Yehova. Byatubereye isomo rikomeye. Twize kureba ibyiza mu bandi no gutegereza ko Yehova akemura ibibazo tuba dufite (Mika 7:7). Twongeye kwishimira umurimo twakoraga, kandi nyuma ibintu byagenze neza.

Abarimu batwigishije ishuri rya mbere ry’abapayiniya, bari barakoreye umurimo mu bindi bihugu. Igihe batwerekaga amafoto, bakatubwira ingorane bahuye na zo n’imigisha babonye, byatumye twifuza kuba abamisiyonari. Ubwo rero, twiyemeje kwishyiriraho iyo ntego.

Parikingi yo ku Nzu y’ubwami yari yuzuyeho urubura, bagerageza kurukuraho.

Turi ku Nzu y’Ubwami mu ntara ya British Columbia mu 1983

Kugira ngo dushobore kuyigeraho, mu mwaka wa 1984 twavuye mu ntara ya British Columbia, twimukira mu ntara ya Quebec iri ku birometero birenga 4.000, dutura mu gace gakoresha Igifaransa. Twagombaga kwiga undi muco n’ururimi rushya. Ikindi kibazo twari dufite ni uko inshuro nyinshi twabaga tudafite amafaranga ahagije. Hari igihe twamaze dutunzwe gusa n’uturayi umuhinzi yari yarasize mu murima igihe yasaruraga, maze atwemerera kujya kudutoragura. Utwo turayi, Debbie yadutekaga mu buryo butandukanye, kandi igihe cyose twabaga turyoshye. Nubwo twari dufite ibibazo, twakoraga uko dushoboye kose ngo dukomeze kwishimira umurimo. Nanone twiboneraga ko Yehova yatwitagaho.—Zab. 64:10.

Umunsi umwe, twagiye kumva twumva telefone iraduhamagaye. Badusabaga kujya gukora kuri Beteli ya Kanada. Nubwo byadushimishije, twumvise binatuyobeye kuko twari twarujuje fomu yo gusaba kwiga Ishuri rya Gileyadi. Ariko twemeye kujya gukora kuri Beteli. Tuhageze, twabajije umuvandimwe Kenneth Little, akaba yari umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami tuti: “None se bizagenda bite nibadutumira kwiga Ishuri rya Gileyadi?” Yaradushubije ati: “Mwihangayikishwa n’ibintu bitaraba.”

Nyuma y’icyumweru kimwe, ibyari biduhangayikishije byarabaye, kuko njye na Debbie twahise dutumirirwa kujya kwiga Ishuri rya Gileyadi. Ubwo rero, twagombaga guhitamo umwanzuro tugomba gufata. Umuvandimwe Little yaratubwiye ati: “Icyo mwahitamo cyose, hari igihe kizagera mutekereze ko iyo muza guhitamo ikindi, ari byo byari kuba byiza. Muri iyi myanzuro yombi, nta mwiza kuruta uwundi. Uwo muzafata wose Yehova azabaha imigisha.” Twahisemo kwiga Ishuri rya Gileyadi, kandi uko imyaka yagendaga ihita, twiboneye ko ibyo umuvandimwe Little yatubwiye ari ukuri. Twagiye dusubiramo kenshi ayo magambo, tuyabwira abantu babaga bagomba guhitamo inshingano mu murimo wa Yehova.

DUKORA UMURIMO W’UBUMISIYONARI

(Ibumoso) Ulysses Glass

(Iburyo) Jack Redford

Twashimishijwe cyane no kuba twari mu banyeshuri 24 bize ishuri rya 83 rya Gileyadi. Ishuri ryacu ryatangiye mu kwa kane, mu mwaka wa 1987, kandi twigiye i Brooklyn muri leta ya New York. Umuvandimwe Ulysses Glass na Jack Redford ni bo bari abarimu bacu b’ibanze. Amezi atanu yashize mu kanya gato cyane maze ku itariki ya 6 z’ukwa cyenda 1987, duhabwa impamyabumenyi. Twoherejwe muri Hayiti, tujyana n’umuvandimwe John Goode n’umugore we Marie.

Franco na Debbie bari kubwiriza ku nkombe y’inyanja muri Hayiti.

Dukorera muri Hayiti mu 1988

Kuva mu mwaka wa 1962, igihe abamisiyonari ba nyuma birukanwaga muri Hayiti, nta bandi bamisiyonari bize Ishuri rya Gileyadi bari baroherejwe muri icyo gihugu. Nyuma y’ibyumweru bitatu duhawe impamyabumenyi, twatangiye gukorera umurimo muri Hayiti, mu itorero rito ry’ababwiriza 35, ryari riri mu gace kitaruye. Twari tukiri bato, tugomba kwiga ibintu byinshi kandi twabaga mu nzu y’abamisiyonari twenyine. Abantu bo muri ako gace bari bakennye cyane, kandi abenshi ntibari bazi gusoma. Tugitangira umurimo w’ubumisiyonari, twahuye n’ibibazo byinshi. Urugero, abantu bo muri ako gace batangiye kugira urugomo bitewe n’ibibazo bya politike, abandi bashaka guhirika ubutegetsi, haba imyigaragambyo n’imiyaga ikomeye.

Twigiye byinshi ku bavandimwe na bashiki bacu bo muri Hayiti, bakomezaga kwihangana kandi bakarangwa n’ibyishimo. Abenshi bari bafite ibibazo bikomeye, ariko bakundaga Yehova n’umurimo wo kubwiriza. Hari mushiki wacu wari ugeze mu zabukuru utari uzi gusoma, ariko yari yarafashe mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya igera ku 150. Ibibazo byari muri ako gace, byatumaga turushaho kwiyemeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kuko ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo by’abantu. Dushimishwa cyane no kubona bamwe mu bo twigishije Bibiliya bwa mbere, barabaye abapayiniya b’igihe cyose, abandi barabaye abapayiniya ba bwite, naho abandi barabaye abasaza b’amatorero.

Igihe twari muri Hayiti, nahuye n’umumisiyonari wo mu idini ry’Abamorumo wari ukiri muto witwaga Trevor kandi twajyaga tuganira kuri Bibiliya. Nyuma y’imyaka myinshi, nabonye ibaruwa yari yanyandikiye, irantungura cyane. Yaranditse ati: “Mu ikoraniro ritaha nzabatizwa! Nifuza gusubira muri Hayiti, nkaba umupayiniya wa bwite mu gace nabayemo ndi umumisiyonari w’Umumorumo.” Kandi koko yasubiyeyo, amarayo imyaka myinshi ari kumwe n’umugore we.

DUKORERA UMURIMO MU BURAYI NYUMA YAHO TUKAJYA MURI AFURIKA

Franco ari mu biro bye.

Dukorera muri Siloveniya mu 1994

Twoherejwe gukorera mu bihugu byo mu Burayi byagendaga byemera umurimo wacu. Mu mwaka wa 1992 twageze mu mujyi wa Ljubljana muri Siloveniya, hafi y’aho ababyeyi banjye bakuriye mbere y’uko bimukira mu Butaliyani. Icyo gihe mu turere twahoze ari Yugosilaviya, hari hakiri intambara. Abavandimwe bo ku biro by’ishami byari i Vienna muri Otirishiya n’abari i Zagreb muri Korowasiya n’i Belgrade muri Seribiya, ni bo bagenzuraga umurimo wo kubwiriza wakorerwaga mu bihugu byose byo muri ako karere. Icyo gihe noneho, buri gihugu cyagombaga kugira ibiro by’ishami byacyo.

Twagombaga kwiga urundi rurimi n’umuco mushya. Abantu baho bakundaga kuvuga ko ururimi rwabo rukomeye, kandi koko rwari rukomeye! Twishimiye cyane ukuntu Abahamya baho bari indahemuka, kuko bahoraga biteguye kumvira amabwiriza mashya y’umuryango wacu, kandi twiboneraga ko Yehova yabahaga umugisha. Nanone twiboneye ukuntu buri gihe Yehova yakemuraga ibibazo mu buryo bwiza kandi akabikora mu gihe gikwiriye. Imyaka yose twamaze muri Siloveniya yatumye twiga amasomo menshi, ariko ayo twari twarize mbere yadufashije kwihanganira ibibazo twari duhanganye na byo.

Icyakora mu buzima bwacu ibintu byakomeje guhinduka. Mu mwaka wa 2000 twoherejwe muri Kote Divuwari, kikaba ari igihugu kiri muri Afurika y’Uburengerazuba. Mu mwaka wa 2002 mu kwezi kwa 11, habaye intambara maze duhungira mu gihugu cya Siyera Lewone. Intambara yari imaze imyaka 11 muri icyo gihugu ni bwo yari ikimara kurangira. Kuva muri Kote Divuwari mu buryo butunguranye ntibyari byoroshye. Ariko amasomo twize mbere, yatumye dukomeza kugira ibyishimo.

Twitaga cyane ku kuntu abantu benshi bo muri icyo gihugu bifuzaga kumenya ukuri, tukishimira n’ukuntu abavandimwe na bashiki bacu barangwaga n’urukundo, kandi baramaze imyaka mu ntambara. Bari abakene ariko bifuzaga gusangira n’abandi ibyo bafite. Hari mushiki wacu wahaye Debbie imyenda. Debbie yashatse kuyanga, maze uwo mushiki wacu aramubwira ati: “Mu gihe cy’intambara, abavandimwe bo mu bihugu bitandukanye baradufashije, none ubu natwe tugomba gufasha abandi.” Twishyiriyeho intego yo kubigana.

Amaherezo twasubiye muri Kote Divuwari, ariko ibibazo bya politike byatumye hongera kuba intambara. Ubwo rero, mu mwaka wa 2004 mu kwezi kwa 11, indege ya kajugujugu yaraduhungishije, kandi buri wese yari yemerewe gutwara igikapu cy’ibiro 10 gusa. Muri iryo joro twaraye ahari inkambi y’ingabo z’Abafaransa, turyama hasi, maze ku munsi ukurikiyeho dufata indege itujyana mu Busuwisi. Twageze ku biro by’ishami nko mu ma saa sita z’ijoro, maze abagize Komite y’Ibiro by’Ishami n’abarimu bigishaga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo n’abagore babo, batwakirana urugwiro, baraduhobera, baduha ibyokurya bishyushye, banaduha shokola nyinshi ziryoha zo mu Busuwisi. Byaradushimishije cyane!

Franco ari gutanga disikuru mu Nzu y’Ubwami yo muri Kote Divuwari.

Ndi gutanga disikuru nyiha impunzi, muri Kote Divuwari muri 2005

Twoherejwe gukorera muri Gana igihe gito, maze muri Kote Divuwari hamaze kuboneka agahenge, dusubirayo. Ukuntu abavandimwe batwitayeho igihe twahungaga n’igihe twabaga turi ahantu twagombaga kumara igihe gito, byadufashije kwihanganira ibibazo twahuye na byo. Nubwo njye na Debbie twemera rwose ko urukundo nk’urwo ari rwo rugomba kuranga abasenga Yehova, ibyo badukoreye byari birenze! Nyuma yaho, twaje kubona ko nubwo ibyo twanyuzemo bitari byoroshye na byo byatwigishije amasomo y’ingenzi.

DUKORERA UMURIMO MU BIHUGU BYO MU BURASIRAZUBA BWO HAGATI

Franco na Debbie basuye amatongo ya kera yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Turi mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati mu 2007

Mu mwaka wa 2006 twabonye ibaruwa iturutse ku cyicaro gikuru, itubwira ko twari twoherejwe gukorera umurimo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Nanone twari tugiye kwiga ibintu bishya, tugahura n’ibibazo tutigeze duhura na byo, tukiga indimi nshya kandi tukitoza kubana n’abantu bafite umuco utandukanye n’uwacu. Hari ibintu byinshi twari kwigira muri ibyo bihugu byari bifite ibibazo byinshi bishingiye kuri politike n’idini. Twakundaga cyane ukuntu abantu bo mu matorero yaho babaga bavuga indimi zitandukanye kandi twabonye ko iyo dukurikije ubuyobozi umuryango wacu uduha, twese twunga ubumwe. Twaterwaga ishema n’abavandimwe baho, kubera ukuntu abenshi muri bo bihanganaga cyane nubwo barwanywaga n’abagize umuryango, abo biganaga, abo bakoranaga n’abo bari baturanye.

Mu mwaka wa 2012 twagiye mu ikoraniro ryihariye ryabereye i Tel Aviv, muri Isirayeli. Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, iyo yari inshuro ya mbere abasenga Yehova muri ako gace bongeye guteranira hamwe ari benshi. Iryo koraniro ntirizibagirana!

Muri iyo myaka, twasabwe kujya gusura Abahamya bo mu gihugu kimwe cyari cyarahagaritse umurimo wacu. Twagiye twitwaje ibitabo, dufatanya na bo mu murimo wo kubwiriza, dukora n’amakoraniro mu matsinda mato mato. Ahantu hose habaga hari abasirikare bafite intwaro, hari za bariyeri, ariko twumvaga dufite umutekano kuko twagiraga amakenga, tukajya tugendana n’ababwiriza bake.

DUSUBIRA MURI AFURIKA

Franco ari gukoresha mudasobwa.

Ndi gutegura disikuru, turi i Kinshasa muri Kongo mu 2014

Mu mwaka wa 2013, twasabwe kujya gukorera ahantu hatandukanye cyane n’aho twari turi. Twoherejwe gukorera ku biro by’ishami byo muri Kongo Kinshasa. Kongo ni igihugu kinini bikabije kandi cyiza cyane. Ariko abantu baho barakennye cyane, kandi bagiye bahura n’intambara nyinshi. Bakibitubwira, twaravuze tuti: “Afurika turayizi. Turiteguye rwose!” Ariko twari tugifite ibintu byinshi tugomba kwiga, cyane cyane iyo twabaga tugomba gukora ingendo ahantu hatagira imihanda n’ibiraro. Hari ibintu byinshi byiza twabonaga ku bavandimwe, harimo ukuntu bihanganaga kandi bagakomeza kwishima nubwo bari bakennye. Nanone bakundaga kubwiriza kandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo bajye mu materaniro no mu makoraniro. Twiboneye ukuntu abantu benshi bemeraga ukuri, bitewe gusa n’uko Yehova yadushyigikiraga kandi akaduha umugisha. Imyaka twamaze dukora umurimo w’igihe cyose muri Kongo, yatwigishije andi masomo y’ingenzi cyane kandi twabonye incuti zatubereye umuryango.

Franco ari kubwiriza. Ari kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bagiye mu mudugudu.

Turi kubwiriza muri Afurika y’Epfo mu 2023

Mu mpera z’umwaka wa 2017 twoherejwe gukorera umurimo mu kindi gihugu, ari cyo Afurika y’Epfo. Iyo ni yo Beteli nini twakoreyemo, kandi akazi twasabwe gukora kari gatandukanye n’ako twakoze mbere. Icyo gihe nabwo hari ibintu byinshi twasabwaga kwiga, ariko ibyo twari twarize mbere byaradufashije. Dukunda abavandimwe na bashiki bacu baho benshi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bihangana mu budahemuka. Biranatangaje cyane kubona ukuntu abagize umuryango wa Beteli bunze ubumwe, nubwo baturuka mu mico itandukanye kandi bakaba badahuje ibara ry’uruhu. Iyo uri muri Afurika y’Epfo, uhita wibonera ko Yehova aha umugisha abamusenga, bakabana amahoro, kuko bihatira guhinduka kandi bagakurikiza amahame ya Bibiliya.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, njye na Debbie twagiye dusabwa gukorera ahantu henshi hashishikaje. Twize kubana n’abantu bafite umuco utandukanye n’uwacu kandi twize izindi ndimi. Si ko buri gihe byabaga byoroshye, ariko twagiye twibonera ko Yehova yatugaragarije urukundo rudahemuka akoresheje umuryango we n’abavandimwe (Zab. 144:2). Twiringira tudashidikanya ko amasomo twigiye mu murimo w’igihe cyose, yatumye turushaho kuba abagaragu beza ba Yehova.

Nishimira cyane ibintu ababyeyi banjye banyigishije, uko umugore wanjye nkunda cyane Debbie yanshyigikiye n’ukuntu abavandimwe bo hirya no hino ku isi batubereye urugero rwiza. Mu buzima bwacu bwose buri imbere, twiyemeje kuzakomeza kwigishwa n’Umwigisha wacu Mukuru.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze