ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w20 Gicurasi pp. 8-11
  • Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ibisa na byo
  • “Umwami wo mu majyaruguru” mu gihe k’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Yehova ahishura ‘ibigomba kubaho bidatinze’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ubwiru buteye ubwoba buhishurwa
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
w20 Gicurasi pp. 8-11

Abami bashyamirana mu gihe k’imperuka

Bumwe muri ubu buhanuzi bugaragaza ibintu byabayeho mu gihe kimwe. Bugaragaza ko turi mu “gihe cy’imperuka.”​—Dan 12:4.

Imbonerahamwe irimo ubuhanuzi bwerekana umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo kuva mu wa 1870 kugeza muri iki gihe.
  • Ipaji ya 1 igaragaza ibintu byabayeho mu gihe kimwe kuva mu wa 1870 kugeza mu wa 1918. Kuva mu wa 1914 ni igihe k’imperuka. Ubuhanuzi 1: Inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi ni yo igaragaza ibintu byabayeho mbere, kuri iyi mbonerahamwe. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, inyamaswa y’imitwe irindwi yarakomeretse. Kuva mu wa 1917, umutwe wa karindwi warakize, inyamaswa yongera kugira imbaraga. Ubuhanuzi 2: Mu wa 1870 umwami wo mu majyaruguru n’uwo mu magepfo baramenyekanye. Umwami wo mu majyaruguru yongeye kugaragara mu wa 1871 ari u Budage. Umwami wo mu magepfo yabanje kuba u Bwongereza, ariko mu wa 1917 asimburwa n’Ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika. Ubuhanuzi 3: Kuva mu myaka ya 1870, Charles T. Russell na bagenzi be babaye “intumwa.” Mu ntangiriro z’imyaka ya 1880, Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni ushishikariza abantu kubwiriza ubutumwa bwiza. Ubuhanuzi 4: Kuva mu wa 1914, igihe k’isarura. Urumamfu n’ingano bitandukanywa. Ubuhanuzi 5: Kuva mu wa 1917, ibirenge by’icyuma n’ibumba bimenyekana. Ibindi: Ibyabaye kuva mu wa 1914 kugeza mu wa 1918, Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Ibyabaye ku bagaragu b’Imana: Kuva mu wa 1914 kugeza mu wa 1918, Abigishwa ba Bibiliya bo mu Bwongereza no mu Budage barafunzwe. Mu wa 1918, abavandimwe bo ku kicaro gikuru cyo muri Amerika, barafunzwe.
    Ubuhanuzi 1.

    Ibyanditswe: Ibyah 11:7; 12:13, 17; 13:1-8, 12

    Ubuhanuzi: “Inyamaswa y’inkazi” imaze imyaka myinshi itegeka isi. Mu gihe k’imperuka, umutwe wayo wa karindwi warakomeretse hanyuma urakira, maze “isi yose” ikurikira iyo nyamaswa. Satani akoresha iyo nyamaswa ‘akarwanya abasigaye.’

    Uko bwasohoye: Nyuma y’Umwuzure, abategetsi barwanyaga Yehova, bategetse abantu. Nyuma yaho, mu gihe k’Intambara ya Mbere y’Isi, Ubwami bw’u Bwongereza bwatakaje ububasha bwari bufite. Bwongeye gukomera igihe bwifatanyaga na Amerika. Mu gihe k’imperuka by’umwihariko, Satani akoresha ubutegetsi bwose bwo ku isi, agatoteza ubwoko bw’Imana.

  • Ubuhanuzi 2.

    Ibyanditswe: Dan 11:25-45

    Ubuhanuzi: Mu gihe k’imperuka, umwami wo mu majyaruguru ashyamirana n’uwo mu magepfo.

    Uko bwasohoye: U Budage bwahanganye n’ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika. Mu wa 1945 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’ibihugu byari bifatanyije byabaye umwami wo mu majyaruguru. Mu wa 1991, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zarasenyutse, nyuma yaho u Burusiya n’ibihugu bifatanyije biba umwami wo mu majyaruguru.

  • Ubuhanuzi 3.

    Ibyanditswe: Yes 61:1; Mal 3:1; Luka 4:18

    Ubuhanuzi: Yehova yohereza “intumwa” ye ngo ‘itunganye inzira’ mbere y’uko Ubwami bwa Mesiya bushyirwaho. Itsinda ry’“intumwa” ritangira ‘kubwira abicisha bugufi ubutumwa bwiza.’

    Uko bwasohoye: Kuva mu wa 1870, C. T. Russell na bagenzi be bize Bibiliya bashyizeho umwete kugira ngo basobanure ukuri ko muri Bibiliya. Mu wa 1881 babonye ko abagaragu b’Imana bagomba kubwiriza. Basohoye ingingo zitandukanye, urugero nk’iyavugaga ngo: “Hakenewe ababwiriza 1.000” n’iyavugaga ngo: “Twatoranyirijwe kubwiriza.”

  • Ubuhanuzi 4.

    Ibyanditswe: Mat 13:24-30, 36-43

    Ubuhanuzi: Umwanzi abiba urumamfu mu ngano, rugakurana na zo, rukazipfukirana kugeza mu gihe k’isarura, hanyuma rukaza gutandukanywa n’ingano.

    Uko bwasohoye: Kuva mu wa 1870, itandukaniro ry’Abakristo b’ukuri n’ab’ikinyoma ryarushijeho kugaragara. Mu gihe k’imperuka, Abakristo b’ukuri bakusanyirizwa mu itorero bagatandukanywa n’ab’ikinyoma.

  • Ubuhanuzi 5.

    Ibyanditswe: Dan 2:31-33, 41-43

    Ubuhanuzi: Ibirenge by’icyuma n’ibumba by’igishushanyo gikozwe mu byuma bitandukanye.

    Uko bwasohoye: Ibumba rigereranya abantu bo muri rubanda bayoborwa n’ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika, bakabwigomekaho. Ibyo bituma budakoresha imbaraga zabwo zigereranywa n’icyuma.

  • Ipaji ya 2 igaragaza ibintu byabayeho mu gihe kimwe k’imperuka kuva mu wa 1919 kugeza mu wa 1945. Umwami wo mu majyaruguru yari u Budage kugeza mu wa 1945. Umwami wo mu magepfo yabaye u Bwongereza na Amerika. Ubuhanuzi 6: Mu wa 1919, Abakristo basutsweho umwuka bakusanyirizwa mu itorero ryejejwe. Kuva mu wa 1919 umurimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse. Ubuhanuzi 7: Mu wa 1920, Umuryango w’Amahanga ushingwa ugakomeza gukora kugeza Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangiye. Ibindi: Ubuhanuzi 1, umutwe wa karindwi w’inyamaswa ukomeza kubaho. Ubuhanuzi 5, ibirenge by’icyuma n’ibumba bikomeza kubaho. Ibyabaye ku isi kuva mu wa 1939 kugeza mu wa 1945, Intambara ya Kabiri y’Isi. Ibyabaye ku bwoko bwa Yehova: Kuva mu wa 1933 kugeza mu wa 1945, Abahamya basaga 11.000 bo mu Budage barafunzwe. Kuva mu wa 1939 kugeza mu wa 1945, Abahamya bagera hafi ku 1.600 bo mu Bwongereza barafunzwe. Kuva mu wa 1940 kugera mu wa 1944, Abahamya bo muri Amerika bagabweho ibitero inshuro zisaga 2.500.
    Ubuhanuzi 6.

    Ibyanditswe: Mat 13:30; 24:14, 45; 28:19, 20

    Ubuhanuzi: “Ingano” zikusanyirizwa mu “kigega,” hagashyirwaho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo yite ku bandi “bagaragu.” ‘Ubutumwa bwiza bw’ubwami’ butangira kubwirizwa “mu isi yose ituwe.”

    Uko bwasohoye: Mu wa 1919 hashyizweho umugaragu wizerwa kugira ngo yite ku bwoko bw’Imana. Kuva icyo gihe, Abigishwa ba Bibiliya barushijeho gukora umurimo wo kubwiriza. Muri iki gihe Abahamya babwiriza mu bihugu bisaga 200 kandi basohora imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 1.000.

  • Ubuhanuzi 7.

    Ibyanditswe: Dan 12:11; Ibyah 13:11, 14, 15

    Ubuhanuzi: Inyamaswa y’amahembe abiri ibwira abatuye ku isi gukora ‘igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi,’ kandi igaha “ubuzima igishushanyo” cyayo.

    Uko bwasohoye: Ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika bwashinze Umuryango w’Amahanga, ibindi bihugu birawushyigikira. Nyuma yaho umwami wo mu majyaruguru na we yaje kuwujyamo, ariko yawushyigikiye kuva mu wa 1926 kugeza mu wa 1933. Uwo Muryango w’Amahanga wahawe ikuzo rigenewe Ubwami bw’Imana bwonyine, kandi ni na ko byagenze ku Muryango w’Abibumbye wawusimbuye.

  • Ipaji ya 3 igaragaza ibintu byabayeho mu gihe kimwe k’imperuka kuva mu wa 1945 kugeza mu wa 1991. Umwami wo mu majyaruguru yabaye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kugeza mu wa 1991, nyuma yaho aba u Burusiya n’ibihugu bifatanyije. Umwami wo mu magepfo yari u Bwongereza na Amerika. Ubuhanuzi 8: ibyotsi bitewe na bombe, bigaragaza ukuntu u Bwongereza na Amerika byarimbuye mu buryo butangaje. Ubuhanuzi 9: Mu wa 1945, Umuryango w’Abibumbye ushingwa, ugasimbura Umuryango w’Amahanga. Ibindi: Ubuhanuzi 1, umutwe wa karindwi w’inyamaswa ukomeza kubaho. Ubuhanuzi 5, ibirenge by’icyuma n’ibumba bikomeza kubaho. Ubuhanuzi 6, mu wa 1945 hari ababwiriza basaga 156.000. Mu wa 1991, hari ababwiriza basaga 4.278.000. Ibyabaye ku bagize ubwoko bwa Yehova: Kuva mu wa 1945 kugeza mu wa 1950 Abahamya babarirwa mu bihumbi baciriwe muri Siberiya.
    Ubuhanuzi 8.

    Ibyanditswe: Dan 8:23, 24

    Ubuhanuzi: Umwami ugira umwaga ‘arimbura mu buryo butangaje.’

    Uko bwasohoye: Ubutegetsi bw’u Bwongereza na Amerika bwishe abantu benshi kandi busenya byinshi. Urugero, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Amerika yarimbuye ibintu byinshi cyane igihe yarasaga ibisasu bibiri bya kirimbuzi ku gihugu kitumvikanaga n’u Bwongereza na Amerika.

  • Ubuhanuzi 9.

    Ibyanditswe: Dan 11:31; Ibyah 17:3, 7-11

    Ubuhanuzi: Inyamaswa y’inkazi “itukura” ifite amahembe icumi, ari yo mwami wa munani, izamuka iva ikuzimu. Igitabo cya Daniyeli kivuga ko uwo mwami ari “igiteye ishozi kirimbura.”

    Uko bwasohoye: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Umuryango w’Amahanga ntiwakoraga. Nyuma y’iyo ntambara ‘hashyizweho’ Umuryango w’Abibumbye. Uwo Muryango w’Abibumbye na wo wahawe ikuzo rigenewe Ubwami bw’Imana. Uwo muryango ni wo uzarimbura amadini y’ikinyoma.

  • Ipaji ya 4 igaragaza ubuhanuzi busohora kuva mu minsi y’imperuka kugeza kuri Harimagedoni. Umwami wo mu majyaruguru ni u Burusiya n’ibihugu bifatanyije. Umwami wo mu magepfo ni u Bwongereza na Amerika. Ubuhanuzi 10: Abayobozi b’isi batangaza ko hari “amahoro n’umutekano,” nyuma yaho umubabaro ukomeye ugatangira. Ubuhanuzi 11: Amahanga agaba igitero ku madini y’ikinyoma. Ubuhanuzi 12: Abategetsi bo ku isi bagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana. Abasigaye basutsweho umwuka bajya mu ijuru. Ubuhanuzi 13: Harimagedoni. Uwicaye ku ifarashi y’umweru anesha burundu. Inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi irimburwa, ibirenge by’icyuma n’ibumba by’igishushanyo kinini bijanjagurwa. Ibindi: Ubuhanuzi 1, inyamaswa y’imitwe irindwi ikomeza kubaho kugeza kuri Harimagedoni. Ubuhanuzi 5, ibirenge by’icyuma n’ibumba bikomeza kubaho kugeza kuri Harimagedoni. Ubuhanuzi 6, ubu hari ababwiriza basaga 8.580.000. Ibyabaye ku bagize ubwoko bwa Yehova: Mu wa 2017, abategetsi b’u Burusiya bafunga Abahamya kandi bagafatira inyubako z’ibiro by’ishami.
    Ubuhanuzi 10, 11.

    Ibyanditswe: 1 Tes 5:3; Ibyah 17:16

    Ubuhanuzi: Amahanga atangaza ko “hari amahoro n’umutekano,” ‘amahembe icumi’ n’‘inyamaswa y’inkazi’ bigatera ‘indaya’ kandi bikayirimbura, hanyuma ayo mahanga na yo akarimburwa.

    Uko buzasohora: Amahanga ashobora kuzavuga ko yageze ku mahoro n’umutekano. Nyuma yaho ibihugu bishyigikiye Umuryango w’Abibumbye, bizarimbura amadini y’ikinyoma. Ibyo bizaba intangiriro y’umubabaro ukomeye. Uwo mubabaro uzasozwa n’irimbuka ry’igice kizaba gisigaye k’isi ya Satani kuri Harimagedoni.

  • Ubuhanuzi 12.

    Ibyanditswe: Ezek 38:11, 14-17; Mat 24:31

    Ubuhanuzi: Gogi atera igihugu cy’abagize ubwoko bw’Imana, hanyuma abamarayika bagakusanya ‘abatoranyijwe.’

    Uko buzasohora: Umwami wo mu majyaruguru azifatanya n’abandi bategetsi bo ku isi, batere ubwoko bw’Imana. Nyuma yaho abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi, bazajyanwa mu ijuru.

  • Ubuhanuzi 13.

    Ibyanditswe: Ezek 38:18-23; Dan 2:34, 35, 44, 45; Ibyah 6:2; 16:14, 16; 17:14; 19:20

    Ubuhanuzi: ‘Uwicaye’ ku “ifarashi y’umweru” ‘anesha burundu,’ akarimbura Gogi n’ingabo ze. ‘Inyamaswa y’inkazi’ ‘ijugunywa mu nyanja y’umuriro,’ na cya gishushanyo kinini kikajanjagurwa.

    Uko buzasohora: Yesu, Umwami w’Ubwami bw’Imana, azatabara abagaragu b’Imana. Yesu n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka, hamwe n’abamarayika bazarimbura amahanga yose azaba yishyize hamwe ngo arwanye ubwoko bw’Imana. Isi ya Satani izaba irimbutse.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze