ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 2 pp. 10-12
  • Icyo wakora kugira ngo uzabe mu isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora kugira ngo uzabe mu isi nshya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.”
  • ‘KUMENYA IMANA’ BIZAGUFASHA KUROKOKA
  • Bibiliya itwereka icyo twakora ngo dushimire Imana ibyo yadukoreye.
  • JYA USOMA BIBILIYA BURI MUNSI
  • JYA USENGA IMANA KUGIRA NGO IGUFASHE
  • Ni ibihe bintu Imana yakoze?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Wakora iki ngo uzabeho iteka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Wakora iki kugira ngo uzabe mu isi nshya y’amahoro?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 2 pp. 10-12

Icyo wakora kugira ngo uzabe mu isi nshya

Mu ngingo zibanziriza iyi, twabonye ko Imana iri hafi kurimbura abantu batayumvira kandi igakuraho ibibazo byose biri ku isi. Twagombye kwizera ko ibyo bizabaho nta kabuza. Kuki twagombye kubyizera? Dore icyo Bibiliya ivuga:

“Isi irashirana n’irari ryayo.”​—1 YOHANA 2:17.

Dushobora kwizera ko hari abazarokoka kuko uwo murongo ukomeza uvuga ngo:

“Ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.”

Ubwo rero, tugomba gukora ibyo Imana ishaka kugira ngo tuzarokoke. Kugira ngo tumenye ibyo Imana ishaka, tugomba kubanza kuyimenya.

‘KUMENYA IMANA’ BIZAGUFASHA KUROKOKA

1. Umuganga wicaye hasi, unaniwe kandi wacitse intege. 2. Afashe akaruhuko ajya kunywa icyayi muri resitora, arimo kwitegereza uwo bakorana urimo gusoma ikinyamakuru yishimye. 3. Umukozi bakorana amusomeye umurongo wo muri Bibiliya kandi amuha agakarita ka jw.org.

Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Kugira ngo tuzarokoke imperuka kandi tubeho iteka, tugomba ‘kumenya Imana.’ Ariko si ukumenya gusa ko ibaho cyangwa kuyimenyaho ibintu bike. Tugomba no kuba incuti zayo. Iyo twifuza ko ubucuti dufitanye n’umuntu bukomera, tuba tugomba kumarana igihe na we. Ibyo ni na ko bimeze ku bucuti dufitanye n’Imana. Reka turebe zimwe mu nyigisho zo muri Bibiliya zadufasha kongera ubucuti dufitanye n’Imana.

Inyigisho zo muri Bibiliya

Umuganga uri mu rugo ureba ku rubuga rwa jw.org.

Bibiliya itwigisha ko Imana yifuza ko tuba muri Paradizo.

Imana yaremye abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, ibashyira ahantu heza cyane hitwaga ubusitani bwa Edeni. Bari batunganye kandi Imana yari yarabahaye ibintu byose byari gutuma babaho bishimye. Nanone bari kubaho iteka ryose. Iyo bakomeza kuba incuti z’Imana, ntibari kuzigera bapfa. Ariko banze kumvira iryo tegeko ryoroheje Imana yari yabahaye.

Bibiliya itubwira impamvu hariho imibabaro.

Igihe Adamu yasuzuguraga Imana, we n’abari kuzamukomokaho batakaje ibyiringiro byo kubaho iteka. Bibiliya igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Kimwe n’uko ababyeyi bashobora kwanduza umwana indwara, ni ko Adamu yaraze abamukomotseho kudatungana. Ni yo mpamvu dusaza kandi tugapfa.

Bibiliya yigisha ko hari icyo Imana yakoze kugira ngo idufashe.

Iravuga ngo: “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Imana yohereje Yesu ku isi kugira ngo atange ubuzima bwe maze aducungure. Hari umugabo w’imyaka 86 wo mu Buhinde witwa Prabhakar wavuze iby’urwo rukundo rw’Imana agira ati “ibyo bigaragaza ko Yehovaa ankunda cyane. Urwo rukundo rwatumye ngira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.”

Bibiliya itwereka icyo twakora ngo dushimire Imana ibyo yadukoreye.

Bibiliya itubwira ko twagaragaza ko dushimira Imana, ‘twitondera amategeko yayo’ (1 Yohana 2: 3). Yehova atwereka icyo twakora kugira ngo twishimire ubuzima (Yesaya 48:17, 18). Imana ntiyifuza ko tubabara. Idusezeranya ko nidukurikiza amategeko yayo, tuzagira ibyishimo muri iki gihe kandi tukagira ibyiringiro byo kubaho iteka ryose.

JYA USOMA BIBILIYA BURI MUNSI

Umuganga ureba hejuru amaze gusoma Bibiliya mu kiruhuko cya saa sita.

Nusenga Imana uyisaba kugufasha kandi ugakora ibyo ishaka, uzarokoka imperuka

Buri munsi turarya kugira ngo tubeho. Ariko Yesu yaravuze ati “umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.”—Matayo 4:4.

Muri iki gihe, dusoma ijambo rya Yehova muri Bibiliya. Uko uzagenda wiga ibikubiye muri icyo gitabo gituruka ku Mana, ni ko uzagenda umenya ibyo Imana yagiye ikorera abantu, ibyo ibakorera ubu n’ibyo izabakorera mu gihe kizaza.

JYA USENGA IMANA KUGIRA NGO IGUFASHE

None se wakora iki niba wifuza kumvira Imana, ariko ukaba ubona kureka ibibi ukora bikugora? Niba ari uko bimeze, kumenya Imana neza bishobora kugufasha.

Reka turebe urugero rw’umugore witwa Sakura, wari umusambanyi. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, yamenye itegeko ry’Imana rigira riti “muhunge ubusambanyi” (1 Abakorinto 6:18). Sakura yasenze Imana ayisaba ko yamufasha kureka iyo ngeso, kandi yabigezeho. Ariko aracyahanganye n’ibishuko. Yaravuze ati “iyo ibitekerezo by’ubusambanyi binjemo, nsenga Yehova nta cyo mukinze kuko mba nzi neza ko ntashobora kubitsinda nkoresheje imbaraga zanjye gusa. Isengesho ryatumye mba incuti ya Yehova.” Kimwe na Sakura, muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni baragenda barushaho kumenya Imana. Ibaha imbaraga bakeneye kugira ngo bagire ibyo bahindura maze bakore ibiyishimisha.—Abafilipi 4:13.

Uko uzagenda urushaho kumenya Imana, ni ko na yo ‘izakumenya’ ikakugira incuti magara (Abagalatiya 4:9; Zaburi 25:14). Ibyo bizatuma wuzuza ibisabwa kugira ngo uzabe mu isi nshya y’Imana. Ariko se iyo si nshya izaba imeze ite? Ingingo ikurikira isubiza icyo kibazo.

a Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze