ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 3 p. 3
  • Buri wese yifuza kuzabaho neza mu gihe kizaza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Buri wese yifuza kuzabaho neza mu gihe kizaza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ibisa na byo
  • Amagambo y’ibanze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Icyo wakora ngo uzabeho neza mu gihe kizaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ese kuba umuntu mwiza byatuma wizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ese amashuri menshi n’amafaranga byatuma umuntu yizera ko azabaho neza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 3 p. 3
Ababyeyi bari kumwe n’agakobwa kabo bitegereza bishimye igiti cyarabije.

Buri wese yifuza kuzabaho neza mu gihe kizaza

Wifuza kuzabaho ute mu gihe kizaza? Kimwe n’abandi benshi, nta gushidikanya ko wifuza kuzabaho neza wowe n’abawe, mwishimye, mufite ubuzima bwiza n’umutekano kandi nta cyo mubuze.

Icyakora abantu benshi ntibizeye ko bazabaho neza nk’uko babyifuza. Babonye ko ibintu bihinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Urugero, icyorezo cya korona cyaje gitunguranye gituma ubuzima buhinduka, abantu barushaho gukena kandi gihitana benshi. Ibyo byatumye batakaza ikizere cyo kuzabaho neza.

Kubera ko abantu batazi neza uko bizaba bimeze mu gihe kizaza, bahora bashakisha icyo bakora kugira ngo bazagire ubuzima bwiza. Bamwe bizera imbaraga ndengakamere cyangwa amahirwe. Abandi bashakisha uko bakwiga amashuri menshi cyangwa bagashakisha ubukire. Ibyo babikora batekereza ko ari byo bizatuma bagera ku byo bifuza. Abandi bumva ko kuba umuntu mwiza ari byo bituma tugira ikizere cyo kuzabaho neza.

Ese muri ibyo tumaze kuvuga hari icyo wumva cyazatuma ubaho neza? Kugira ngo ubimenye suzuma ibibazo bikurikira:

  • Ni iki mu by’ukuri kigena uko uzabaho mu gihe kizaza?

  • Ese amashuri menshi n’ubukire byatuma wizera ko uzagira ejo heza?

  • Ese kuba umuntu mwiza byakwizeza ko uzabaho neza?

  • Ni hehe wabona inama nziza zatuma ugira ikizere cyo kuzabaho neza?

Uyu Munara w’Umurinzi uzagufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze