ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 3 pp. 9-11
  • Ese kuba umuntu mwiza byatuma wizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kuba umuntu mwiza byatuma wizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABANTU BENSHI BAGERAGEZA KUBA ABANTU BEZA
  • ESE IBYO BIFASHA ABANTU KOKO?
  • Buri wese yifuza kuzabaho neza mu gihe kizaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Icyo wakora ngo uzabeho neza mu gihe kizaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Amagambo y’ibanze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • ‘Abicisha bugufi bazaragwa isi’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 3 pp. 9-11
Umugore ahagurukiye umukecuru muri bisi.

Ese kuba umuntu mwiza byatuma wizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza?

Hashize imyaka myinshi abantu bumva ko kuba umuntu mwiza bitanga ikizere cyo kuzabaho neza. Urugero, mu burasirazuba bw’isi baha agaciro amagambo ya Confucius wari umuhanga mu bya filozofiya (551-479 Mbere ya Yesu.) Yaravuze ati: “Icyo udashaka ko bagukorera, nawe ntukagikorere abandi.”a

ABANTU BENSHI BAGERAGEZA KUBA ABANTU BEZA

Abantu benshi barakemera ko imyifatire myiza yatuma umuntu yizera ko azabaho neza mu gihe kizaza. Bagira ikinyabupfura, bakubaha, bagasohoza neza inshingano zabo kandi bakagira umutimanama ukeye. Umugore witwa Linh wo muri Viyetinamu yaravuze ati: “Nizeraga ko nimba inyangamugayo by’ukuri, nzabona imigisha.”

Wa mugore ari kugaburira abakene n’abatagira aho baba.

Hari abandi bagerageza gukora ibyiza kuko amadini yabo abibasaba. Umugabo witwa Hsu-Yun, wo muri Tayiwani yaravuze ati: “Nigishijwe ko ibyo umuntu akora ubu, ari byo bizatuma agira umunezero udashira cyangwa akababazwa iteka nyuma yo gupfa.”

ESE IBYO BIFASHA ABANTU KOKO?

Uwo mugore nimugoroba akikiye umwana we ababaye kandi ananiwe cyane.

Iyo dukoze ibyiza rwose tubona imigisha myinshi. Icyakora, abagerageza gukorera abandi ibyiza, si ko buri gihe babona imigisha. Umugore witwa Shiu Ping wo muri Hong Kong yaravuze ati: “Niboneye ko abantu bakora ibyiza, atari ko buri gihe babona imigisha. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo nite ku muryango wange kandi nkore ibyiza. Ariko twagize urugo rubi kandi umugabo wange yaje kuduta, nge n’umuhungu wange.”

Abantu benshi bibonera ko amadini adatuma abantu baba beza. Umugore witwa Etsuko wo mu Buyapani yaravuze ati: “Nagiye mu idini mba n’umuyobozi w’ibikorwa by’urubyiruko. Ariko natunguwe no kubonamo abantu bafite imyifatire iteye isoni, abarwanira imyanya n’abakoresha nabi umutungo w’idini.”

“Nakoze byose ngo nite ku muryango wange kandi nkore ibyiza. Ariko twagize urugo rubi kandi umugabo wange yaje kuduta, nge n’umuhungu wange.”​—SHIU PING WO MURI HONG KONG

Bamwe mu bihaye Imana bagerageza gukora ibyiza ariko ntibabone imigisha, birabababaza cyane. Ibyo ni byo byabaye ku mugore witwa Van wo muri Viyetinamu. Yaravuze ati: “Buri munsi naguraga imbuto, indabyo n’ibiribwa nkabitambira ku gicaniro cy’abakurambere, nizeye ko nzabona imigisha. Nubwo namaze igihe nkora ibyo byose n’imihango y’idini, umugabo wange yararwaye araremba. Nyuma yaho umukobwa wange wigaga mu mahanga, yapfuye afite imyaka 20 gusa.”

IMPAMVU KUBA UMUNTU MWIZA BIDAHAGIJE

Kuba umuntu mwiza bifite akamaro, ariko ntibihagije kugira ngo umuntu yizere ko azabaho neza. Kubera iki? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

ABANTU BOSE NTIBAHITAMO GUKORA IBYIZA

“Umunyabyaha umwe ashobora kwangiza ibyiza byinshi.”​—UMUBWIRIZA 9:18.

Niyo wagerageza gukora ibyiza, imibereho yawe yo mu gihe kizaza ishobora kuzaba mibi, bitewe n’ibikorwa by’ubwikunde by’abandi. Urugero, mu gihe k’icyorezo ushobora gukurikiza amabwiriza yose atangwa n’abayobozi ukanirinda kwegerana n’abantu. Ariko se bigenda bite iyo abandi banze kubikora? Bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abandi bagerageza kwitwararika.

ABANTU BASHOBORA KWITIRANYA IKIZA N’IKIBI

“Hari inzira umuntu abona ko itunganye, ariko amaherezo yayo ni urupfu.”​—IMIGANI 14:12.

Amateka agaragaza ko hari abagiye bakora ibintu bibwira ko ari byiza, ariko bagasanga baribeshye. Gukora ibyiza, ntibikuraho ingaruka z’imyanzuro mibi umuntu afata.

UBUZIMA BUGIRA IBYABWO

‘Ntimuzi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze.’​—YAKOBO 4:14.

Niyo umuntu yaba ari mwiza ate, ashobora gupfa mu buryo butunguranye. Urugero, muri iki cyorezo cya korona hari abantu bitangiye gufasha abandi, ariko baza kuhasiga ubuzima. Nanone hari umugore witwa Liting wo mu Bushinwa wapfushije se mu mpanuka y’imodoka. Yaravuze ati: “Sinumva ukuntu umuntu mwiza nka papa yapfa. Yakoranaga umwete, akicisha bugufi kandi akaba inyangamugayo. Ni we wenyine waguye muri iyo mpanuka, mu bari muri iyo modoka.”

None se niba kuba umuntu mwiza bidatanga ikizere cyo kuzabaho neza, icyo kizere cyaturuka he? Igisubizo k’icyo kibazo, twakivana ahantu hiringirwa twabona n’ibisubizo by’ibindi bibazo twibaza. Ni na ho hatubwira icyo twakora ngo tuzabeho neza. Aho hantu ni he?

a Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’inyigisho za Confucius, reba igitabo Uko abantu bashakishije Imana, igice cya 7, paragarafu ya 31-35. Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova kandi kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze