ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp22 No. 1 pp. 6-7
  • 1 | Kutarobanura ku butoni

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 1 | Kutarobanura ku butoni
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya yigisha:
  • Icyo bisobanura:
  • Icyo wakora:
  • Tito—“Mugenzi Wanjye Dukorana Ibyanyu.”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • 3 | Kwikuramo urwango
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Icyadufasha kureka inzangano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
wp22 No. 1 pp. 6-7
Umwirabura ufashe ifoto y’umuzungu useka n’umuzungu ufashe ifoto y’umwirabura useka. Inyuma hari amafoto y’abantu barakaye.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

1 | Kutarobanura ku butoni

Icyo Bibiliya yigisha:

‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—IBYAKOZWE 10:34, 35.

Icyo bisobanura:

Yehovaa ntabona ko turi beza bitewe n’igihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa umuco wacu. Ahubwo yibanda ku bintu by’ingenzi, ni ukuvuga ibitekerezo n’ibyifuzo byacu. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: “Abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.”—1 Samweli 16:7.

Icyo wakora:

Nubwo tudashobora kumenya ibiri mu mitima y’abantu, dushobora kwigana Imana ntiturobanure ku butoni. Jya ukora uko ushoboye uhe umuntu agaciro utitaye ku bwoko bwe. Niba ubona abantu uko batari bitewe n’ubwoko bwabo cyangwa igihugu bakomokamo, jya usenga Imana igufashe kubyikuramo (Zaburi 139:23, 24). Nusenga Yehova umusaba ko yagufasha kutarobanura ku butoni, uzasubiza isengesho ryawe rwose.​—1 Petero 3:12.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Zaburi 83:18.

“Sinari narigeze nicarana n’umuzungu ngo tuganire twishimye. . . . Icyo gihe noneho, nari ngeze mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bakundana by’ukuri.”​—TITUS

Inkuru y’ibyabayeho​—TITUS

Yikuyemo urwango

Titus.

Titus yababazwaga n’amategeko yakandamizaga abantu bitewe n’ubwoko bwabo. Ibyo byatumye ajya mu gatsiko k’insoresore z’abanyarugomo. Yaravuze ati: “Twajyaga mu mugi ahantu abirabura babaga batemerewe kugera, urugero nko mu mahoteri no mu tubari, maze tukiyenza ku bantu kugira ngo turwane.” Titus yavuze ko ibyo yabiterwaga n’urwango yari afite. Yongeyeho ati: “Iyo natonganaga n’umuntu uwo ari we wese, yaba umugabo cyangwa umugore, buri gihe ni jye wabanzaga kumukubita.”

Titus yatangiye guhinduka igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kumwigisha Bibiliya. Igihe yasomaga Bibiliya yaramufashije cyane. Yishimiye cyane isezerano rigira riti: “Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”​—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ikintu cyabanje kugora Titus ni ukwikuramo urwango rwari mu mutima we. Yaravuze ati: “Guhindura imitekerereze n’ibikorwa byanjye ntibyanyoroheye.” Icyakora ibivugwa mu Byakozwe 10:34, 35 hagaragaza ko Imana itarobanura ku butoni, byaramufashije cyane.

Ibyo byamumariye iki? Titus yaravuze ati: “Naje kwemera neza ko Abahamya ba Yehova ari bo bari mu idini ry’ukuri, ubwo nabonaga urukundo rubaranga kandi badahuje ubwoko n’ibara ry’uruhu. Na mbere yuko mbatizwa nkaba Umuhamya, hari umuzungu twateraniraga hamwe wantumiye iwe ngo dusangire ifunguro. Numvaga ari nzozi! Sinari narigeze nicarana n’umuzungu ngo tuganire twishimye, nkanswe gusangira na we ifunguro mu rugo rwe! Icyo gihe noneho, nari ngeze mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bakundana by’ukuri.”

Niba wifuza gusoma inkuru yose y’ibyabaye kuri Titus, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kanama 2009, ku ipaji ya 28-29.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze