ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp22 No. 1 pp. 8-9
  • 2 | Kutihorera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 2 | Kutihorera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya yigisha:
  • Icyo bisobanura:
  • Icyo twakora:
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Wakora iki mu gihe umuntu akugiriye nabi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Nari umurakare kandi ngira urugomo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Dushobora kwikuramo inzangano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2022
wp22 No. 1 pp. 8-9
Abagabo babiri barakaye bicaye ku mashami y’igiti bateganye. Buri wese ari gutema ishami yicayeho.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

2 | Kutihorera

Icyo Bibiliya yigisha:

“Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. . . . Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Ntimukihorere, . . . kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’”—ABAROMA 12:17-19.

Icyo bisobanura:

Ni ibisanzwe ko dushobora kurakara mu gihe umuntu aduhemukiye. Ariko Imana ntiyifuza ko twihorera. Ahubwo idusaba kuyitegereza kuko vuba aha igiye gukuraho ibibi byose.—Zaburi 37:7, 10.

Icyo twakora:

Iyo umuntu yihoreye bikurura inzangano zidashira. Ubwo rero niba umuntu akubabaje cyangwa akakugirira nabi, ntukihorere. Jya ugerageza kwifata kandi umusubize utuje. Hari igihe biba byiza kwirengagiza ikibazo wagiranye n’umuntu (Imigani 19:11). Ariko hari n’ubwo ushobora guhitamo kwitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo zikemure icyo kibazo. Urugero, mu gihe ari wowe wakorewe icyaha, ushobora guhitamo kubimenyesha porisi cyangwa ubundi buyobozi.

Kwihorera ni ukwihemukira

Byagenda bite se niba ubona nta buryo bwo gukemura ikibazo mu mahoro? Byagenda bite se niba warakoze uko ushoboye kose kugira ngo ikibazo gikemuke ariko bikanga? Ntukihorere. Kwihorera byatuma ibintu birushaho kuba bibi, naho kutihorera bigatuma urwango rushira. Izere ko uburyo Imana yateganyije bwo gukemura ibibazo, ari bwo bwiza. ‘Jya uyishingikirizaho na yo izagira icyo ikora.’—Zaburi 37:3-5.

Inkuru y’ibyabayeho​—ADRIÁN

Yaretse kwihorera

Adrián.

Adrián akiri muto yari umunyarugomo kandi akunda kwihorera. Yaravuze ati: “Nagiye ndwana kenshi nkoresheje imbunda, bikarangira mvirirana maze ngasigara ndambaraye mu muhanda, nabaye intere.”

Adrián yatangiye kwiga Bibiliya afite imyaka 16. Yaravuze ati: “Uko nagendaga menya byinshi kuri Bibiliya, ni na ko nagendaga mbona ko nagombaga kwitoza indi mico.” Yagombaga kureka urugomo kandi akikuramo urwango. Amagambo yo mu Baroma 12:17-19 avuga ko tutagomba kwihorera, yamukoze ku mutima cyane. Yaravuze ati: “Naje kubona ko Yehova ari we uzavanaho akarengane mu gihe yagennye. Buhoro buhoro naje kureka urugomo.”

Umunsi umwe ari nimugoroba, Adrián yahuye n’abasore bo mu gatsiko k’abanyarugomo bahoze bahangana maze baramushotora. Uwari ubayoboye yaramubwiye ati: “Ngaho se irwaneho.” Adrián yaravuze ati: “Numvaga nakwirwanaho.” Ariko aho kwihorera, yahise avuga isengesho rigufi maze arigendera.

Adrián yakomeje agira ati: “Bukeye bwaho noneho nihuriye na wa muyobozi. Nagize umujinya, ariko nongera gusaba Yehova ngo amfashe sinihorere. Natangajwe no kubona uwo musore aza ansanga, maze akambwira ati “mbabarira kubera ibyo nagukoreye nimugoroba, nkubwije ukuri ndifuza kumera nkawe; ndashaka kwiga Bibiliya.’ Nashimishijwe cyane no kuba narifashe sinsuke uburakari, kuko byatumye ntangira kumwigisha Bibiliya.”

Niba wifuza gusoma inkuru yose y’ibyabaye kuri Adrián, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi No. 5 2016, ku ipaji ya 14-15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze