ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w22 Gashyantare p. 30
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ibisa na byo
  • Kumvikana ku Nkwano Ishyize mu Gaciro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Kwitegura ishyingiranwa ryiza
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Bonera ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
w22 Gashyantare p. 30
Umwisirayeli azaniye sebukwe inka kugira ngo ibe inkwano.

Hari igihe hatangwaga amatungo akaba ari yo aba inkwano

ESE WARI UBIZI?

Kuki Abisirayeli ba kera batangaga inkwano?

MU GIHE Bibiliya yandikwaga, iyo umusore yabaga agiye gushaka umukobwa, yahaga umuryango we inkwano. Iyo nkwano yashoboraga kuba ari ibintu by’agaciro, amatungo cyangwa amafaranga. Hari n’igihe umusore yakoreraga imirimo umuryango w’umukobwa, kugira ngo umuhe umugeni. Uko ni ko byagenze kuri Yakobo wamaze imyaka irindwi akorera sebukwe, kugira ngo amushyingire Rasheli (Intang 29:17, 18, 20). Kuki batangaga inkwano?

Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Carol Meyers yaravuze ati: “Iyo nkwano yabaga igamije gufasha umuryango w’umukobwa wabaga agiye gushyingirwa, kuko atongeraga gukora imirimo yafashaga umuryango we, cyanecyane uwabaga utunzwe n’ubuhinzi.” Nanone iyo nkwano ishobora kuba yaratumaga iyo miryango yabaga igiye guhana abageni, ikundana cyane. Iyo miryango yashoboraga no gutabarana mu bihe bikomeye. Ikindi kandi, iyo nkwano yagaragazaga ko umukobwa yemeye gushakana n’umusore, kandi ko yashoboraga kuva iwabo akajya kwitabwaho n’umugabo we.

Kuba baratangaga inkwano ntibishatse kuvuga ko umugore yari igikoresho cyashoboraga kugurwa cyangwa kugurishwa. Hari igitabo gisobanura uko Abisirayeli babagaho kera cyagize kiti: “Kuba umusore yarasabwaga guha umuryango w’umukobwa amafaranga cyangwa ikindi kintu, bishobora gusa n’aho yabaga amuguze. Ariko iyo nkwano ntiyabaga ari ikiguzi, ahubwo yabaga ari impano yahabwaga umuryango, kubera ko babaga babatwaye umukobwa wabo.”

Muri iki gihe, mu bihugu bimwe na bimwe, abantu baracyatanga inkwano. Iyo ababyeyi b’Abakristo basaba inkwano, bashyira mu gaciro ntibasabe inkwano ihanitse. Bakurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Fili 4:5; 1 Kor 10:32, 33). Icyo gihe baba bagaragaje ko ‘badakunda amafaranga’ kandi ko batagira umururumba (2 Tim 3:2). Nanone iyo ababyeyi b’Abakristo basabye inkwano ishyize mu gaciro, bituma umusore ugiye gushaka umukobwa wabo adatinda gukora ubukwe, ashakisha inkwano. Ikindi kandi, niba uwo musore witegura gushaka ari umupayiniya, bizatuma adahagarika umurimo yakoraga ngo age gushaka akazi kazamutwara igihe kinini, kugira ngo abone inkwano idashyize mu gaciro bamusabye.

Mu bihugu bimwe na bimwe, amategeko ya leta ni yo agena inkwano abantu bagomba gutanga. Iyo bimeze bityo, ababyeyi b’Abakristo bagandukira ayo mategeko. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya isaba Abakristo ‘kugandukira abategetsi bakuru’ no gukurikiza amategeko bashyiraho, mu gihe atanyuranyije n’ay’Imana.—Rom 13:1; Ibyak 5:29.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze