ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w22 Kamena p. 29
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ibisa na byo
  • “Ni ukuri Umwami Yesu ya[ra]zutse”!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Yesu Ni Muzima!
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
w22 Kamena p. 29

Ese wari ubizi?

Ese Abaroma bari kwemera ko umuntu bamanitse ku giti, urugero nka Yesu, ahambwa mu buryo busanzwe?

Abigishwa ba Yesu bamanura umurambo we ku giti, bakawushyira mu mwenda.

ABANTU benshi bazi inkuru ivuga ukuntu Yesu yamanitswe hagati y’ibisambo bibiri (Mat 27:35-38). Nanone Bibiliya ivuga ko nyuma yaho, umurambo we wateguriwe guhambwa kandi bakawuhamba mu mva. Icyakora hari abantu bavuga ko ibyo atari ukuri.​—Mar 15:42-46.

Hari abantu bashidikanya ibivugwa mu Mavanjiri, bavuga ko umuntu wabaga yahawe igihano cy’urupfu, atashyingurwaga nk’abandi ngo bamushyire mu mva ye. Ahubwo bavuga ko hari ikindi bamukoreraga. Umunyamakuru witwa Ariel Sabar yavuze impamvu hari ababibona batyo. Yaravuze ati: “Abantu babaga bakoze ibintu bibi cyane, ni bo bahabwaga igihano cyo kumanikwa ku giti. Ubwo rero, hari abahanga bumva ko Abaroma batari kwemera ko umuntu nk’uwo ahambwa mu buryo bwiyubashye.” Abaroma babaga bifuza gukoza isoni uwo muntu. Ni yo mpamvu barekeraga umurambo we ku giti, kugira ngo uribwe n’inyamaswa. Hanyuma bafataga ibisigazwa byawo, bakabihamba mu mva rusange.

Icyakora ibyataburuwe mu matongo, byagaragaje ko ibyo atari ko byagendaga ku Bayahudi bamwe na bamwe bicwaga. Urugero mu mwaka wa 1968, habonetse igikanka cy’umuntu wari warishwe mu kinyejana cya mbere, cyataburuwe mu mva y’umuryango w’Umuyahudi, iri hafi ya Yerusalemu. Ibisigazwa by’amagufwa babonye, byari mu isanduku. Muri ibyo bisigazwa babonyemo igufwa ry’agatsinsino, riteyemo umusumari ureshya na santimetero 11, 5 rifatanye n’urubaho. Wa munyamakuru yaravuze ati: “Igufwa ry’ako gatsinsino ryari iry’umuntu witwaga Yehochanan, ryagaragaje ko inkuru ivugwa mu Mavanjiri y’uko Yesu yahambwe mu mva, ishobora kuba ari ukuri. Iryo gufwa ni ikimenyetso cy’umuntu wamanitswe mu gihe cya Yesu, maze Abaroma bakemera ko ahambwa hakurikijwe umugenzo w’Abayahudi.”

Icyakora iryo gufwa ry’agatsinsino rya Yehochanan, ryatumye abantu bavuga ibintu bitandukanye ku birebana n’uburyo Yesu yamanitswemo. Gusa ikigaragara ni uko hari abagizi ba nabi bicwaga, hanyuma bagahambwa neza, atari ukubajugunya mu mva rusange. Ubwo rero, kuba Bibiliya ivuga ko Yesu yahambwe mu mva y’umukire, atari imva rusange, bihuje n’ukuri. Iryo gufwa ryavumbuwe rigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri.

Ik’ingenzi kurushaho, ni uko Yehova yari yaravuze ko Yesu yari guhambwa mu mva y’abakire, kandi ibyo Yehova avuga buri gihe birasohora.—Yes 53:9; 55:11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze