ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w23 Gashyantare pp. 8-13
  • Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO WAKORA NGO USOBANUKIRWE IBYO USOMA
  • ICYO WAKORA KUGIRA NGO UMENYE INYIGISHO Z’INGENZI ZO MURI BIBILIYA
  • JYA WEMERA KO IJAMBO RY’IMANA RIGUHINDURA
  • GUSOMA IJAMBO RY’IMANA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Gira umwete wo gusoma
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibintu birindwi wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • “Mujye mushyira iryo jambo ry’Imana mu bikorwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
w23 Gashyantare pp. 8-13

IGICE CYO KWIGWA CYA 7

Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro

“Ni iki wasomye?”​—LUKA 10:26.

INDIRIMBO YA 97 Dutungwa n’Ijambo rya Yehova

INCAMAKEa

1. Ni iki kigaragaza ko Yesu yakundaga Ijambo ry’Imana?

TEKEREZA uko wari kumva umeze iyo uza kuba uhari igihe Yesu yigishaga! Yasubiragamo kenshi imirongo y’Ibyanditswe kandi akayivuga mu mutwe. Urugero, amagambo Yesu yavuze akimara kubatizwa n’amwe mu magambo ya nyuma yavuze mbere y’uko apfa, yari ashingiye ku Byanditsweb (Guteg 8:3; Zab 31:5; Luka 4:4; 23:46). Mu myaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo wo kubwiriza, yakundaga gusomera mu ruhame Ijambo ry’Imana, agasubiramo imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya kandi akayisobanura.—Mat 5:17, 18, 21, 22, 27, 28; Luka 4:16-20.

Amafoto: 1. Yesu akiri umwana ateze amatwi mu gihe ababyeyi be barimo kumuvugisha. 2. Amaze kuba ingimbi, we n’abagize umuryango we bari mu isinagogi bateze amatwi bitonze mu gihe Ibyanditswe bisomwa. 3. Yesu amaze gukura, arimo gusoma umuzingo.

Yesu yakundaga Ibyanditswe kandi akabikurikiza mu mibereho ye yose (Reba paragarafu ya 2)

2. Uko Yesu yagendaga akura, ni iki cyamufashaga kumenya neza Ibyanditswe? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

2 Mbere y’uko Yesu atangira umurimo wo kubwiriza, yasomaga kenshi Ijambo ry’Imana kandi agatega amatwi n’abarisomaga. Birashoboka ko iyo yabaga ari mu rugo, yumvaga Yozefu na Mariya basubiramo imirongo y’Ibyanditswe, iyo babaga baganirac (Guteg 6:6, 7). Nanone Yesu yajyaga mu isinagogi kuri buri Sabato ari kumwe n’abagize umuryango we (Luka 4:16). Icyo gihe yategaga amatwi yitonze, iyo babaga basoma Ibyanditswe. Yesu yageze aho akajya yisomera Ibyanditswe ku giti cye. Ibyo byatumye amenya neza Ibyanditswe, arabikunda kandi agashyira mu bikorwa ibyo yasomaga. Urugero, ibuka ibyabereye mu rusengero igihe yari afite imyaka 12 gusa. Icyo gihe abigisha bari abahanga mu by’Amategeko ya Mose, ‘batangajwe n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye.’—Luka 2:46, 47, 52.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Iyo dusoma Bibiliya buri gihe, natwe tumenya Ibyanditswe kandi tukabikunda. None se twakora iki kugira ngo ibyo dusoma bitugirire akamaro? Hari amasomo dushobora kuvana ku byo Yesu yabwiye abantu bari bazi Amategeko, urugero nk’abanditsi, Abafarisayo n’Abasadukayo. Abo bayobozi b’amadini basomaga Ibyanditswe kenshi, ariko ntibabisobanukirwaga. Yesu yavuze ibintu bitatu abo bantu bagombaga gukora, kugira ngo ibyo basomaga bibagirire akamaro. Ibyo yababwiye biri budufashe kumenya icyo twakora ngo (1) turusheho gusobanukirwa ibyo dusoma, (2) ducukumbure mu Byanditswe kugira ngo tumenye inyigisho z’ingenzi zirimo (3) n’icyo twakora ngo Ijambo ry’Imana ritume duhinduka. Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

ICYO WAKORA NGO USOBANUKIRWE IBYO USOMA

4. Ibivugwa muri Luka 10:25-29 bitwigisha iki ku birebana no gusoma Bibiliya?

4 Twifuza gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko tutabisobanukiwe nta cyo byatumarira. Urugero, reka turebe ikiganiro Yesu yagiranye n’‘umuhanga mu by’Amategeko.’ (Soma muri Luka 10:25-29.) Igihe uwo mugabo yabazaga Yesu icyo yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka, Yesu yamufashije kubona igisubizo mu Byanditswe. Yaramubajije ati: “Ni iki cyanditswe mu Mategeko? Ni iki wasomye?” Uwo mugabo yashubije icyo kibazo neza, igihe yasubiragamo amagambo yo mu Byanditswe avuga ko tugomba gukunda Imana na bagenzi bacu (Lewi 19:18; Guteg 6:5). Ariko noneho, reba ikibazo yabajije Yesu nyuma yaho. Yaramubajije ati: “Mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?” Icyo kibazo, cyagaragaje ko uwo mugabo atari yarasobanukiwe ibyo yasomaga. Ni yo mpamvu atari azi uko yabishyira mu bikorwa.

Dushobora gusobanukirwa ibyo dusoma

5. Gusenga no gusoma utihuta bizagufasha bite gusobanukirwa neza ibyo usoma?

5 Hari ibintu byagufasha gusobanukirwa neza ibyo usoma muri Bibiliya. Dore bimwe muri byo: Jya usenga mbere yo gutangira gusoma. Tuba twifuza ko Yehova adufasha gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Ubwo rero, ushobora gusenga umusaba umwuka wera kugira ngo ugufashe kutarangara. Nanone ntugasome wihuta. Ibyo bizatuma usobanukirwa ibyo usoma. Ikindi kandi gusoma Bibiliya mu ijwi ryumvikana cyangwa ujyanirana n’amajwi yafashwe, bishobora kugufasha. Ibyo bishobora gutuma usobanukirwa ibyo usoma, ukabyibuka kandi ukamenya byinshi (Yos 1:8). Nurangiza gusoma ujye wongera usenge, ushimire Yehova kuba yaraduhaye impano y’Ijambo rye kandi umusabe ko yagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wasomye.

Amafoto: 1. Mushiki wacu wanditse agapapuro agiye gushyira muri Bibiliya ye. 2. Umuvandimwe urimo gutegura aca imirongo akagira n’ibyo yandika muri tabuleti ye. 3. Mushiki wacu uca imirongo kandi akandika muri Bibiliya ye iri muri porogaramu ya “JW Library.”

Kuki kugira ibyo wandika byagufasha gusobanukirwa ibyo usoma no kubyibuka? (Reba paragarafu ya 6)

6. Kwibaza ibibazo no kugira ibyo wandika byagufasha bite mu gihe usoma Bibiliya? (Reba nanone ifoto.)

6 Dore ibindi bintu bibiri byatuma urushaho gusobanukirwa ibyo usoma muri Bibiliya. Icya mbere, jya wibaza ibibazo. Urugero, mu gihe usoma inkuru yo muri Bibiliya, ushobora kwibaza uti: “Abantu b’ingenzi bavugwamo ni ba nde? Ni nde urimo kuvuga? Arimo kubwira nde kandi se kuki? Ibivugwamo byabereye he kandi se byabaye ryari?” Ibyo bibazo bizatuma utekereza ku byo usoma kandi umenye ibitekerezo by’ingenzi birimo. Icya kabiri, mu gihe usoma Bibiliya, ujye ugira ibyo wandika. Kwandika bituma utekereza ku byo usoma, maze ukarushaho kubisobanukirwa. Nanone bituma wibuka ibyo wasomye. Ushobora kwandika ibibazo wibajije, ibyo wagezeho mu gihe wakoraga ubushakashatsi, ibitekerezo by’ingenzi, uko uzakoresha ibyo wasomye n’ibyiyumvo wagize umaze kubisoma. Kugira ibyo wandika mu gihe usoma Bibiliya, bizatuma ubona ko ari nk’aho ari wowe Yehova yayandikiye.

7. Ni uwuhe muco wadufasha gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya, kandi se kuki uwo muco ari uw’ingenzi? (Matayo 24:15)

7 Yesu yavuze umuco w’ingenzi wadufasha gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Uwo muco ni ubushishozi. (Soma muri Matayo 24:15.) Kugira ubushishozi bisobanura iki? Kugira ubushishozi ni ukumenya aho igitekerezo gihuriye n’ikindi cyangwa aho bitandukaniye, no gutahura ibintu umuntu atahita abona ako kanya. Nanone Yesu yagaragaje ko ubushishozi budufasha kumenya ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora. Ikindi kandi, ubushishozi butuma ibyo dusoma muri Bibiliya byose bitugirira akamaro.

8. Ni iki cyadufasha kugira ubushishozi mu gihe dusoma Bibiliya?

8 Yehova afasha abagaragu be kugira ubushishozi. Ubwo rero ujye umusenga, umusabe ko yagufasha kubugira (Imig 2:6). None se ni iki kindi wakora kugira ngo ugire ubushishozi? Jya usesengura ibyo usoma, maze urebe aho bihuriye n’ibyo usanzwe uzi. Umuryango wacu waduteguriye ibintu bitandukanye byadufasha kubigeraho, urugero nk’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Ibyo bintu byose bituma dusobanukirwa icyo imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya isobanura, kandi tukamenya uko twashyira mu bikorwa ibyo dusoma (Heb 5:14). Ubwo rero, nugira ubushishozi mu gihe usoma Bibiliya, uzarushaho kuyisobanukirwa.

ICYO WAKORA KUGIRA NGO UMENYE INYIGISHO Z’INGENZI ZO MURI BIBILIYA

9. Ni iyihe nyigisho y’ingenzi ivugwa mu Byanditswe Abasadukayo batemeraga?

9 Abasadukayo bari bazi neza ibivugwa mu bitabo bibanza bya Bibiliya, ariko hari inyigisho z’ingenzi batemeraga zari muri ibyo bitabo. Urugero, reka turebe ukuntu Yesu yabashubije igihe bamubazaga iby’umuzuko. Yarababajije ati: “Ntimwasomye mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’?” (Mar 12:18, 26). Nubwo abo Basadukayo bari barasomye iyo nkuru inshuro nyinshi, ikibazo Yesu yababajije cyagaragaje ko batemeraga umuzuko kandi ari inyigisho y’ingenzi ivugwa mu Byanditswe.—Mar 12:27; Luka 20:38.d

10. Ni iki tuba twifuza kumenya mu gihe dusoma Bibiliya?

10 Ibyo bitwigishije iki? Mu gihe dusoma Bibiliya, tuba twifuza kumenya ibintu byose umurongo w’Ibyanditswe cyangwa inkuru yo muri Bibiliya bitwigisha. Ntituba twifuza kumenya ibintu byoroheje gusa, ahubwo tuba twifuza no kumenya inyigisho zimbitse n’amahame biba birimo, bidapfa guhita bigaragara.

11. Dukurikije ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:16, 17, ni iki cyagufasha kubona ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana?

11 Mu gihe usoma Bibiliya wakora iki kugira ngo ubone ubutunzi bw’agaciro buba burimo? Reka turebe uko ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:16, 17 byagufasha. (Hasome.) Tubonye ko “Ibyanditswe byera byose . . . bifite akamaro ko” (1) kwigisha, (2) gucyaha, (3) gushyira ibintu mu buryo no (4) guhana. Ibyo bintu uko ari bine, ushobora no kubibona mu bitabo bya Bibiliya udakunze gusoma cyane. Ubwo rero, ujye usesengura inkuru usomye, maze urebe icyo ikwigisha kuri Yehova no ku mugambi we kandi urebe n’amahame arimo. Jya ureba n’uko ibirimo bigucyaha. Urugero, mu gihe usoma imirongo yo muri Bibiliya, ujye ureba ukuntu igufasha kumenya imyifatire itari myiza wari ufite n’ukuntu igufasha kumenya icyo wakora kugira ngo uyirwanye. Nubikora uzakomeza kubera Yehova indahemuka. Nanone ujye ureba uko imirongo y’Ibyanditswe usomye wayikoresha ushyira ibintu mu buryo. Ni ukuvuga kureba uko wayikoresha, wenda ukosora imitekerereze idakwiriye y’umuntu wahuye na we mu murimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, ujye ureba niba hari ikintu wasomye muri iyo mirongo cyaguhana, kikagufasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Nukomeza kuzirikana ibyo bintu uko ari bine mu gihe usoma Bibiliya, uzabona inyigisho zigereranywa n’ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana. Ibyo bizatuma gusoma Bibiliya bikugirira akamaro.

JYA WEMERA KO IJAMBO RY’IMANA RIGUHINDURA

12. Kuki Yesu yabajije Abafarisayo ati: “Mbese ntimwasomye?”

12 Nanone Yesu yabajije Abafarisayo ati: “Mbese ntimwasomye?” Kuki yababajije icyo kibazo? Yashakaga kugaragaza ko basomaga Ibyanditswe bafite intego zitari nziza (Mat 12:1-7).e Icyo gihe, Abafarisayo bari bavuze ko abigishwa ba Yesu batubahirizaga Isabato. Yesu yabashubije akoresheje ingero ebyiri zo mu Byanditswe kandi asubiramo amagambo yo muri Hoseya. Ibyo yabikoze ashaka kubereka ko batari basobanukiwe impamvu itegeko ryo kubahiriza Isabato ryari ryaratanzwe, kandi ko batagiraga imbabazi. None se, kuki ibyo Abafarisayo basomaga mu Ijambo ry’Imana bitari byarabahinduye? Ni ukubera ko babisomaga bafite intego yo kunenga abandi no kubashakaho amakosa. Ibyo byatumaga badasobanukirwa ibyo basomaga.—Mat 23:23; Yoh 5:39, 40.

13. Twagombye gusoma Bibiliya dufite iyihe ntego, kandi kuki?

13 Icyo kibazo Yesu yabajije Abafarisayo, kigaragaza ko dukwiriye gusoma Bibiliya dufite intego nziza. Ntitukamere nk’Abafarisayo, ahubwo tujye twicisha bugufi kandi twemere kwiga. Tugomba ‘kwemera mu bugwaneza ko ijambo riterwa muri twe’ (Yak 1:21). Nitugira umuco wo kugwa neza, tuzemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura. Nanone nitwirinda gusoma Bibiliya dufite intego yo kunenga abandi no kubashakaho amakosa, ni bwo gusa ibyo dusoma bizatuma duhinduka, tukagira imbabazi, impuhwe n’urukundo.

Twabwirwa n’iki niba twemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura? (Reba paragarafu ya 14)f

14. Ni iki cyadufasha kumenya niba twemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura? (Reba nanone amafoto.)

14 Uko dufata abandi, bigaragaza niba twemera ko Ijambo ry’Imana riduhindura. Abafarisayo banze kwemera ko Ijambo ry’Imana ribahindura, bituma ‘baciraho iteka abatariho urubanza’ (Mat 12:7). Ibyo natwe bishobora kutubaho. Urugero, ese dukunda kuvuga imico myiza abandi bafite cyangwa dukunda kuvuga amakosa yabo? Ese tuba twiteguye kubabarira abandi cyangwa tubavuga nabi kandi tukababikira inzika? Uko dusubiza ibyo bibazo, biri bugaragaze niba twemera ko Ijambo ry’Imana rihindura ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu.—1 Tim 4:12, 15; Heb 4:12.

GUSOMA IJAMBO RY’IMANA BITUMA TUGIRA IBYISHIMO

15. Yesu yafataga ate Ijambo ry’Imana?

15 Yesu yakundaga Ijambo ry’Imana. Ibyo bigaragazwa n’ubuhanuzi bwari bwaramuvuzeho muri Zaburi ya 40:8. Aho hagira hati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Kuba yarakundaga Ijambo ry’Imana byatumye agira ibyishimo kandi akomeza gukorera Yehova. Natwe nidukomeza gusoma Ijambo ry’Imana kandi tukarikunda, tuzagira ibyishimo kandi dukomeze gukorera Yehova.—Zab 1:1-3.

16. Ni iki wakora kugira ngo gusoma Ijambo ry’Imana bikugirire akamaro? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ibyo Yesu yavuze byagufasha gusobanukirwa ibyo usoma.”)

16 Ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, bituma tunonosora uko dusoma Bibiliya. Gusenga, gusoma tutihuta, kwibaza ibibazo no kugira ibyo twandika bizatuma turushaho gusobanukirwa ibyo dusoma. Nanone kugira ubushishozi bizatuma dusesengura ibyo dusoma, twifashishije ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ikindi kandi, gukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye inyigisho zo muri Bibiliya zigereranywa n’ubutunzi, bizatuma tumenya uko twakoresha imirongo y’Ibyanditswe ndetse na ya yindi tudakunze gukoresha. Nanone nidusoma Ijambo ry’Imana dufite intego nziza, bizatuma duhinduka. Nitugerageza gukora ibyo bintu byose, gusoma Bibiliya bizatugirira akamaro kandi turusheho kuba inshuti za Yehova.—Zab 119:17, 18; Yak 4:8.

Ibyo Yesu yavuze byagufasha gusobanukirwa ibyo usoma

  • Jya ugerageza gusobanukirwa ibyo usoma kandi ugire ubushishozi, kugira ngo umenye uko wabishyira mu bikorwa.—Mat 24:15; Luka 10:25-37.

  • Jya usesengura inkuru zo muri Bibiliya, kugira ngo utahure inyigisho zirimo zigereranywa n’ubutunzi.—Mar 12:18-27.

  • Jya wemera ko Ijambo ry’Imana riguhindura kandi ritume wirinda kunenga abandi.—Mat 12:1-8.

MU GIHE USOMA BIBILIYA NI IKI CYAGUFASHA . . .

  • Gusobanukirwa ibyo usoma?

  • Kumenya inyigisho z’ingenzi zirimo?

  • Kwemera ko iguhindura?

INDIRIMBO YA 95 Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi

a Abagaragu ba Yehova bose bagerageza gusoma Bibiliya buri munsi. Icyakora hari n’abandi benshi bayisoma, ariko ntibasobanukirwe ibyo basoma. Ibyo ni byo byabaye ku bantu bamwe na bamwe bo mu gihe cya Yesu. Nidusuzuma ibyo Yesu yababwiye, biri budufashe kumenya icyo twakora kugira ngo gusoma Bibiliya bitugirire akamaro.

b Uko bigaragara, igihe Yesu yabatizwaga maze umwuka wera ukamumanukiraho, yibutse ubuzima yabagamo mbere y’uko aza ku isi.—Mat 3:16.

c Mariya yari azi neza Ibyanditswe kandi yajyaga asubiramo imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya (Luka 1:46-55). Birashoboka ko Yozefu na Mariya nta bushobozi bari bafite bwo kugura imizingo y’Ibyanditswe. Ubwo rero iyo babaga bari mu isinagogi, bashobora kuba barategaga amatwi bitonze igihe Ijambo ry’Imana ryabaga risomwa, kugira ngo bazibuke ibyo bumvise.

d Reba ingingo ivuga ngo: “Egera Imana—‘Ni Imana y’abazima’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 2013.

e Nanone muri Matayo 19:4-6, havuga ko Yesu yongeye kubaza Abafarisayo icyo kibazo kigira giti: “Mbese ntimwasomye?” Nubwo bari barasomye inkuru ivuga ko Yehova yaremye umugabo n’umugore ba mbere, ntibari baramenye icyo iyo nkuru yabigishaga ku birebana n’uko Yehova abona ishyingiranwa.

f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwe mu bavandimwe bashinzwe ibyuma by’amajwi ku Nzu y’Ubwami, yakoze amakosa igihe bari mu materaniro. Icyakora nyuma yayo, bagenzi be bamushimiye aho kwibanda ku makosa yakoze.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze