INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Niboneye ukuntu Yehova aha umugisha abagaragu be b’indahemuka
USHOBORA kuba wibuka ibintu wigeze kuganira n’umuntu bikakugirira akamaro. Njye ibyo nibuka, ni ibyabaye mu myaka 50 ishize, ubwo njye n’inshuti yanjye twageraga muri Kenya nyuma y’amezi menshi y’urugendo. Umunsi umwe twari twicaye twota umuriro, tumeze neza, maze dutangira kuganira kuri filime twari twararebye yavugaga iby’amadini. Icyo gihe iyo nshuti yanjye yarambwiye iti: “Iriya filime yavuze Bibiliya uko itari.”
Naramusetse cyane kubera ko ntari nzi ko ajya ashishikazwa n’ibintu by’idini. Naramubajije nti: “Wowe Bibiliya urayivuganira, hari icyo uyiziho?” Yabanje guceceka aranyihorera. Ariko nyuma yaho aza kumbwira ko mama we ari Umuhamya wa Yehova, kandi ko hari ibintu bimwe na bimwe yari yaramwigishije. Nagize amatsiko maze musaba ko yambwira ibyo yari yaramenye.
Icyo gihe twaraganiriye tugeza mu gicuku. Yambwiye ko Bibiliya ivuga ko Satani ari we utegeka iyi si (Yoh 14:30). Birashoboka ko wowe usanzwe ubizi, ariko kuri njye ibyo byari bishya kandi byarantangaje cyane. Nari nzi ko Imana igira neza kandi itabera, ari yo itegeka iyi si. Icyakora nubwo nabyemeraga gutyo, ibintu nabonaga bibera ku isi byatumaga nibaza niba koko Imana ari yo iyitegeka. Nubwo icyo gihe nari mfite imyaka 26 gusa, nari narabonye ibintu bibi byinshi.
Papa yari yarahoze atwara indege z’igisirikare kirwanira mu kirere cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo rero, kuva nkiri muto nari nzi ko igisirikare cyabaga cyiteguye gukoresha intwaro za kirimbuzi isaha iyo ari yo yose. Intambara yo muri Viyetinamu yabaye ndi mu mashuri yisumbuye muri leta ya Kaliforuniya. Icyo gihe nifatanyije n’abandi banyeshuri bigaragambyaga. Umunsi umwe, ubwo twari mu myigaragambyo, abapolisi badukubise indembo turiruka kandi baturasa ibyuka biryana mu maso, ku buryo twirukankaga twenda guhera umwuka kandi tutabona neza. Icyo gihe ibintu byari byarabaye bibi, hahora imyigaragambyo n’abantu barigometse. Hari abategetsi bicwaga kandi habagaho n’imyigaragambyo ikaze yabaga irimo urugomo. Abantu babaga bafite ibitekerezo bitandukanye by’uko ibintu byakorwa, ku buryo waburaga icyo ufata n’icyo ureka.
Mva i Londres nkajya muri Afurika yo Hagati
Mu mwaka wa 1970, nabonye akazi mu majyaruguru ya leta ya Alasika katumye mbona amafaranga menshi. Nyuma yaho nagiye i Londres ngura moto, hanyuma mfata inzira igana mu majyepfo y’uwo mugi ntazi iyo ngiye. Nyuma y’amezi runaka nageze muri Afurika. Ndi mu nzira, nahuye n’abantu bari bameze nkanjye, na bo bifuzaga aho bahungira ibibazo babaga bafite.
Igihe namenyaga ko Bibiliya ivuga ko Satani ari we utegeka iyi si, numvise bifite ishingiro kubera ibintu bibi byinshi nari narabonye n’ibyo nari narumvise. Ariko naribazaga nti: “None se niba Imana atari yo itegeka iyi si, yo ikora iki?” Nifuzaga kubimenya.
Nyuma yaho naje kumenya igisubizo cy’icyo kibazo. Uko igihe cyagiye gihita, naje kumenya abagabo n’abagore benshi bakomeje kubera Imana y’ukuri indahemuka, nubwo bari mu mimerere itandukanye. Numvaga mbakunze cyane.
IRILANDE YA RUGURU YARI YARAHIMBWE “IGIHUGU CY’AMABOMBE N’AMASASU”
Igihe nasubiraga i Londres, nahuye na mama wa ya nshuti yanjye maze ampa Bibiliya. Nyuma yaho nagiye mu Buholandi mu mugi wa Amusiteridamu. Umunsi umwe ari nimugoroba, nicaye ku muhanda hafi y’itara, ntangira gusoma Bibiliya. Hari Umuhamya wambonye maze araza, atangira kunsobanurira byinshi. Nyuma yaho nagiye mu murwa mukuru w’igihugu cya Irilande witwa Dublin, hanyuma mbona ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Nahise nkomanga ku rugi rwaho, nuko maze kwinjira mpura n’umuvandimwe witwa Arthur Matthews, wari umunyabwenge kandi akaba inararibonye. Namusabye ko yanyigisha Bibiliya, arabyemera.
Natangiye kwiga Bibiliya nshyizeho umwete, kandi ngasoma amagazeti n’ibitabo byinshi by’Abahamya ba Yehova. Birumvikana ko na Bibiliya nayisomaga. Byaranshimishaga cyane. Iyo nabaga ndi mu materaniro, natangazwaga no kubona n’abana bato bazi ibisubizo by’ibibazo abantu bize bamaze imyaka myinshi bibaza, ariko barabuze ibisubizo byabyo. Bimwe muri ibyo bibazo, ni nk’ibi: “Kuki abantu bakora ibintu bibi? Imana ni nde? Bigenda bite iyo umuntu apfuye?” Nanone inshuti zanjye zari Abahamya ba Yehova gusa. Ibyo byaranyoroheye kubera ko nta wundi muntu nari nzi muri icyo gihugu. Bamfashije gukunda Yehova no gukora ibyo ashaka.
Nigel, Denis, nanjye
Nabatijwe mu mwaka wa 1972. Nyuma y’umwaka umwe, nabaye umupayiniya maze nifatanya n’itorero rito ryari mu mugi wa Newry, muri Irilande ya Ruguru. Nakodesheje inzu yari yubatse ku musozi. Hafi aho habaga hari inka zirisha mu gasozi, kandi iyo nabaga nitoza gutanga disikuru, nayitangiraga imbere yazo. Iyo zabaga zirisha, nabonaga rwose zimeze nk’izinteze amatwi. Nubwo nta nama zangiraga, zatumye nitoza kureba abantu mu gihe ntanga ibiganiro. Mu mwaka wa 1974, nabaye umupayiniya wa bwite, maze nkorana umurimo n’umuvandimwe Nigel Pitt, waje kuba inshuti yanjye magara.
Muri Irilande ya Ruguru hari ibibazo by’umutekano muke bikabije. Ni yo mpamvu hari abahitaga “igihugu cy’amabombe n’amasasu.” Buri gihe abantu babaga barwanira mu muhanda, abandi bakaraswa n’imodoka zigaturikanwa n’ibisasu. Inshuro nyinshi ibyo bibazo byaterwaga n’abanyaporitike n’abanyamadini. Icyakora, Abaporotesitanti n’Abagatolika bari bazi ko Abahamya ba Yehova, nta ruhande na rumwe babogamiraho muri poritike. Ibyo rero byatumaga tubwiriza nta kibazo dufite. Akenshi abo twabwirizaga, babaga bazi igihe n’aho ibikorwa by’urugomo biri bubere, maze bakabitubwira hakiri kare, kugira ngo tudahura n’ibibazo.
Icyakora, hari igihe twahuraga n’ibibazo bikomeye. Umunsi umwe, nagiye kubwiriza mu mugi wo hafi y’aho twari dutuye, ndi kumwe n’undi mupayiniya witwaga Denis Carrigan. Muri uwo mugi nta Muhamya n’umwe wari uhatuye kandi twari twarigeze kuhajya inshuro imwe gusa. Hari umugore wadushinje ko turi abasirikare b’Abongereza biyoberanyije, wenda bitewe n’uko tutavugaga nk’abantu bo muri Irilande. Ibyo byaduteye ubwoba kubera ko byonyine no kuba inshuti y’abasirikare, byashoboraga gutuma wicwa cyangwa bakakurasa mu ivi. Igihe twari turi hanze dutegereje imodoka itwara abagenzi, turi twenyine kandi hakonje, hari imodoka yaje ihagarara imbere y’aho wa mugore wari wadushinje ko turi abasirikare b’Abongereza yacururizaga. Yarasohotse maze atangira kuvugana n’abagabo babiri bari muri iyo modoka, adutunga urutoki. Abo bagabo baje gahoro gahoro bagana aho twari turi, maze batwibarisha ibibazo bimwe na bimwe ku birebana n’igihe iyo modoka itwara abagenzi ihagerera. Iyo modoka ihageze, abo bagabo bavuganye na shoferi. Ntitwumvaga ibyo bavugaga kandi nta n’undi mugenzi wari muri iyo modoka. Ubwo rero, twumvaga ko barimo gupanga uko bari butugirire nabi nitumara kuva muri uwo mugi. Icyakora si ko byagenze. Tugeze aho twagombaga kuviramo, nabajije shoferi nti: “Ese igihe wavuganaga na bariya bagabo, ni twe mwavugaga?” Yaranshubije ati: “Muhumure ndabazi, kandi nabisobanuriye na bariya bagabo. Nta kibazo muri bugire rwose.”
Muri Werurwe 1977, ku munsi w’ubukwe bwacu
Mu mwaka wa 1976 nagiye mu ikoraniro ry’intaraa ryabereye i Dublin, hanyuma mpahurira na mushiki wacu witwa Pauline Lomax, na we wari umupayiniya wa bwite wari waje avuye mu Bwongereza. Yakundaga Yehova, yicisha bugufi kandi ari mwiza cyane. We na musaza we witwa Ray, bari barakuriye mu muryango w’Abahamya. Nyuma y’umwaka umwe, njye na Pauline twakoze ubukwe kandi dukomeza kuba abapayiniya ba bwite mu mugi wa Ballymena, muri Irilande ya Ruguru.
Naje kuba umugenzuzi w’akarere, maze njye n’umugore wanjye dusura amatorero yo mu karere ka Belfast, Londonderry n’utundi duce twabaga duteje akaga. Icyo gihe twahuraga n’abavandimwe na bashiki bacu bari bararetse kugira urwikekwe n’inzangano, bareka n’inyigisho z’amadini bari bamaze imyaka myinshi bizera. Kubona ukuntu bari bafite ukwizera gukomeye, byadukoze ku mutima. Yehova yahaye umugisha abo bavandimwe na bashiki bacu, kandi arabarinda.
Muri Irilande nahamaze imyaka icumi. Hanyuma mu mwaka wa 1981, njye n’umugore wanjye twatumiriwe kwiga ishuri rya 72 rya Gileyadi. Tumaze guhabwa impamyabumenyi, batwohereje muri Siyera Lewone, igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika.
ABAVANDIMWE BO MURI SIYERA LEWONE BAGIRAGA UKWIZERA NUBWO BARI BAKENNYE
Twabaga mu nzu y’abamisiyonari turi abantu 11. Twari dufite igikoni kimwe, ubwiherero butatu, aho kogera habiri, terefone imwe, imashini imwe imesa n’indi yumutsa. Umuriro wakundaga kubura. Muri purafo habaga harimo imbeba kandi hari n’igihe muri kave hazagamo inzoka z’ubumara zitwa Kobra.
Twambuka umugezi tugiye mu ikoraniro ryabereye muri Gineya
Nubwo kuba aho hantu bitari byoroshye, kuhabwiriza byaduteraga ibyishimo. Abantu baho bubahaga Bibiliya kandi bakadutega amatwi bitonze. Abantu benshi bize Bibiliya kandi baba Abahamya ba Yehova. Abantu baho banyitaga “Bwana Robert,” naho Pauline bakamwita “Madamu Robert.” Icyakora naje kujya nkora ku biro by’ishami, maze bigatuma ntabona umwanya uhagije wo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye abantu batangira kwita Pauline “Madamu Pauline,” naho njye bakanyita “Bwana Pauline.” Ibyo byakundaga gusetsa Pauline!
Igihe twakoreraga umurimo muri Siyera Lewone
Nubwo abavandimwe benshi bari bakennye, Yehova yakomezaga kubitaho, akabaha ibyo bakeneye, rimwe na rimwe akabikora mu buryo busa n’igitangaza (Mat 6:33). Urugero, hari mushiki wacu wari usigaranye amafaranga yo kugura ibyokurya by’uwo munsi yagombaga kurya we n’abana be. Ariko ayo mafaranga yayahaye umuvandimwe wari urwaye malariya, wari wabuze ayo kugura imiti. Nyuma yaho kuri uwo munsi, uwo mushiki wacu yagiye kubona abona haje umugore amusaba ko yamukorera imisatsi, maze ahita amuha amafaranga. Ibintu nk’ibyo byakundaga kubaho.
TUGERA MURI NIJERIYA TUKITOZA UMUCO WAHO
Muri Siyera Lewone twahamaze imyaka icyenda, hanyuma twoherezwa kuri Beteli yo muri Nijeriya. Icyo gihe twari tugiye gukora ku biro by’ishami byari birimo abantu benshi. Nakomeje gukora akazi ko mu biro nk’ako nakoraga tukiri muri Siyera Lewone, ariko kuri Pauline we, ibyo yari agiye gukora byari bitandukanye cyane n’ibyo yari asanzwe akora, kandi ntibyamworoheye. Yari asanzwe amara amasaha 130 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza, kandi yari afite abigishwa ba Bibiliya bagira amajyambere. Ariko icyo gihe bwo, yari agiye kujya amara umunsi wose yicaye ahantu hamwe, adoda imyenda. Kubimenyera ntibyahise bimworohera. Ariko yaje kubona ko abavandimwe na bashiki bacu bishimiraga ibyo yakoraga, kandi yakoraga uko ashoboye ngo atere inkunga abandi bakozi ba Beteli.
Ntitwari tumenyereye umuco wo muri Nijeriya. Ubwo rero, twari dufite byinshi byo kwiga. Urugero, hari umuvandimwe waje mu biro byanjye aje kunyereka mushiki wacu wari mushya kuri Beteli. Ngiye kumuhereza ikiganza ngo musuhuze, uwo mushiki wacu yahise apfukama imbere yanjye. Nahise nikanga! Hari imirongo y’Ibyanditswe ibiri yahise inza mu mutwe: Ibyakozwe 10:25, 26 no mu Byahishuwe 19:10. Naribajije nti: “Ese mubuze?” Ariko nanone mpita nibaza nti: “Niba baramwemereye kuza kuri Beteli, ni uko azi icyo Bibiliya ivuga kuri iyi ngingo.”
Ako kanya twaganiriye umutima udahari. Ariko nyuma yaho nakoze ubushakashatsi. Nasanze ibyo uwo mushiki wacu yakoze, byari bihuje n’umuco wari ugikurikizwa mu bice bimwe na bimwe byo muri icyo gihugu. Namenye ko n’abagabo babikoraga. Ntibyari ugusenga ahubwo byari uburyo bwo kugaragaza ko wubashye umuntu, kandi hari n’imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ibyo byakorwaga na kera (1 Sam 24:8). Nshimishwa no kuba ntarahubutse, ngo mvuge ikintu cyari gukoza isoni uwo mushiki wacu.
Twamenyanye n’abavandimwe benshi bo muri Nijeriya bamaze imyaka myinshi ari indahemuka. Umwe muri bo ni Isaiah Adagbona.b Yamenye ukuri akiri muto. Yaje kurwara ibibembe maze bamwohereza mu kigo cyavuraga abantu nk’abo, kandi ni we Muhamya wenyine wari uri yo. Nubwo bamurwanyaga, yafashije abantu barenga 30 bari barwaye ibibembe bamenya ukuri, kandi ashinga n’itorero muri icyo kigo.
ABAVANDIMWE BO MURI KENYA BARANYIHANGANIRAGA
Mpura n’inkura muri Kenya
Mu mwaka wa 1996, twoherejwe gukorera ku biro by’ishami byo muri Kenya. Iyo yari inshuro ya kabiri nari ngeze muri Kenya, uhereye igihe nababwiye ngitangira. Twabaga kuri Beteli kandi inkende zakundaga kuhaza. Izo nkende zakundaga kwiba imbuto za bashiki bacu. Umunsi umwe, hari mushiki wacu wasize idirishya ry’icyumba cye rifunguye maze agarutse, asanga inkende nyinshi zuzuye mu cyumba cye zirimo kurya ibyokurya zahasanze. Akizibona yavugije induru maze ahita asohoka yiruka. Izo nkende na zo zahise zinyura mu idirishya zirigendera.
Njye na Pauline twagiye mu itorero ry’Igiswayire. Hashize igihe gito, nahawe inshingano yo kuyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero (ubu cyitwa Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero). Icyakora nari ntaramenya neza Igiswayire. Nateguraga hakiri kare ibyo turi bwige, kugira ngo nze gushobora gusoma ibibazo. Icyakora iyo abagize itorero basubizaga ibintu bitanditse mu gitabo, sinabyumvaga. Byari bigoye, kandi rwose numvaga ntafasha neza abo bavandimwe bacu. Natangazwaga n’ukuntu bihanganaga, bakemera ko ntanga icyo kiganiro.
TUGERA MURI AMERIKA TUKABONA ABAVANDIMWE B’ABAKIRE KANDI BAKUNDA YEHOVA
Muri Kenya twahamaze igihe kitageze ku mwaka. Mu mwaka wa 1997, twasabwe kujya gukorera kuri Beteli y’i Brooklyn, yari muri leta ya New York. Icyo gihe twari tugeze mu gihugu kirimo abantu benshi bakize, ariko na ho ntihaburaga ibibazo (Imig 30:8, 9). Icyakora twiboneye ko hari abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova cyane. Bakoresha ubutunzi n’igihe cyabo bashyigikira umurimo wa Yehova, aho kubikoresha bongera ubutunzi bafite.
Muri iyi myaka yose, twiboneye ukuntu abagaragu ba Yehova bamukunda, nubwo bari mu buzima butandukanye. Muri Irilande twiboneye ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakundaga Yehova, nubwo hari urugomo. Muri Afurika twiboneye ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakundaga Yehova, nubwo babaga bakennye cyangwa baba ahantu hatari Abahamya. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho twiboneye ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, nubwo ari abakire. Nta gushidikanya ko Yehova yishima iyo abonye ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bamukunda, nubwo babaho mu buzima butandukanye.
Njye na Pauline turi kuri Beteli y’i Warwick
Umuntu ntamenya uko igihe gihise. Na Bibiliya ivuga ko ‘iminsi yihuta kurusha igikoresho cy’umuboshyi’ (Yobu 7:6). Ubu dukorera ku cyicaro gikuru kiri i Warwick, muri leta ya New York. Gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu bakundana cyane, biradushimisha. Ubu turanyuzwe kandi dushimishwa n’uko dukomeza gushyigikira Umwami wacu Yesu Kristo, uri hafi guha imigisha abantu benshi cyane bakomeje kuba indahemuka.—Mat 25:34.
a Icyo gihe amakoraniro y’iminsi itatu yitwaga amakoraniro y’intara.
b Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Isaiah Adagbona yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1998 ku ipaji ya 22-27. Yapfuye mu mwaka wa 2010.