ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yb14 pp. 128-129
  • Yehova yarampagurukije

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yarampagurukije
  • Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
  • Ibisa na byo
  • Yankuye mu mukungugu anshyira hejuru
    Inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya ba Yehova
  • Niboneye ukuntu Yehova aha umugisha abagaragu be b’indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • “Abakumva” bazakizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Mbonera imbaraga mu ntege nke zanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2014
yb14 pp. 128-129

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Yehova yarampagurukije

Jay Campbell

  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1966

  • ABATIZWA MU WA 1986

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yamugajwe n’imbasa ariko yaje kuba umupayiniya w’igihe cyose.

Ifoto yo ku ipaji ya 128

NAKUZE naramugaye amaguru, nkurira mu gipangu cy’i Freetown mbana na mama n’indi miryango yokamwe n’ubukene. Kubera ko naterwaga isoni n’uko abandi bashoboraga kumbona kandi bikantera ubwoba, nasohotse muri icyo gipangu incuro imwe gusa mu myaka 18.

Igihe nari mfite imyaka 18, umumisiyonari w’Umuhamya witwa Pauline Landis yaje mu gipangu cyacu ansaba ko yanyigisha Bibiliya. Nabwiye Pauline ko ntazi gusoma no kwandika, maze ambwira ko na byo azabinyigisha. Narabyemeye.

Ibyo nigaga muri Bibiliya byatumye ngira ibyishimo byinshi. Umunsi umwe, nabajije Pauline niba narashoboraga kujya mu materaniro yaberaga mu rugo rwo hafi y’iwacu. Naramubwiye nti “nzajyayo ngendera ku mbago zanjye z’ibiti.”

Igihe Pauline yazaga kundeba ngo tujye mu materaniro, mama n’abaturanyi banyitegereje bafite impungenge. Nafashe imbago z’ibiti nagenderagaho ndunama nzishinga ku butaka. Hanyuma nagerageje gutera intambwe. Igihe nagendaga mu mbuga, abaturanyi bakankamiye Pauline bati “uramuhata. Na mbere yaho yagerageje kugenda biramunanira.”

Pauline yambajije mu bugwaneza ati “Jay, urashaka kuza?”

Naramushubije nti “yee! Ni jye wifatiye umwanzuro.”

Abaturanyi bitegereje bacecetse uko nagendaga negera umuryango. Maze gusohoka igipangu, baratangaye cyane bakoma amashyi.

Ayo materaniro yaranshimishije cyane. Nyuma yaho niyemeje kujya ku Nzu y’Ubwami. Ibyo byansabaga “kugenda n’amaguru” nkagera ku muhanda aho nafatiraga tagisi, hanyuma abavandimwe bakanterura bakanzamura umusozi uhanamye. Incuro nyinshi nageraga ku Nzu y’Ubwami natose kandi nuzuyeho ibyondo, ku buryo byabaga ngombwa ko mpindura imyenda. Nyuma yaho, mushiki wacu wo mu Busuwisi yanyoherereje igare ry’abamugaye ryatumaga ngenda mu cyubahiro.

Gusoma inkuru z’abandi Bahamya bamugaye byatumye nifuza gukorera Yehova mu buryo bwuzuye kurushaho. Mu mwaka wa 1988, nabaye umupayiniya w’igihe cyose. Nasenze Yehova musaba kumfasha kugera ku ntego yanjye yo gufasha umuntu wo mu muryango wanjye n’undi muntu umwe wo mu ifasi bakaba abagaragu ba Yehova. Amasengesho yanjye yashubijwe igihe nafashaga abana babiri ba mukuru wanjye n’umugore nahuye na we mbwiriza mu muhanda, bakamenya ukuri.

Ubu amaboko yanjye ntagifite imbaraga, kandi ngenda ari uko abandi bansunitse. Nanone mporana ububabare budashira. Ariko nabonye ko umuti w’ubwo bubabare ari ukwigisha abandi ibyerekeye Yehova. Ibyishimo mbonera muri uwo murimo bingabanyiriza ububabare kandi bikampumuriza, kubera ko Yehova yampagurukije nkaba mfite intego mu buzima.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze