ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Gicurasi p. 32
  • Uko wakwihanganira akarengane

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwihanganira akarengane
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ibisa na byo
  • “Umucamanza w’isi yose” buri gihe akora ibikwiriye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • “Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Yehova aragufasha mu gihe ufite ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Umugaragu wumviye Imana
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Gicurasi p. 32

IBINTU WAKWIYIGISHA

Uko wakwihanganira akarengane

Soma mu Ntangiriro 37:23-28; 39:17-23 kugira ngo umenye uko Yozefu yihanganiye akarengane yahuye na ko.

Suzuma uko ibintu byari byifashe. Ni iki cyatumye Yozefu arenganywa (Intang. 37:3-11; 39:1, 6-10)? Yamaze igihe kingana iki yihanganira ako karengane (Intang. 37:2; 41:46)? Muri icyo gihe, ni iki Yehova yakoreye Yozefu, ariko se ni iki atamukoreye?—Intang. 39:2, 21; w23.01 17 par. 13.

Kora ubushakashatsi. Bibiliya ntigaragaza ko Yozefu yaba yarireguye ku birego by’ibinyoma umugore wa Potifari yamuregaga. Imirongo y’Ibyanditswe ikurikira yadufasha ite gutekereza ku mpamvu yatumye Yozefu akomeza guceceka, n’impamvu atari ngombwa ko tumenya ibintu byose byamubayeho (Imig. 20:2; Yoh. 21:25; Ibyak. 21:37)? Ni iyihe mico ishobora kuba yarafashije Yozefu kwihanganira akarengane?—Mika 7:7; Luka 14:11; Yak. 1:2, 3.

Bitwigisha iki? Ibaze uti:

  • “Ni akahe karengane nshobora guhura na ko bitewe n’uko ndi umwigishwa wa Yesu?” (Luka 21:12, 16, 17; Heb. 10:33, 34)

  • “Ni iki nakora ngo nzabashe kwihanganira akarengane nshobora guhura na ko?” (Zab. 62:7, 8; 105:17-19; w19.07 2-7)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze