ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Kamena pp. 14-18
  • Yehova yumvise amasengesho yanjye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yumvise amasengesho yanjye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ABAPAYINIYA BADUSUYE BAHINDUYE BYINSHI MU MIBEREHO YANJYE
  • UBUZIMA BWO MU NTAMBARA
  • NDUSHAHO GUKUNDA YEHOVA
  • NKORA UMURIMO W’IGIHE CYOSE WIHARIYE
  • DUHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU
  • DUFASHA ABAVANDIMWE BO MURI KIBA
  • DUFASHA ABAVANDIMWE BO MU RWANDA
  • TWIYEMEJE GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA
  • “Ineza Yawe Yuje Urukundo Iruta Ubuzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Guhitamo neza byampesheje imigisha mu buzima bwanjye bwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Nishimiye kumenya Yehova no kumumenyesha abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Umurimo w’igihe cyose​—Aho wanyerekeje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Kamena pp. 14-18
Marcel Gillet ari mu biro kuri Beteli yo mu Bubiligi.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova yumvise amasengesho yanjye

BYAVUZWE NA MARCEL GILLET

IGIHE nari mfite imyaka icumi gusa, nitegereje mu kirere cyuzuye inyenyeri ari nijoro. Numvise ngomba gupfukama ngasenga. Nari maze igihe gito menye Yehova, kandi nifuzaga kumubwira ibyari bimpangayikishije cyane. Ubwo ni bwo nari ntangiye kugirana ubucuti bwihariye na Yehova, Imana ‘yumva amasengesho’ (Zab. 65:2). Reka mbasobanurire icyatumye nsenga iyo Mana nari maze igihe gito menye.

ABAPAYINIYA BADUSUYE BAHINDUYE BYINSHI MU MIBEREHO YANJYE

Navutse ku itariki ya 22 Ukuboza 1929, mvukira mu mujyi muto wa Noville, hafi y’agace ka Bastogne, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bubiligi. Hari ibintu byiza nibuka byabaga, igihe nari kumwe n’ababyeyi banjye ku isambu. Buri munsi njye na murumuna wanjye Raymond twakamaga inka zacu, amata tukayajyana mu rugo. Muri uwo mujyi muto abantu babaga bunze ubumwe kandi bafashanya.

Ndi kumwe n’umuryango wanjye ku isambu yacu

Ababyeyi banjye, ari bo Emile na Alice, bari bakomeye kuri Kiliziya Gatolika. Buri cyumweru bajyaga mu misa. Icyakora ahagana mu mwaka wa 1939, abapayiniya bo mu Bwongereza baje aho twari dutuye, babwira papa ko bazajya bamuzanira igazeti ya Nimukanguke! uko isohotse (icyo gihe yitwaga Consolation). Papa yahise abona ko ibyari muri ayo magazeti ari ukuri, maze bituma atangira gusoma Bibiliya. Igihe yarekaga kujya mu misa, abaturanyi bacu twari dusanzwe turi incuti, batangiye kumurwanya cyane. Bahatiye papa kuguma muri Kiliziya Gatolika, ku buryo bahoraga babijyaho impaka.

Iyo nabonaga ukuntu bateshaga umutwe papa, byarambabazaga cyane. Icyo ni cyo cyatumye nsenga Imana nyinginga ngo ifashe papa nk’uko nabivuze ngitangira iyi nkuru. Igihe abaturanyi bacu barekaga kurwanya papa, numvise nishimye. Ibyo byatumye nemera ntashidikanya ko Yehova ‘yumva amasengesho.’

UBUZIMA BWO MU NTAMBARA

Ku itariki ya 10 Gicurasi 1940, u Budage bwayoborwaga n’Abanazi bwateye u Bubiligi, bituma abaturage benshi bahunga. Umuryango wacu wahungiye mu majyepfo y’u Bufaransa. Iyo twabaga duhunga, hari igihe twageraga mu duce turi kuberamo intambara, ingabo z’Abadage zihanganye n’ingabo z’u Bufaransa.

Nyuma yaho twaje gusubira aho twari dutuye, ariko dusanga ibyo twari dutunze hafi ya byose barabyibye. Imbwa yacu yitwaga Bobbie, ni yo yonyine twahasanze kandi ni na yo yaje kutwakira. Ibyo bintu byose byatumye nibaza nti: “Kuki habaho intambara n’imibabaro?”

Marcel akiri muto.

Igihe nari hafi kugira imyaka makumyabiri, nihatiye kugirana ubucuti bukomeye na Yehova

Muri icyo gihe, umuvandimwe witwa Emile Schrantz,a wari umupayiniya akaba n’umusaza w’itorero w’indahemuka, yaje kudusura kandi byaduteye inkunga. Yakoresheje Bibiliya atubwira impamvu imibabaro ibaho maze aba asubije ibibazo nibazaga. Narushijeho gukunda Yehova kandi nemera ntashidikanya ko ari Imana irangwa n’urukundo.

Mbere y’uko intambara irangira, abavandimwe bakundaga kudusura. Muri Kanama 1943, umuvandimwe witwa José-Nicolas Minet, yaje aho twari dutuye atanga disikuru. Yarabajije ati: “Ni ba nde bifuza kubatizwa?” Papa yazamuye ukuboko nanjye nzamura ukuboko, nuko tubatirizwa mu mugezi muto wo hafi y’iwacu.

Mu kwezi k’Ukuboza 1944 ingabo z’Abadage zagabye igitero gikomeye mu burengerazuba bw’u Burayi, mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Twabaga hafi yaho intambara yaberaga, kandi twamaze hafi ukwezi kose tuba muri kave. Umunsi umwe narasohotse, njya guha amatungo ubwatsi, maze ibisasu biremereye bigwa mu isambu yacu, bisenya igisenge cy’inzu. Hari umusirikare w’Umunyamerika wari hafi y’ikiraro wambwiye ati: “Ryama hasi!” Narirukanse ndamwegera maze ndyama hasi, hanyuma anyambika ingofero ye kugira ngo ntagira icyo mba.

NDUSHAHO GUKUNDA YEHOVA

Ku munsi w’ubukwe bwacu

Nyuma y’intambara, twakomeje kuvugana n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ry’i Liège, hakaba ari ku birometero 90 mu majyaruguru y’aho twabaga. Nyuma yaho twaje gushinga itsinda rito mu mujyi wa Bastogne. Naje gutangira akazi ko gukora mu biro bishinzwe imisoro kandi nabonaga umwanya wo kwiga amategeko. Nyuma yaho naje kuba noteri. Mu mwaka wa 1951, twateguye ikoraniro rito ry’akarere ribera mu mujyi wa Bastogne. Ryajemo abantu bagera ku ijana, harimo na mushiki wacu w’umupayiniya warangwaga n’ishyaka witwa Elly Reuter. Yari yakoze urugendo rw’ibirometero 50 ku igare, kugira ngo aze muri iryo koraniro. Twatangiye gukundana maze twemeranya kubana. Ariko Elly yari yaratumiwe ngo ajye kwiga Ishuri rya Gileyadi, ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo rero yandikiye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, kugira ngo asobanure impamvu atazajya kwiga iryo shuri. Umuvandimwe Knorr wayoboraga umurimo w’Abahamya ba Yehova icyo gihe, yamusubije mu bugwaneza amubwira ko wenda umunsi umwe aziga Ishuri rya Gileyadi ari kumwe n’umugabo we. Twakoze ubukwe muri Gashyantare 1953.

Elly n’umuhungu wacu Serge

Muri uwo mwaka, njye na Elly twagiye mu ikoraniro ryabereye muri sitade ya Yankee i New York. Igihe twariyo, nahuye n’umuvandimwe anyemerera akazi kandi adusaba kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Njye na Elly twasenze Yehova tumubwira icyo kibazo, maze dufata umwanzuro wo kwanga ako kazi nuko dusubira mu Bubiligi gufasha itsinda rito ryarimo ababwiriza icumi mu mujyi wa Bastogne. Mu mwaka wakurikiyeho Yehova yaduhaye imigisha, tubyara umwana w’umuhungu witwa Serge. Ikibabaje ni uko nyuma y’amezi arindwi gusa, Serge yarwaye maze agapfa. Twasenze Yehova tumubwira agahinda twari dufite kandi dukomezwa n’ibyiringiro by’umuzuko.

NKORA UMURIMO W’IGIHE CYOSE WIHARIYE

Mu kwezi k’Ukwakira 1961, nabonye akazi ko gukora igihe gito, kari gutuma mba umupayiniya w’igihe cyose. Ku munsi nabonyeho ako kazi, umukozi w’ibiro by’ishami by’u Bubiligi yampamagaye kuri telefone. Yambajije niba naba umugenzuzi w’akarere, icyo gihe akaba yaritwaga umukozi w’akarere. Naramubajije nti: “Ese ntimwareka nkabanza gukora ubupayiniya?” Yarabyemeye. Muri Nzeri 1962, hashize amezi umunani mbaye umupayiniya, twatangiye gusura amatorero.

Igihe hari hashize imyaka ibiri dusura amatorero, twatumiriwe gukora kuri Beteli y’i Brussels mu Bubiligi. Twatangiye kuhakora mu kwezi k’Ukwakira 1964. Iyo nshingano nshya twari duhawe, yatumye tubona imigisha myinshi. Hashize igihe gito, umuvandimwe Knorr yasuye ibiro by’ishami by’u Bubiligi mu wa 1965, maze ntangazwa n’uko yampaye inshingano yo kuba umukozi w’ibiro by’ishami. Nyuma yaho njye na Elly, twatumiriwe kwiga Ishuri rya 41 rya Gileyadi. Ibyo umuvandimwe Knorr yari amaze imyaka 13 avuze, byari bisohoye! Tumaze guhabwa impamyabumenyi, twasubiye kuri Beteli yo mu Bubiligi.

DUHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU

Mu gihe cy’imyaka myinshi, namaze igihe nkoresha ubumenyi nari mfite mu by’amategeko, ngafasha Abahamya ba Yehova bo mu Burayi no mu bindi bihugu, kugira ngo babone uburenganzira bwo gusenga Yehova bisanzuye (Fili. 1:7). Ibyo byatumye mbonana n’abayobozi bo mu bihugu birenga 55, aho umurimo wacu utakorwaga uko bikwiriye cyangwa warabuzanyijwe. Iyo nabaga nibwira abo bayobozi, sinavugaga ko ndi umuhanga mu by’amategeko, ahubwo nababwiraga ko ndi “umukozi w’Imana.” Buri gihe, nasengaga Yehova musaba ko anyobora, kubera ko nzi ko ‘ibitekerezo by’umwami ari nk’amazi atemba ari mu biganza bya Yehova. Abyerekeza aho ashaka hose.’—Imig. 21:1.

Kimwe mu bintu byambayeho ntazibagirwa, ni ikiganiro nagiranye n’umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi. Nari naramusabye inshuro nyinshi ko tuvugana, nuko amaherezo yemera ko duhura. Yarambwiye ati: “Nguhaye iminota itanu, nturenzeho umunota n’umwe.” Nahise nubika umutwe ntangira gusenga. Uwo mudepite yararakaye maze arambaza ati: “Uri mu biki?” Nubuye umutwe maze ndamusubiza nti: “Ndimo gushimira Imana kubera ko uri umukozi wayo.” Yarambajije ati: “Ushatse kuvuga iki?” Nahise mwereka mu Baroma 13:4. Kubera ko yari Umuporoso, uwo murongo wo muri Bibiliya waramushishikaje cyane. Byagenze bite nyuma yaho? Yemeye ko tumara iminota mirongo itatu tuganira kandi ikiganiro cyacu cyagenze neza. Yanavuze ko yubaha umurimo Abahamya ba Yehova bakora.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, Abahamya ba Yehova bo ku mugabane w’u Burayi baburanye imanza nyinshi zirebana no kutagira aho babogamira muri politike, uburenganzira bwo kurera abana, imisoro n’ibindi. Nshimishwa no kuba inyinshi muri izo manza zarabaye mpari, nkibonera ukuntu Yehova afasha abagaragu be bagatsinda. Kugeza ubu, Abahamya ba Yehova bamaze gutsinda imanza zirenga 140, mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

DUFASHA ABAVANDIMWE BO MURI KIBA

Nyuma yaho nakoranye n’umuvandimwe Philip Brumley, wakoreraga ku cyicaro gikuru n’umuvandimwe Valter Farneti wo mu Butaliyani, kugira ngo dufashe Abahamya ba Yehova bo muri Kiba gukorera Yehova bisanzuye, kubera ko umurimo wacu wari warabuzanyijwe muri icyo gihugu. Nandikiye ambasade ya Kiba mu Bubiligi, nuko nza guhura n’umukozi wo muri iyo ambasade, wari washinzwe gusuzuma icyo kibazo cyacu. Mu nama twagiranye, ntitwabashije kumvikana ku byatumaga icyo gihugu gihagarika umurimo wacu.

Ndi kumwe na Philip Brumley na Valter Farneti, igihe twari twasuye Kiba

Nyuma yaho twasenze Yehova tumubwira icyo kibazo, dusaba uburenganzira abayobozi bo muri Kiba maze batwemerera kohereza Bibiliya 5.000 muri icyo gihugu. Izo Bibiliya zageze muri Kiba nta kibazo, zihabwa abavandimwe maze bitwereka ko Yehova yaduhaye imigisha. Nyuma yaho, twasabye uburenganzira bwo koherezayo izindi Bibiliya 27.500. Na byo barabitwemereye. Gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kiba bakabona Bibiliya, byaranshimishije cyane.

Nagiye muri Kiba inshuro nyinshi, kugira ngo mfashe abavandimwe baho gusaba uburenganzira bwo gukora umurimo bisanzuye. Muri icyo gihe cyose, natumye abavandimwe baho bakorana neza n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi.

DUFASHA ABAVANDIMWE BO MU RWANDA

Mu mwaka wa 1994 abantu barenga 1.000.000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ikibabaje ni uko hari n’Abahamya ba Yehova bishwe icyo gihe. Bidatinze, hashyizweho abavandimwe bo kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi.

Igihe twageraga i Kigali, mu murwa mukuru, twasanze inkuta z’inzu abahinduzi bakoreragamo na depo yabikwagamo ibitabo byaratobaguwe n’amasasu. Twumvise inkuru nyinshi zibabaje z’abavandimwe na bashiki bacu bishwe batemaguwe. Ariko nanone, twumvise inkuru z’abavandimwe bagaragaje urukundo bagafasha bagenzi babo. Urugero, twabonanye n’umuvandimwe w’Umututsi wamaze iminsi 28 yihishe mu mwobo, akaba yari ahishwe n’umuryango w’Abahutu. Igihe twari i Kigali, twakoze uko dushoboye kose ngo dutere inkunga abavandimwe na bashiki bacu barenga 900 kandi tubahumurize dukoresheje Bibiliya.

Amafoto: 1. Igifubiko cy’igitabo cyatobaguritse. 2. Marcel n’abandi bavandimwe babiri mu gihe cyo gutanga imfashanyo.

Ibumoso: Igitabo cyatobowe n’amasasu ku biro byacu by’ubuhinduzi

Iburyo: Ndi kumwe n’abagize Komite y’Ubutabazi

Nyuma yaho, twambutse umupaka, tujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (yahoze yitwa Zayire), tugiye gushaka Abahamya benshi bo mu Rwanda, bari barahungiye mu nkambi zo hafi y’umujyi wa Goma. Kubera ko tutashoboraga kubamenya, twasenze Yehova tumusaba ngo adufashe kubabona. Twabonye umuntu wigenderaga aza adusanga, maze tumubaza niba azi Abahamya ba Yehova. Yaradusubije ati: “Ndabazi nanjye ndi Umuhamya wa Yehova. Ahubwo reka njye kubereka abavandimwe bari muri Komite Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.” Nyuma yo kugirana inama n’abari bagize iyo komite, twahuye n’impunzi zigera ku 1.600, tuzitera inkunga kandi tuzifasha dukoresheje Bibiliya. Nanone twabasomeye ibyari mu ibaruwa y’Inteko Nyobozi. Abavandimwe na bashiki bacu bashimishijwe no kumva amagambo agira ati: “Turabazirikana mu masengesho yacu. Tuzi neza ko Yehova atazabatererana.” Kandi koko ayo magambo y’Inteko Nyobozi yabaye ukuri. Muri iki gihe, mu Rwanda hari Abahamya ba Yehova barenga 30.000.

TWIYEMEJE GUKOMEZA KUBA INDAHEMUKA

Mu mwaka wa 2011, igihe nari maze imyaka igera kuri 58 nshatse, napfushije umugore wanjye nakundaga Elly. Nasenze Yehova mubwira agahinda kanjye, na we arampumuriza. Nanone kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, birampumuriza.

Nubwo ndengeje imyaka 90, buri cyumweru nifatanya mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, nshimishwa no gufasha mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko ku biro by’ishami by’u Bubiligi, nkageza ku bandi inkuru z’ibyabayeho kandi ngatera inkunga abakiri bato bagize umuryango wa Beteli.

Ubu hashize imyaka igera kuri 84, mvuze rya sengesho rya mbere nabwiye Yehova. Icyo gihe ni bwo nari ntangiye kugira imibereho ishimishije cyane yo kugirana ubucuti bwihariye na Yehova. Nshimishwa no kuba mu mibereho yanjye yose Yehova yarumvaga amasengesho yanjye.—Zab. 66:19.b

a Inkuru ivuga ibyabayeho mu mibereho y’umuvandimwe Schrantz, yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki 15 Nzeri 1973, ku ipaji ya 570-574, mu Cyongereza.

b Umuvandimwe Marcel Gillet, yapfuye ku itariki ya 4 Gashyantare 2023, igihe iyi nkuru yari ikiri gutegurwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze