ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/2 pp. 24-26
  • “Ineza Yawe Yuje Urukundo Iruta Ubuzima”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ineza Yawe Yuje Urukundo Iruta Ubuzima”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gutorezwa Umurimo
  • Itangira ry’Umurimo wo mu Mibereho Yanjye Yose
  • Igikundiro Cyihariye cy’Umurimo
  • Muri Kanada no mu Bubiligi
  • Umurimo wa Nyuma y’Intambara Wiyongera
  • Guhuza n’Imimerere
  • Batangaza ubutumwa bwiza nta gucogora (1942-1975)
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Nigishijwe na Yehova kuva mu buto bwanjye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Guhitamo neza byampesheje imigisha mu buzima bwanjye bwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ababyeyi Bacu Batwigishije Gukunda Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/2 pp. 24-26

“Ineza Yawe Yuje Urukundo Iruta Ubuzima”

Nk’uko byavuzwe na Calvin H. Holmes

Hari mu Kuboza 1930, nkaba nari nkirangiza gukama inka, igihe Papa yageraga mu rugo avuye gusura umuturanyi twari twegeranye. Nuko avana igitabo cy’ubururu mu mufuka we, maze aravuga ati “iki gitabo ni icyo Wyman antije.” Cyari gifite umutwe uvuga ngo Délivrance, kikaba cyari cyaranditswe na Watch Tower Bible and Tract Society. Papa utarakundaga kugira ikintu icyo ari cyo cyose asoma, yasomye icyo gitabo ageza mu gicuku.

NYUMA y’aho, Papa yatiye ibindi bitabo, byari bifite imitwe nk’iyi ivuga ngo Lumière na Réconciliation, na byo bikaba byari byaranditswe n’abo banditsi. Yafashe Bibiliya ishaje ya Mama, maze nijoro arara asomera ku rumuri rw’itara rya peteroli. Papa yaje kugira ihinduka rikomeye. Muri icyo gihe cy’itumba, yamaraga amasaha menshi atuganiriza—mama, bashiki banjye batatu, nanjye—mu gihe twabaga dukoraniye iruhande rw’iziko rishaje twacanagamo inkwi.

Papa yavuze ko abantu bandika ibyo bitabo bitwaga Abigishwa ba Bibiliya, kandi ko twari mu “minsi y’imperuka,” ukurikije uko babivuga (2 Timoteyo 3:1-5). Yasobanuye ko isi itari kuzarimbuka ku mperuka, ahubwo ko yari kuzahinduka paradizo mu gihe cy’Ubwami bw’Imana (2 Petero 3:5-7, 13; Ibyahishuwe 21:3, 4). Mu by’ukuri, ibyo bintu numvaga binshishikaje.

Papa yatangiye kujya anganiriza mu gihe twabaga dukorana. Ndibuka ko twarimo tuvovora ibigori, igihe yansobanuriraga ko izina ry’Imana ari Yehova (Zaburi 83:18, NW). Bityo rero, mu rugaryi rw’umwaka wa 1931, mu gihe nari mfite imyaka 14 gusa, niyemeje gushyigikira Yehova n’Ubwami bwe. Nasenze Yehova ndi mu murima wari inyuma y’inzu, uteyemo ibiti by’imbuto bita pome, maze musezeranya nkomeje ko nzamukorera iteka. Umutima wanjye wari waramaze gushimishwa n’ineza yuje urukundo y’Imana yacu ihebuje.​—Zaburi 63:3, NW.

Twabaga mu isambu yari iri hafi ku birometero 30 uturutse i St. Joseph, muri leta ya Missouri, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hakaba hari ku birometero bitageze kuri 65 uturutse mu mujyi wa Kansas City. Papa yari yaravukiye mu kazu gato kari kubakishije ibiti, sogokuruza yari yarubatse muri iyo sambu mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19.

Gutorezwa Umurimo

Mu mpeshyi y’umwaka wa 1931, umuryango wacu wumvise disikuru y’abantu bose yahitishwaga kuri radiyo, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami, Icyiringiro cy’Isi,” ikaba yaratanzwe na Joseph Rutherford, wari perezida wa Watch Tower Society icyo gihe, mu ikoraniro ryabereye i Columbus, muri leta ya Ohio. Yankoze ku mutima, kandi nishimiye gufatanya na Papa kujya mu bo twari tuziranye, dutanga agatabo kari kanditswemo iyo disikuru y’ingenzi yari igenewe abantu bose.

Mu rugaryi rw’umwaka wa 1932, ni bwo nateranye amateraniro y’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere. Umuturanyi wacu yatumiye Papa hamwe nanjye, kugira ngo tujye i St. Joseph kumva disikuru, yari yatanzwe na George Draper, umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Twahageze amateraniro ageze hagati, maze mbona umwanya wo kwicaramo inyuma ya J. D. Dreyer, wari ufite umugongo ukomeye kandi mugari, ari na we waje kugira uruhare rukomeye mu mibereho yanjye.

Muri Nzeri 1933, najyanye na Papa mu ikoraniro ryabereye i Kansas City, ari na ho nifatanyije ku ncuro ya mbere mu murimo wo kubwiriza mu ruhame. Papa yampaye udutabo dutatu, maze anyigisha ko ndi buvuge ngo “ndi umwe mu Bahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Nta gushidikanya, mwumvise Umucamanza Rutherford kuri radiyo. Disikuru ze zihitishwa ku miyoboro isaga 300 ya radiyo buri cyumweru.” Hanyuma, natanze agatabo. Ubwo nari nagarutse ku isambu, ndimo nkama inka kuri uwo mugoroba, natekereje ko uwo wari wabaye umunsi nzahora nibuka cyane kurusha iyindi yose mu mibereho yanjye.

Mu gihe gito, hatangiye igihe cy’itumba, maze ntitwaba tugishobora kugenda cyane. Ariko muri icyo gihe, Umuvandimwe Dreyer n’umugore we baradusuye, maze bambaza niba nakwemera kujya iwabo ari ku wa Gatandatu nimugoroba maze nkararayo. Urugendo rw’ibirometero cumi nagenze kugera kwa Dreyer ntirwambereye imfabusa, kuko byatumye mbaherekeza mu murimo wo kubwiriza ku munsi wakurikiyeho, kandi ngaterana ku Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi i St. Joseph. Kuva icyo gihe, sinakunze kujya nsiba kwifatanya mu murimo ku minsi yo ku Cyumweru. Imyitozo n’inama nahawe n’Umuvandimwe Dreyer, byabaye iby’agaciro katagereranywa.

Amaherezo, ku itariki ya 2 Nzeri 1935, naje kugaragaza ko niyeguriye Yehova, mbatizwa mu mazi mu ikoraniro ryabereye i Kansas City.

Itangira ry’Umurimo wo mu Mibereho Yanjye Yose

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1936, nasabye kuba umupayiniya, cyangwa umukozi w’igihe cyose, maze nshyirwa ku rutonde rw’abashakaga umupayiniya bafatanya. Igihe gito nyuma y’aho, nabonye urwandiko rwa Edward Stead wo muri Arvada, muri leta ya Wyoming. Yansobanuriraga ko atava mu igare ry’ibimuga, kandi ko akeneye ubufasha kugira ngo akore ubupayiniya. Nahise nemera ibyo yari ansabye, maze nemererwa kuba umupayiniya ku itariki ya 18 Mata 1936.

Mbere y’uko nsanga Umuvandimwe Stead, mama yaranyihereranye aranganiriza. Yarambajije ati “mwana wanjye, urumva koko ibyo ari byo ushaka gukora?”

Naramushubije nti “ndamutse mbayeho mu bundi buryo, ubuzima nta cyo bwaba bumariye.” Nari naramaze gusobanukirwa neza ko ineza yuje urukundo ya Yehova ari iy’ingenzi cyane kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Gukorana ubupayiniya na Ted, nk’uko twitaga Umuvandimwe Stead, bwari uburyo bwo gutozwa buhebuje. Yari yuzuye ishyaka, kandi yari afite uburyo bureshya cyane bwo gutanga ubutumwa bw’Ubwami. Ariko kandi, ibyo Ted yashoboraga gukora byose kwari ukwandika no kuvuga gusa; ingingo ze zose zari zaragagajwe n’indwara yitwa polyarthrite rhumatoïde. Nasabwaga kubyuka kare, nkamwuhagira kandi nkamwogosha ubwanwa, ngategura icyo gusamura, maze nkamugaburira. Hanyuma, nagombaga kumwambika, maze nkamutegura kugira ngo tujye mu murimo. Muri iyo mpeshyi, twakoreye ubupayiniya i Wyoming n’i Montana, nimugoroba tugakambika hanze. Ted yararaga mu kumba kabugenewe, kari kubatswe kuri iryo gare rye, nanjye nkarara hasi. Nyuma y’aho muri uwo mwaka, nimukiye mu majyepfo, njya gukorera ubupayiniya i Tennessee, Arkansas, n’i Mississippi.

Muri Nzeri 1937, nateranye ku ncuro ya mbere ikoraniro rinini ryabereye i Columbus, muri leta ya Ohio. Aho ngaho, hafashwe ingamba zo gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, hakoreshejwe ibyuma bifata amajwi kandi bikayasubiramo. Uko twabwirizaga dukoresheje icyo cyuma cyabaga cyarafashe amajwi, twabyitaga ko dushyizeho gahunda. Hari igihe nari mfite za gahunda zisaga 500 mu kwezi kumwe, kandi abantu basaga 800 bategaga amatwi. Nyuma yo kubwiriza mu mijyi myinshi yo mu burasirazuba bwa Tennessee, iyo muri Virijiniya n’iyo muri Virijiniya y’i Burengerazuba, natumiriwe kuba umupayiniya wa bwite mu rwego rushya, ngakorana n’umukozi wa zone, nk’uko abagenzuzi basura amatorero bitwaga icyo gihe.

Nasuraga amatorero n’amatsinda yitaruye yo muri Virijiniya y’i Burengerazuba—nkamarana na buri ryose ibyumweru bibiri kugeza kuri bine—kandi nafataga iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Hanyuma muri Mutarama 1941, nagizwe umukozi wa zone. Muri icyo gihe, Mama na bashiki banjye batatu—Clara, Loyisi, na Rusi—bari baremeye gushyigikira Ubwami. Bityo rero, umuryango wacu wose uko wakabaye, wateraniye hamwe ikoraniro rinini ryabereye i St. Louis muri iyo mpeshyi.

Nyuma gato y’iryo koraniro, abakozi ba zone bamenyeshejwe ko umurimo wa zone wari kuzarangirana n’ukwezi k’Ugushyingo 1941. Mu kwezi kwakurikiyeho, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zinjiye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Noherejwe mu murimo w’ubupayiniya bwa bwite, ukaba warasabaga gukora amasaha 175 buri kwezi.

Igikundiro Cyihariye cy’Umurimo

Muri Nyakanga 1942, nabonye urwandiko rwambazaga niba nakwemera gukorera umurimo mu mahanga. Nyuma yo gusubiza mbyemera, natumiriwe kujya kuri Beteli, ku cyicaro gikuru cy’isi yose cy’Abahamya ba Yehova, i Brooklyn, muri leta ya New York. Muri icyo gihe, hari hahamagawe abavandimwe b’abaseribateri bagera hafi kuri 20, kugira ngo bahabwe amahugurwa yihariye.

Nathan H. Knorr, wari perezida wa Watch Tower Society icyo gihe, yasobanuye ko umurimo wo kubwiriza wari waragabanyije umurego, kandi ko twagombaga guhugurwa kugira ngo tujye gukomeza amatorero mu buryo bw’umwuka. Yagize ati “ntidushaka kuzamenya gusa ingorane zabaye mu matorero, ahubwo turashaka kuzamenya icyo muzaba mwarazikozeho.”

Mu gihe twari kuri Beteli, Fred Franz, wasimbuye Umuvandimwe Knorr ku mwanya wa perezida mu mwaka wa 1977, yatanze disikuru yavuzemo ati “Intambara ya Kabiri y’Isi Yose izarangira, kandi umurimo ukomeye wo kubwiriza uzaguka. Nta gushidikanya, haracyari abantu babarirwa muri za miriyoni bazakoranyirizwa mu muteguro wa Yehova!” Iyo disikuru yahinduye mu buryo bwuzuye ukuntu nabonaga ibintu. Mu gihe twagenerwaga inshingano, namenye ko nari kuzajya nsura amatorero yose yo muri leta ya Tennessee n’iya Kentucky. Batwitaga abakozi bakorera abavandimwe babo, kuva icyo gihe iyo mvugo ikaba yarahinduwemo umugenzuzi w’akarere.

Natangiye gukorera amatorero ku itariki ya 1 Ukwakira 1942, icyo gihe nkaba nari ngifite imyaka 25 gusa. Muri icyo gihe, uburyo bumwe rukumbi bwo kugera mu matorero amwe n’amwe bwari ubwo kugendesha amaguru, cyangwa kugenda ku ifarashi. Rimwe na rimwe, nararaga mu cyumba kimwe n’umuryango wabaga wancumbikiye.

Mu gihe nari ndimo mfasha Itorero rya Greeneville muri leta ya Tennessee, muri Nyakanga 1943, natumiriwe kujya kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’Ishuri rya Watchtower Bible ry’i Galēdi. Ubwo nari i Galēdi, namenye mu by’ukuri icyo “kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise,” no ‘kurushaho iteka gukora imirimo y’Umwami’ bisobanura (Abaheburayo 2:1; 1 Abakorinto 15:58). Amezi atanu iryo shuri ryamaze yashize vuba, maze umunsi wo gutanga impamyabumenyi uba ku itariki ya 31 Mutarama 1944.

Muri Kanada no mu Bubiligi

Bamwe muri twe twoherejwe muri Kanada, aho ingamba zo kubuzanya umurimo w’Abahamya ba Yehova zari ziherutse kuvanwaho. Nashinzwe umurimo wo gusura amatorero, ibyo bikaba byaransabaga kujya nkora urugendo rurerure hagati y’amatorero amwe n’amwe. Mu gihe nabaga nsura amatorero, nashimishwaga no kumva inkuru z’ibyari byarabaye, zirebana n’ukuntu umurimo wacu wo kubwiriza wakorwaga muri icyo gihe wari ubuzanyijwe muri Kanada (Ibyakozwe 5:29). Abenshi bavugaga ibihereranye n’icyo bitaga igitero gihambaye, igihe mu ijoro rimwe gusa, hatangwaga agatabo hafi muri buri rugo, kuva ku rubibi rumwe rwa Kanada ukagera ku rundi. Mbega ukuntu byabaye inkuru nziza muri Gicurasi 1945, kumva ko intambara yari irangiye mu Burayi!

Muri iyo mpeshyi, mu gihe nari ndimo mfasha itorero ryo mu mujyi muto wa Osage, mu ntara ya Saskatchewan, nabonye urwandiko rw’Umuvandimwe Knorr, rwavugaga ruti “nkongereye igikundiro cyo kujya mu Bubiligi. . . . Muri icyo gihugu hariyo akazi kenshi kagomba gukorwa. Ni igihugu cyazahajwe n’intambara, kandi abavandimwe bacu bakeneye ubufasha, bikaba bigaragara ko bikwiriye koherezayo umuntu uturutse muri Amerika, kugira ngo abahe ubufasha bukwiriye n’ihumure bakeneye.” Nahise nsubiza nemera iyo nshingano.

Mu Gushyingo 1945, nari kuri Beteli y’i Brooklyn, nigana Igifaransa na Charles Eicher, akaba yari umuvandimwe ugeze mu za bukuru wo mu ntara y’Alsace. Nanone kandi, nahuguwe mu bintu bimwe na bimwe mu buryo bwihuse, bihereranye n’imikorere y’ishami. Mbere yo kujya mu Burayi, naranyarutse nsura umuryango wanjye n’incuti zanjye i St. Joseph, muri leta ya Missouri.

Ku itariki ya 11 Ukuboza, nahagurutse i New York, ngenda mu bwato bwitwaga Queen Elizabeth, maze nyuma y’iminsi ine ngera i Southampton, mu Bwongereza. Namaze ukwezi ku ishami ry’Ubwongereza, aho naherwaga amahugurwa y’inyongera. Nyuma y’aho, ku itariki ya 15 Mutarama 1946, nambutse umuyoboro witwa la Manche ngera ku cyambu cy’ahitwa Ostend, mu Bubiligi. Kuva aho ngaho, nagiye muri gari ya moshi ingeza i Buruseli, aho nasanze abagize umuryango wa Beteli bose baje kunsanganira mu kigo gari ya moshi zihagararamo.

Umurimo wa Nyuma y’Intambara Wiyongera

Inshingano yanjye yari iyo kugenzura umurimo w’Ubwami mu Bubiligi, nyamara nkaba ntarashoboraga no kuvuga ururimi rwaho. Mu mezi agera hafi kuri atandatu, nari maze kumenya Igifaransa gihagije cyo kwirwanaho. Byari iby’igikundiro gukorana n’abantu bari baremeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo bakomeze umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’imyaka itanu ishyaka rya Nazi ryari rimaze ryarahigaruriye. Bamwe muri bo, bari bamaze igihe gito babohowe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.

Abavandimwe bari bafite ishyushyu ryo kubona umurimo ushyirwa kuri gahunda, n’iryo kugaburira abari bafite inzara y’ukuri kwa Bibiliya. Bityo rero, hateguwe gahunda zo gukora amakoraniro, n’izo kugira ngo abagenzuzi basure amatorero. Nanone kandi, twagiraga uruzinduko rutera inkunga rwa Nathan Knorr, Milton Henschel, Fred Franz, Grant Suiter, na John Booth—abo bose bakaba bari intumwa zabaga ziturutse ku cyicaro gikuru cy’i Brooklyn. Muri iyo minsi ya mbere, nakoraga imirimo y’umugenzuzi w’akarere, umugenzuzi w’intara, n’umugenzuzi w’ishami. Ku itariki ya 6 Ukuboza 1952, nyuma y’imyaka igera hafi kuri irindwi nkora umurimo mu Bubiligi, nashakanye na Emilia Vanopslaugh, na we akaba yarakoraga ku ishami ryo mu Bubiligi.

Amezi make nyuma y’aho, ku itariki ya 11 Mata 1953, nahamagawe ku biro by’abashinzwe umutekano byo muri ako karere, maze bambwira ko kuba ndi mu Bubiligi byari bibangamiye umutekano wabwo. Nagiye muri Luxembourg gutegererezayo, mu gihe ikibazo cyanjye cyari cyashyikirijwe Inama ya Leta.

Muri Gashyantare 1954, Inama ya Leta y’Ububiligi yashyigikiye icyemezo cy’uko kuba nari ndi muri icyo gihugu byari bibangamiye umutekano wacyo. Igihamya cyatanzwe, ngo ni uko kuva nagera mu Bubiligi, umubare w’Abahamya bo muri icyo gihugu wari wariyongereye mu buryo buhambaye—ukava kuri 804 mu mwaka wa 1946, ukagera ku 3.304 mu mwaka wa 1953—kandi ngo ingaruka ikaba yari yarabaye iy’uko umutekano w’Ububiligi wari wugarijwe, bitewe n’uko Abahamya benshi bakiri bato bari barimo bagira igihagararo kidakuka, cy’ukutabogama kwa Gikristo. Ku bw’ibyo rero, jyewe na Emilia twoherejwe mu Busuwisi, aho twatangiye gukora mu murimo w’akarere mu gice kivuga Igifaransa.

Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami—rikaba ari ishuri rihugura abasaza b’Abakristo—ryashyizweho mu mwaka wa 1959, ahitwa South Lansing, muri leta ya New York. Naritumiwemo, kugira ngo mpabwe amahugurwa yo kujya ntanga amasomo y’iryo shuri mu Burayi. Mu gihe nari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nasuye umuryango wanjye wari i St. Joseph, muri leta ya Missouri. Aho ni ho nabonaniye bwa nyuma na mama nakundaga cyane. Yapfuye muri Mutarama 1962; Papa we yari yarapfuye muri Kamena 1955.

Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ry’i Paris mu Bufaransa, ryatangiye muri Werurwe 1961, maze njyana na Emilia. Abagenzuzi b’intara, abagenzuzi b’uturere, abagenzuzi b’amatorero, n’abapayiniya ba bwite baje kwiga muri iryo shuri baturutse mu Bufaransa, mu Bubiligi, no mu Busuwisi. Mu mezi 14 yakurikiyeho, nayoboye ibyiciro 12 by’iryo shuri, byagendaga bimara ibyumweru bine. Bikimara kurangira, muri Mata 1962, twamenye ko Emilia atwite.

Guhuza n’Imimerere

Twasubiye i Genève mu Busuwisi, aho twari dufite impushya zo gutura z’igihe cyose. Ariko kandi, kubona ahantu ho kuba ntibyari byoroshye, kubera ko hari ikibazo cy’amazu yari yarabaye ingume. Kubona akazi na byo ntibyari byoroshye. Amaherezo, naje kubona akazi mu iduka rinini, mu mujyi rwagati wa Genève.

Nari maze imyaka 26 mu murimo w’igihe cyose, bityo tukaba twarasabwaga kugira icyo duhindura, kugira ngo duhuze neza n’ihinduka ry’imimerere. Mu myaka 22 namaze nkora muri iryo duka, maze ngafasha mu kurera abana bacu babiri b’abakobwa, Loyisi na Unike, buri gihe umuryango wacu washyiraga inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Matayo 6:33). Nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’iza bukuru mu mwaka wa 1985, natangiye gukora umurimo w’umugenzuzi w’akarere wungirije.

Ubuzima bwa Emilia bwarazahaye, ariko akora ibyo ashoboye byose mu murimo. Loyisi yakoze umurimo w’ubupayiniya mu gihe cy’imyaka igera hafi ku icumi. Mbega ukuntu kuba twarajyanye na we muri rya koraniro mpuzamahanga ry’i Moscou, mu mpeshyi y’umwaka wa 1993, byabaye ibintu bihebuje byo mu rwego rw’iby’umwuka! Hashize igihe gito nyuma y’aho, Loyisi yatakaje ubuzima bwe arimo yoga mu nyanja, icyo gihe akaba yari yaragiye mu kiruhuko muri Senegali, ho muri Afurika. Urukundo n’ineza abavandimwe bacu bo muri Afurika n’abamisiyonari bangaragarije, byambereye ihumure rikomeye mu gihe najyaga muri Senegali kumuhamba. Mbega ukuntu nifuza cyane kuzabona Loyisi mu muzuko!​—Yohana 5:28, 29.

Ndashimira ku bwo kuba naragize mugenzi wanjye wuje urukundo, wagiye anyunganira abigiranye ubudahemuka, mu gihe cy’imyaka isaga 40 yose. Mu by’ukuri, n’ubwo nagiye ngira intimba n’imihangayiko, ineza yuje urukundo ya Yehova yagiye inshimisha, kandi yatumye nishimira ubuzima. Umutima wanjye usunikirwa kuvuga werekeza ku Mana yacu Yehova, mu magambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati “kuko ineza yawe yuje urukundo iruta ubuzima, iminwa yanjye ubwanjye izagushima.”​—Zaburi 63:4, NW.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Twafashe iya mbere mu murimo wo kubwiriza hakoreshejwe ibyuma bifata amajwi bikanayasubiramo

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ababyeyi banjye mu mwaka wa 1936

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Umurimo wo kubwiriza mu mihanda mu Bubiligi, mu mwaka wa 1948

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze