UKO WAKWIYIGISHA
Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bubahiriza ibyo bamusezeranyije
Soma mu Bacamanza 11:30-40 kugira ngo umenye ukuntu Yefuta n’umukobwa we bubahirije ibyo basezeranyije Yehova.
Tekereza uko ibintu byari byifashe. Abisirayeli b’indahemuka babonaga bate ibyo babaga barasezeranyije Yehova (Kub. 30:2)? Yefuta n’umukobwa we bagaragaje bate ko bizera Yehova?—Abac. 11:9-11, 19-24, 36.
Kora ubushakashatsi. Ni iki Yefuta yasezeranyije Yehova kandi se ibyo yavuze byasobanuraga iki? (w16.04 7 par. 12) Ni iki Yefuta n’umukobwa we bakoze kugira ngo iryo sezerano ryubahirizwe? (w16.04 7-8 par. 14-16) Muri iki gihe ni ayahe masezerano Abakristo bagirana na Yehova?—w17.04 5-8 par. 10-19.
Icyo bikwigisha. Ibaze uti:
“Nakora iki ngo nubahirize isezerano nagiranye na Yehova ryo kumukorera igihe cyose?” (w20.03 13 par. 20)
“Ni iki nakwigomwa kugira ngo nkore byinshi mu murimo wa Yehova?”
“Ni iki cyamfasha kubahiriza isezerano nagiranye n’uwo twashakanye” (Mat. 19:5, 6; Efe. 5:28-33)?