ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w24 Ukuboza p. 30
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ibisa na byo
  • Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese usobanukiwe neza abamarayika?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
w24 Ukuboza p. 30

Ibibazo by’abasomyi

Abamarayika “batoranyijwe” bavugwa muri 1 Timoteyo 5:21, ni ba nde?

Intumwa Pawulo yandikiye umusaza mugenzi we witwaga Timoteyo iti: “Ndagutegeka nkwihanangiriza imbere y’Imana na Kristo Yesu n’abamarayika batoranyijwe ngo ujye ukurikiza ayo mabwiriza, wabanje kugenzura ibintu byose kandi udafite aho ubogamiye.”—1 Tim. 5:21, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Kugira ngo dusobanukirwe uwo murongo, turi burebe abamarayika badakwiriye kubarirwa muri iryo tsinda ry’abamarayika batoranyijwe. Mu by’ukuri abo ntabwo ari abagize 144.000. Kubera iki? Igihe Pawulo yandikiraga Timoteyo ayo magambo, umuzuko w’Abakristo basutsweho umwuka wari utaratangira. Icyo gihe intumwa n’abandi basutsweho umwuka bari bataraba ibiremwa by’umwuka. Ubwo rero si bo ‘bamarayika batoranyijwe.’—1 Kor. 15:50-54; 1 Tes. 4:13-17; 1 Yoh. 3:2.

Nanone abo ‘bamarayika batoranyijwe,’ si ba bandi bigometse mu gihe cy’Umwuzure. Abo bamarayika bashyigikiye Satani maze bahinduka abadayimoni kandi ni bo barwanyije Yesu (Intang. 6:2; Luka 8:30, 31; 2 Pet. 2:4). Mu gihe kiri imbere bazafungirwa ikuzimu mu gihe cy’imyaka 1.000, nyuma yaho barimburanwe na Satani.—Yuda 6; Ibyah. 20:1-3, 10.

Abo ‘bamarayika batoranyijwe’ Pawulo yavuze, bagomba kuba ari abamarayika bo mu ijuru, bashyigikiye Imana na Kristo Yesu, na bo bavugwa muri uwo murongo.

Hari abamarayika b’indahemuka babariwa mu bihumbi byinshi (Heb. 12:22, 23). Birumvikana ko Yehova adaha abamarayika bose inshingano imwe (Ibyah. 14:17, 18). Wibuke ko igihe kimwe umumarayika yahawe inshingano yo kwica ingabo z’Abashuri 185.000 (2 Abami 19:35). Nanone hari abamarayika benshi bashobora kuba barahawe inshingano yo ‘gukusanyiriza hamwe abantu bose batuma abandi bakora ibyaha n’abantu bose batumvira amategeko, bakabakura mu Bwami’ bwa Yesu (Mat. 13:39-41). Abandi bashobora kuba barahawe inshingano yo ‘guteranyiriza hamwe abo Imana yatoranyije’ kugira ngo bazajye mu ijuru (Mat. 24:31). Birumvikana ko hari n’abandi bahawe inshingano yo ‘kuturinda aho tujya hose.’—Zab. 91:11; Mat. 18:10; Gereranya na Matayo 4:11; Luka 22:43.

Umumarayika ayoboye umugabo n’umugore bagiye kubwiriza. Mu nzu hari umugabo uri gusenga.

Ubwo rero birashoboka ko “abamarayika batoranyijwe” bavugwa muri 1 Timoteyo 5:21, ari abamarayika bahawe inshingano yihariye yo kwita ku matorero. Imirongo ikikije uwo igaragaza ukuntu abasaza bakwiriye gusohoza inshingano zabo, kandi ko abagize itorero bakwiriye kububaha. Abasaza b’itorero bakwiriye gusohoza inshingano zabo badafite aho babogamiye, kandi bakirinda guhubuka mu gihe bafata imyanzuro. Hanyuma Pawulo yababwiye impamvu bakwiye gukurikiza inama yabagiriye. Yababwiye ko bakorera abavandimwe babo bari “imbere y’Imana na Kristo Yesu n’abamarayika batoranyijwe.” Ibyo bisobanura ko Yehova, Yesu n’abamarayika batoranyijwe bareba uko abasaza bita ku bagize itorero. Ubwo rero twavuga ko hari abamarayika bahawe inshingano yo kwita ku itorero. Uretse ibyo kandi, barinda abagaragu b’Imana bakabafasha mu murimo wo kubwiriza kandi bakabwira Yehova ibyo babonye.—Mat. 18:10; Ibyah. 14:6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze