Amagambo y’ibanze
Ese wifuza kuba mu isi itarimo intambara cyangwa urugomo? Abantu benshi bumva ko ibyo bintu bitazigera bibaho. Bibiliya igaragaza impamvu abantu badashobora guhagarika intambara burundu. Nanone igaragaza icyatwemeza ko vuba aha abantu bo ku isi hose bazabona amahoro.
Ijambo “intambara” ryakoreshejwe muri iyi gazeti, ryumvikanisha abantu barwana kugira ngo bagere ku ntego zabo za politike. Amazina amwe y’abantu bagize icyo bavuga yarahinduwe.