Intambara zitugiraho ingaruka twese
“Kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yabaho, hirya no hino ku isi habaye intambara nyinshi ku buryo umuntu umwe kuri bane batuye isi, aba mu gace kibasiwe n’izo ntambara.”
Byavuzwe na Amina J. Mohammed, ukora mu Muryango w’Abibumbye, ku itariki ya 26 Mutarama 2023.
No mu bice ubu birimo amahoro, intambara n’urugomo bishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose. Ndetse niyo abantu baba bari kure cyane y’ahabera intambara, iyo ntambara ishobora kubagiraho ingaruka. Nanone iyo irangiye, ingaruka zayo zishobora kumara igihe kirekire. Reka turebe ingero zibigaragaza:
Ibura ry’ibiribwa. Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa ribivuga, “intambara zigira uruhare runini mu gutuma ibiribwa bigabanuka ku isi. Abantu bagera kuri 70 ku ijana bafite inzara hirya no hino ku isi, baba mu bice byibasiwe n’intambara n’urugomo.”
Uburwayi n’ihungabana. Iyo abantu batekereza ko intambara iri hafi kuba mu gace k’iwabo, barahangayika cyane. Abantu baba mu duce turimo intambara, baba bashobora gukomereka kandi bakagira ibibazo by’ihungabana. Ikibabaje ni uko akenshi batabona uburyo bwo kujya kwivuza.
Kuvanwa mu byabo. Hari raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi yavuze ko kugera mu kwezi kwa cyenda 2023, abantu barenga miliyoni 114 bo hirya no hino ku isi, bari baravanywe mu byabo. Ibyo ahanini byatewe n’intambara n’urugomo.
Ibibazo by’ubukungu. Akenshi intambara ishobora gutuma ubukungu buhungabana maze ibicuruzwa bigahenda. Abantu bashobora guhura n’ibibazo bitewe n’uko ubutegetsi bukoresha amafaranga menshi cyane mu birebana n’igisirikare, kuruta ayo bukoresha mu buvuzi no mu burezi. Nanone iyo intambara irangiye, gusana ibyangijwe na yo biba bisaba amafaranga menshi cyane.
Kwangirika kw’ibidukikije. Abantu bahura n’ibibazo iyo umutungo kamere wari ubabeshejeho wangijwe. Kwanduza amazi, guhumanya ikirere n’ubutaka, bishobora guteza indwara zitandukanye kandi niyo intambara irangiye, abantu baba bashobora gukomeretswa cyangwa bakicwa n’ibisasu byasigaye.
Tuvugishije ukuri intambara irasenya kandi itwara amafaranga menshi.