Intambara n’urugomo bizavaho bite?
Bibiliya ivuga ko Imana ari yo izakuraho “intambara kugeza ku mpera z’isi;” si abantu—Zaburi 46:9.
IMANA IZAKURAHO UBUTEGETSI BW’ABANTU
Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu mu ntambara Bibiliya yita Harimagedonia (Ibyahishuwe 16:16). Icyo gihe, “abami bo mu isi yose ituwe” bazakoranyirizwa hamwe “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:14). Harimagedoni ni intambara y’Imana izakuraho izindi ntambara zose.
Ubutegetsi bw’abantu buzasimburwa n’Ubwami bw’Imana, ni ukuvuga ubutegetsi bwayo, buzategekera mu ijuru kandi ntibuzigera burimbuka (Daniyeli 2:44). Imana yatoranyije Umwana wayo Yesu Kristo ngo abe ari we uba Umwami (Yesaya 9:6, 7; Matayo 28:18). Ubwo Bwamib ni bwo Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba (Matayo 6:9, 10). Icyo gihe abatuye isi yose bazaba bunze ubumwe bayobowe n’Umutegetsi umwe, ari we Yesu.
Yesu atandukanye n’abategetsi b’abantu. Ntazigera akoresha ububasha bwe mu nyungu ze. Kubera ko akunda ubutabera kandi akaba atarobanura, nta muntu uzarengana bitewe n’ubwoko bwe, igihugu akomokamo cyangwa umuco yakuriyemo (Yesaya 11:3, 4). Ntibizaba ngombwa ko abantu bongera kurwana baharanira uburenganzira bwabo. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu azita ku mibereho myiza ya buri wese. Bibiliya igira iti: ‘Azakiza abakene batabaza, akize aboroheje, n’abandi bantu bose batagira kirengera. Azabakiza urugomo no gukandamizwa.’—Zaburi 72:12-14.
Ubwami bw’Imana buzakuraho intwaro zica abantu ku isi muri iki gihe (Mika 4:3). Nanone kandi, buzakuraho abantu babi bakomeza kurwana cyangwa ababuza abandi amahoro (Zaburi 37:9, 10). Icyo gihe abagabo, abagore n’abana bose bazajya batembera hirya no hino ku isi nta cyo bikanga.—Ezekiyeli 34:28.
Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, abantu bazaba bamerewe neza cyane. Buzakuraho ibibazo byose bituma abantu barwana, urugero nk’ubukene, inzara no kubura aho baba. Buri wese, azaba afite ibyokurya bihagije kandi byuzuye intungamubiri, afite n’ahantu heza ho gutura.—Zaburi 72:16; Yesaya 65:21-23.
Ubwami bw’Imana buzakuraho ingaruka zose zatejwe n’intambara. Muri izo ngaruka harimo ibibazo by’uburwayi n’ibibazo by’ihungabana byatejwe n’ibintu bibi bikorwa mu ntambara. Ndetse n’abapfuye bazazuka bongere babe hano ku isi (Yesaya 25:8; 26:19; 35:5, 6). Abagize imiryango bazongera guhura, kandi ntibazongera kwibuka ibintu bibi bizaba byarababayeho kubera ko “ibya kera bizaba byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.
IMANA IZAKURAHO ICYAHA
Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, abantu bose bazaba basenga Yehova,c Imana y’ukuri yonyine, ifite “urukundo n’amahoro” (2 Abakorinto 13:11). Abantu bazitoza kubana amahoro n’abandi (Yesaya 2:3, 4; 11:9). Abantu bose bakurikiza ibyo biga, ntibazongera gukora icyaha, ahubwo bazahinduka abantu batunganye.—Abaroma 8:20, 21.
IMANA IZAKURAHO SATANI N’ABADAYIMONI BE
Ubwami bw’Imana buzarimbura abateza intambara, ari bo Satani n’abadayimoni be (Ibyahishuwe 20:1-3, 10). Kubera ko bazaba barimbutse, “amahoro azahoraho.”—Zaburi 72:7.
Dushobora kwizera tudashidikanya ko Imana izakuraho intambara n’urugomo nk’uko yabidusezeranyije. Ifite ubushobozi bwo kubikuraho kandi irabyifuza cyane.
Imana ifite ubwenge n’imbaraga bikenewe kugira ngo ikureho intambara n’urugomo (Yobu 9:4). Nta kintu na kimwe Imana yakwiyemeza gukora ngo kiyinanire.—Yobu 42:2.
Iyo Imana ibona abantu bababara, na yo birayibabaza (Yesaya 63:9). Nanone “yanga umuntu wese ukunda urugomo.”—Zaburi 11:5.
Igihe cyose, Imana yubahiriza ibyo yasezeranyije abantu kandi ntishobora kubeshya.—Yesaya 55:10, 11; Tito 1:2.
Imana izazana amahoro n’umutekano nyakuri.
a Soma ingingo yo ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo: “Intambara ya Harimagedoni ni iki?”
b Reba videwo yo ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”
c Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.